(Kinyarwanda) Rwanda: Kwamagana itangazo rya Bwana Nkiko Nsengimana na Ndahayo Eugène

Kigali, kuwa 10 Nzeli 2014
Ubuyobozi bw’ishyaka FDU-Inkingi buramagana ibikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara uyu munsi na Bwana Nkiko Nsengimana, Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa, na Bwana Ndahayo Eugène, rirebana n’ubwiyunge bw’ibice “bibiri by’ishyaka”.
Ubuyobozi bw’ishyaka buramenyesha abasomye iryo tangazo ko congrès yabereye mu kwezi kwa Gatanu i Breda yafashe icyemezo kuri iki kibazo. Ntabwo rero Bwana Nkiko Nsengimana afite uburenganzira na buto bwo kukivuguruza, kabone n’iyo yaba ari umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa, cyane cyane ko nta rwego namba ruzwi rw’ishyaka rwagishijwe inama. Ubuyobozi bw’ishyaka buributsa kandi ko congrès yabereye i Breda yatanze amabwiriza atomoye ku byo Komite Mpuzabikorwa ishobora gukora mu nzibacyuho n’ibyo idashobora gukora. Ibikubiye muri iri tangazo biri mubyo iyo congrès yategetse ko bitakorwa.
Nyuma yo gufata icyemezo cyo gusubika congrès ntawe agishije inama, Bwana Nkiko Nsengimana yongeye kwerekana ko yitiranya ubuyobozi bw’ishyaka na we ku giti cye. Kubera ko ibikubiye muri iri tangazo bireba ishyaka ryose, ntabwo umuntu umwe yakwiha uburenganzira bwo kubikora uko yishakiye mu nyungu ze bwite.
Ubuyobozi bw’ishyaka buramenyesha kandi abantu bose ko congrès yari iteganijwe ku matariki ya 13 na 14 Nzeri izaba, ikaziga n’iki kibazo.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo.
FDU-CEP-Kongre-10Septembre14
FDU-_INKINGI__communiqué_conjoint_Ndahayo-Nk__iko
Gusubika Kongre iteganijwe ku wa 13 na 14 Nzeri 2014

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this