Kigali le 15 Mai 2013,
Les auditions dans le procès de l’opposante politique, Madame Victoire Ingabire, ont repris ce mercredi le 15 Mai 2013 devant la cour suprême. Dans son intervention, maître Iain Edwards, co-conseil de l’accusé, a fait écho des inquiétudes d’un témoin à décharge qui devait comparaître et demandé un huit clos pour des raisons de sa sécurité. Après avoir entendu les deux partis, la cour a répondu favorablement et prié l’audience de quitter la salle. Les auditions de ce témoin se sont poursuivies jusqu’’à 13h00, quant le procès a été ajourné jusqu’à demain.
Ce même jour, était prévu la comparution devant le tribunal de Karongi, d’un autre membre de la direction du parti, Mr Sylvain Sibomana, secrétaire général du parti, qui a été arrêté le 25 mars 2013. Au cours de son arrestation, il avait été violemment pris à partie par la police qui l’avait tabassé au point de perdre des dents.Kigali kuwa 15 Gicurasi 2013
Ubwo kuri uyu munsi tariki ya 15 Gicurasi 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwakomezaga kumva urubanza rw’ubujurire rw’umunyapolitiki utavugarumwe na Leta ya Kigali akaba n’umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Ingabire Victoire, umunyamategeko Ian Edward umwunganira muri uru rubanza yatangiye abwira urukiko ko rwakwiga impungenge z’umutangabuhamya wasabye guha amakuru urukiko ariko akifuza ko yabikora mu muhezo kubera impungenge z’umutekano we. Urukiko rumaze kumva izo mpungenge no guha ijambo impande zombi ziri muri uru rubanza rwafashe umwanzuro wo kumva uwo mutangabuhamya mu muhezo , maze rutegeka abari baje gukurikirana urwo rubanza gusohoka maze urubanza rukomeza mu muhezo kugeza saa saba z’amanywa ubwo rwasubikwaga rukaba ruzakomeza ku munsi wejo.
Nkuko Leta ya FPR-Inkotanyi isa niyafashe icyemezo cyo guhimbira ibyaha no kubika abatavugarumwe nayo bose muri gereza ,uyu munsi kandi nibwo hari hateganyijwe urubanza ku rukiko Rukuru rwa Karongi rw’umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Bwana Sibomana Sylvain watawe muri yombi tariki ya 25 Werurwe 2013 nyuma yo kugirirwa babi na polisi y’igihugu kugeza ubwo imukuye amenyo ubwo yari yitabiriye kumva urubanza rwa Madame Ingabire Victoire.
L’affaire de Rutsiroconcerne également Mr Mutuyimana Anselme et 6 autres personnes de la région de Rutsiro, accusés d’avoir rencontré le 15 septembre 2012, monsieur Sylvain Sibomana. Le procureur estime que le seul fait de rencontrer monsieur Sylvain Sibomana et de parler du parti FDU INKINGI constitue un crime d’atteinte à la sécurité de l’Etat et de soulèvement de la population contre le pouvoir en place.
Comme pour la convocation manquée du 2 avril 2013, la prison de Kimironko n’a pas transféré Mr Sibomana au tribunal à Karongi et le procès a encore une fois été ajourné au 5 juin 2013, ce qui est visiblement une manœuvre dilatoire destinée à maintenir l’accusé en prison. Pour rappel, même si Mr Sibomana doit comparaître devant le tribunal, il n’a jamais été interrogé ni par la police, ni par le bureau du procureur sur ce dossier. Il est donc étonnant que quelqu’un soit interrogé sur le fond devant le tribunal, sans jamais avoir été entendu au cours des enquêtes, ni inculpé.
Il sied aussi de rappeler que lorsque la haute cour de Gasabo a prolongé de 30 jours le délai de détention provisoire de Mr Sylvain Sibomana et Shyirambere Dominique, les intéressés avaient interjeté appel, mais la cour a préféré garde un mutisme total sur cet appel. Même le délai de 30 jours qui avait été accordé par le jugement a déjà expiré ce qui rend de facto leur détention illégale.
Depuis leur détention, ils ont régulièrement fait l’objet de traitements inhumains et dégradants, tel que des confinements aux cachots, des violences corporelles et des privations de vivres, en dépit des certificats médicaux recommandant un régime alimentaire. De plus, les autorités pénitentiaires ont pris la décision, le 10 mai 2013, d’aggraver davantage les conditions de détention en interdisant à Sylvain Sibomana le droit de s’approvisionner en vivre dans la cantine située à l’intérieur de la prison.
Le parti dénonce fermement les graves violations des droits de l’homme dont continuent d’être victimes ces personnes dont le seul tort est d’être membres d’un parti d’opposition au régime du FPR.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Vice President Intérmaire
Uru rubanza rukaba ruregwamo Bwana Mutuyimana Anselme na bagenzi batandatu bo mu karere ka Rutsiro bashijwa kuba tariki ya 15 Nzeri 2012 barahuye n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka Sylvain Sibomana bakaganira ariko ubushinjacyaha bwo bukaba bubashinja ko icyo gikorwa cyo guhura bakaganira kuri gahunda z’ishyaka FDU-Inkingi bigize icyaha cyo guhungabanya umudendezo wa leta no kwangisha abaturage ubuyobozi.
Uru rubanza rero rwari rwarimuriwe uyu munsi tariki ya 15 Gicurasi 2013 ntirwabashije kuba kuko rwongeye gusubikwa nkuko byari byagenze tariki ya 2 Gicurasi 2013. Gereza ya Kimironko ikaba itajyanye Bwana Sibomana Sylvain ngo kuko yabuze uburyo bwo kumutwara. Umucamanza akaba yimuriye uru rubanza tariki ya 6 Kamena 2013. Nubwo Bwana Sibomana Sylvain asabwa kwitabira mu mizi ntiyigeze agezwa imbere y’ubugenzacyaha n’imbere y’ubushinjacyaha,ibi rero bikaba bidasanzwe mu manza shinjabyaha ko umuntu yajyanwa kuburana mu mizi atarigeze abazwa kubyo aregwa.
Ntitwarangiza tutabibukije ko kuva tariki ya 10 Mata 2013 ubwo urukiko rukuru rwa Gasabo rwafataga icyemezo cyo gufunga by’akategenyo bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we Shyirambere Dominiko bajuririye icyi cyemezo mu rukiko rukuru rwa Kigali ariko ruricecekera,iminsi mirongo itatu bari bashyizwemo nayo yayarangiye urukiko nabwo rurituramira. Kuva izi nzirakarengane zafungirwa muri iyi gereza ya Kimironko ntizihwema guhohoterwa n’ubuyobozi bwa gereza harimo gufungirwa muri kasho,gukubitwa,kubuzwa kugemurirwa kandi nyamara barerekanye ibyangombwa bya muganga,kugeza ubwo tariki ya 10 Gashyantare 2013 ubuyobozi bwiyi gereza bufashe icyemezo cyo kubambura n’ibyo kurya baba baguriye muri kantine iri imbere mu gereza, bagategeka ko bagomba guhabwa impungure z’ibigori gusa mu rwego rwo kubangamira ubuzima Bwa Sibomana usanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo munda. Izi mfungwa zikimara kwimwa uburenganzira bugenerwa abandi bafungwa zikaba ubu zirimo kwiyicisha inzara mu rwego rwo kwamagana akato gakabije ziri gukorerwa.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo
15Mai