Perezida Pawulo Kagame niwe ukwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda |
Nk’uko tubikeshya Imvaho Nshya yo kuwa 11 Ugushyingo 2013, nyuma y’umwiherero w’abagize guverinoma muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », «…bemeye [abagize guverinoma : ndlr] ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw’izina ry’Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by’ukuri ni ngombwa ko abo Jenoside yakozwe mw’izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n’abayikoze, ndetse n’ibitekerezo biganisha ahabi u Rwanda rwavuye ».
Umuntu wa mbere ugomba gusaba imbabazi abatutsi ni Perezida Pahulo Kagame n’intagondwa z’abahutu.
Perezida Pahulo Kagame azi amahano yakoze afata icyemezo cyo kwica uwo yaje gusimbura ku ntebe, Prezida Yuvenali Habyarimana, arashe indege ye, akicwa ari kumwe n’umugaba w’ingabo, kimwe n’ibindi byegera bye. Perezida Habyarimana yari avuye i Dar Es Salaam muri Tanzania, yiyemeje gushyiraho inzego z’ubutegetsi zari zisigaye (Guverinoma n’Inteko ishinga amategeko) nk’uko zari zemejwe n’Amasezerano ya Arusha. Buri wese azi uko iryo hanura ry’indege ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside yibasiye Abatutsi. None Perezida Kagame, uzi neza icyemezo yafashe, arimo aritarutsa ibibazo, yigira nyoni nyinshi, akihanukira ngo abahutu muri rusange bafite icyaha cy’inkomoko, ngo nibishyure, bake imbabazi kuko ngo intagondwa z’Abahutu zishe Abatutsi zabikoze mw’izina ry’Abahutu. Zatumwe n’Abahutu bahe ? Ryari ?
FDU-Inkingi yemera ko Abatutsi bari mu gihugu muri 1994 bishwe urw’agashinyaguro bazira ubwoko bwabo. Habayeho itsembabwoko ryibasiye Abatutsi, ari ryo jenoside. Iri ni ihame rigomba gushimangirwa, rizahora ryibukwa, rikabwirwa abana b’abanyarwanda bose mu ruhererekane kugira ngo ayo mahano atazongera kuba mu gihugu cyacu kandi Leta n’izindi nzego z’ubutegetsi zikumva buri gihe ko zifite inshingano idakuka yo kubaha ubuzima bwa buri muntu, zikaburinda kandi zikaburengera. Kubera ko ubuzima bw’umuntu ari ubunyagitinyiro kandi bukaba indahubanganywa.
Niba ahubwo hari umuntu ukwiye gusaba imbabazi Abatutsi n’Abanyarwanda bose muri rusange ni Perezida Kagame kuko ahanura indege ya Perezida Habyarimana yari azi neza amarorerwa azakurikiraho. Anavuze ko atari abizi nabyo ntibyakworoshya uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko umuntu nka we ashinzwe kumenya ingaruka z’ibikorwa bye. Twibutse ko urwego rwa Perezida wa Repubulika ari rwo rwonyine rwari rwarinjiye mu Masezerano ya Arusha, ko kuvanaho urwo rwego k’ubwende, byari icyemezo cyo gushyira igihugu mu gihirahiro cy’inzego « vide institutionnel », icyemezo cyaje gushyira igorora intagondwa z’Abahutu kubera ko zabonye icyuho zinyuramo, zigatsemba Abatutsi bari mu gihugu zibaziza ubwoko bwabo. Izo ntagondwa z’Abahutu nizo zigomba kuryozwa jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe n’uwabaharuriye inzira, Pahulo Kagame.
Undi muntu ugomba gusaba imbabazi Abahutu ni Perezida Pahulo Kagame n’intagondwa z’Abatutsi.
