Brussels, 13 October 2013
Today the 13th October, 2013 the platform regrouping political organisations AMAHORO People’s Congress, Rwanda National Congress RNC and FDU-INKINGI held a public meeting bringing together hundreds of Rwandans including other opposition figures, delegates and members of the civil society. Key leaders represented the platform:
Mr. Etienne Masozera, President of Amahoro People’s Congress and his colleagues Mr. Gallican Gasana, secretary general and Dr. Narcisse Gakuba, Senior Planning Commissioner;
Dr. Theogene Rudasingwa, RNC overall Coordinator; Mr. Joseph Ngarambe, secretary general; Mr. Jonathan Musonera, Senior Mobilisation commissioner and Mr. Jean Marie Micombero, RNC senior external relations official in EU;
The FDU-INKINGI coordinating committee was represented by its Coordinator Dr. Nkiko Nsengimana; Mr. Charles Ndereyehe, Political Commissioner; Mr. Sixbert Musangamfura, External Relations Commissioner; Mr. Joseph Bukeye, Mobilisation Commissioner; Madam Madeleine Bicamumpaka, Finances Commissioner and Mr. Michel Niyibizi, Social affairs Commissioner.
The platform publicly welcomed its new member, the political party Amahoro People’s Congress;
On it’s upcoming third anniversary, the platform reviewed its achievements and discussed a joint strategy for a timely change in Rwanda;
Feedback from the public and campaign for a more active support;
The plight of Rwandan political prisoners.
Amahoro People’s Congress – FDU-INKINGI – RNC
______________________________
ITANGAZO
Ku wa 13 Ukwakira 2013.
Uyu munsi, ku wa 13 Ukwakira 2013, imitwe ya politiki Amahoro, Ihuriro RNC na FDU-INKINGI yakoresheje ikiganiro mbwirwa ruhame cyitabiriwe n’Abanyarwanda benshi barimo n’abayobozi n’intumwa z’amashyaka yandi atavuga rumwe na rumwe na Leta ya FPR ndetse n’abagize imiryango idakora politiki (société civile). Iyo mitwe ya politiki yari ihagarariwe na benshi mu bayobozi bakuru bayo barimo :
The public conference followed a one-day leadership retreat held on 12th October 2013 in Brussels attended by many leaders at all levels. The seminar aimed at assessing the status of the struggle three years after the creation of the platform; at giving more personalized guidance; at harnessing good practices and at discussing ways to speed up the needed change in Rwanda.
The platform commended Mr. Alexis Rudasingwa (RNC Coordinator in Brussels) and Mr. Marcel Sebatware (FDU-INKINGI leader in Belgium) for the successful preparation of both the retreat and the public meeting.
The political platform is proud of its outstanding and continuing achievements.
Etienne Masozera
President, Amahoro People’s Congress
Dr. Theogene Rudasingwa
Co-ordinator, Rwanda National Congress
Dr. Nkiko Nsengimana
Co-ordinator, FDU-Inkingi
Rwandan opposition speeding up for change
Ku ruhande rw’ishyaka Amahoro ; Bwana Etienne Masozera, Perezida; Bwana Gallican Gasana umunyamabanga mukuru na Dogiteri Narcisse Gakuba ushinzwe igenamigambi ;
Ku ruhande rw’Ihuriro RNC hari Dogiteri Theogene Rudasingwa, umuhuzabikorwa mukuru; Bwana Joseph Ngarambe, Umunyamabanga mukuru ; Bwana Jonathan Musonera, Umukangurambaga mukuru na Major Jean Marie Micombero, Ushinzwe Ububanyi n’amahanga mu Burayi.
Ku ruhande rwa Komite mpuzabikorwa ya FDU-INKINGI, hari Dogiteri Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikwa ; Bwana Charles Ndereyehe, Komiseri usinzwe ingamba na politiki ; Bwana Sixbert Musangamfura, Komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga ; Bwana Joseph Bukeye, Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga ; Madame Madeleine Bicamumpaka, Komiseri ushinzwe Imari na Bwana Michel Niyibizi, Komiseri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Ibyo biganiro byibanze ku ngingo zikurikira :
- Kwakira ku mugaragaro umutwe wa politiki Amahoro mu rugaga ruhuriweho n’Ihuriro RNC na FDU-INKINGI.
- Gusuzumira hamwe intambwe zimaze kugerwaho muri iyi myaka hafi itatu urugaga rumaze rushinzwe no kunoza imigambi yo kwihutisha impinduramatwara mu gihugu.
- Guha ijambo Abanyarwanda b’ingeri zose no kubashishikariza kwitabira iyi nzira yo guhindura ibintu mu Rwanda.
- Kuzirikana imfungwa za politiki n’ibindi bitambo bizira ubutegetsi bubi.
Iyo nama yabimburiwe n’umwiherero wabaye ku wa 12 Ukwakira 2013 n’ihugurwa ry’abayobozi b’iyo mitwe ya politiki bo mu nzego zinyuranye. Iryo hugurwa ryari rigamije kunoza imikorere, kurebera hamwe ibyagezweho no guhanga ibikorwa byihutirwa byatuma Abanyarwanda bava ku ngoyi y’ubutegetsi bw’igitugu.
Inama yashimye Bwana Alexis Rudasingwa, Umuhuzabikorwa wa RNC i Bruxelles, na Bwana Marcel Sebatware, Umuhuzabikorwa wa FDU-INKINGI mu Bubiligi, kubera uruhare bagize mu gutegura iri hugurwa ry’abayobozi n’ikiganiro mbwirwaruhame.
Imitwe ya politiki Amahoro, Ihuriro RNC, FDU-INKINGI yishimiye ku mugaragaro ibyo bikorwa byombi ikaba yaniyemeje kubiha indi ntera mu minsi iri imbere.
Bikorewe i Bruxelles,
Bwana Etienne Masozera,
Prezida w’ishyaka Amahoro,
Dr. Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa wa FDU-INKINGI
Dr. Theogene Rudasingwa,
Umuhuzabikorwa mukuru
RWANDA NATIONAL CONGRESS (RNC)