Niba hari umuntu ukwiye gusaba imbabazi Abahutu n’Abanyarwanda bose muri rusange ni Perezida Kagame kubera ko nyuma yo guhanura indege ya Perezida Habyarimana, Kagame yubuye intambara rugikubita, ahitana abantu batabarika kuva za Byumba, Kibungo, Kigali, Gitarama, Butare kugeza aho yakurikiraniye impunzi mu nkambi no mu mashyamba y’inzitane ya Kongo mu birometero birenze ibihumbi bitatu (3000), muri 1996-1998 akazirimbura afatanije n’intagondwa z’Abatutsi, mu buryo bw’agahomamunwa. Raporo Mapping ya LONI ivuga ko ubu bwicanyi bwakwitwa jenoside inkiko ziramutse zibukurikiranye. Tutibagiwe n’ubwicanyi bwibasiye impunzi zari i Kibeho kuwa 22 Mata 1995 n’ubw’abaturage ba Gisenyi na Ruhengeri barimbuwe na Leta ya Perezida Kagame, muri 1997-2000, mu ntambara yiswe iy’abacengezi.
Benshi muri abo bahutu Kagame yatanze iteka ko bokamwa n’icyaha cy’inkomoko, kubera ko babarizwa mu bwoko bw’intagondwa zimwe z’Abahutu, abenshi muri bo bishwe ku mabwiriza ya Perezida Kagame. Abandi bahizwe bukware, bicwa n’izo ntagondwa z’Abahutu. Abandi muribo bari mu batumye bamwe mu Batutsi barokoka. None ngo nibake imbabazi ! Aka ni agahomamunwa. Ko uburyozwacyaha ari gatozi k’uwakoze icyaha, kuki Perezida Kagame ashaka gusiga icyaha Abahutu bose, dore ko n’abana ayo marorerwa yabaye bataravuka, ngo nabo uwo muruho ugomba kubokama ?
Banyarwanda muramenye, nimwitaze ubutegetsi bubisha.
Banyarwanda muramenye, izi ngamba zirigufatwa n’ubutegetsi bwa Kagame zo gukomeza guhembera ubugome n’urwango hagati y’amoko y’abanyarwanda muzitaze. Gahunda yo gushaka kujijisha abanyarwanda ko nta bwoko bagira, mu gihe uhora wibutsa Abahutu bose ko bakoze jenoside bayikorera abatutsi, ngo nibake imbabazi, bigaragara ko ihishe izindi gahunda zo kwimakaza ubutegetsi bushingiye ku bwoko bw’Abatutsi. Nyamara Perezida aribeshya, kubera ko Abatutsi ashaka gukurura mu rwango n’irondakoko barimo bamwizibukira. Ibi biraba mu gihe Abatutsi benshi aribo bahunga ubutegetsi, bagasanga Abahutu hanze gufatanya kurwanya ubutegetsi bw’igitugu kubera ko batemera inganji y’ubutegetsi bushingiye ku bwoko.
FDU-Inkingi ibona ko ubwiyunge mu Banyarwanda bugomba kwubakirwa ku kuri. Uwakoze icyaha nagihanirwe ku giti cye kuko icyaha ari gatozi, niyaka imbabazi kuko yicujije koko azihabwe. Gutsindira abantu kwaka imbabazi ntibihwitse. Akababaro ka buri wese wapfushije nikumvwe, kandi agire uburenganzira bwo kwibuka abe n’ubutegetsi bubyubahirize. Imfumbyi, ari iz’ababyeyi bazize itsembabwoko n’iz’ababyeyi bazize itsembatsemba, nizigire amahirwe amwe, zigobokwe kimwe.
Maze ibyo nibikorwa, abanyarwanda twese kubera ko dukeneye imbabazi, tuzahuze imitima tuzisabe Imana kuko ariyo nkuru, atari abigira ba miseke igoroye.
Bikorewe i Lausane mu Busuwisi, tariki ya 14 Ugushyingo, 2013.
Dr. Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi
Rwanda « Ndi Umunyarwanda » Perezida Pawulo Kagame akwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda-Dr. Nkiko Nsengimana (PDF)