(Kinyarwanda) Rwanda: Abarwanashyaka batandatu ba FDU–INKINGI bari bafunzwe kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bafunguwe.

Kigali, kuwa 5 Nzeli 2014.
Nyuma y’imwaka ibiri bamaze bafunzwe, bazira kutavuga rumwe na Leta ya FPR-INKOTANYI, abayoboke batandatu ba FDU-INKINGI aribo: Uwiringiyimana venuste, Ufitamahoro Norbert, Twizerimana Valens, Nahimana Marcel, Byukusenge Emmanuel na Gasengayire Léonille bafunguwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 5 Nzeli 2014.
Igihe aba Barwanashyaka, hamwe na Bwana Mutuyimana Anselme, batabwaga muri yombi kuri 15 Nzeri 2012 n’inzego z’umutekano za Polisi n’igisilikare, barahondaguwe bikomeye, bazira ko bahuye n’Umunyamabanga w’Ishyaka FDU-INKINGI, Bwana Sibomana Sylvain. Ubushinjacyaha bwa Leta ya Kigali bukaba bwarabanje kubashinja gukwirakwiza ibihuha bigamije guteza imvururu muri rubanda no kubangisha ubutegetsi buriho, ariko nyuma buza gushinja Bwana Mutuyimana Anselme icyaha cy’ubugome cyo kutamenyekanisha ko hari umugizi wa nabi wageze mu gace batuyemo!
Ibi byatumye tariki ya 11Nyakanga 2013 Urukiko rwisumbuye rwa Karongi ruhanisha abandi igifungo cy’imyaka ibiri, naho Mutuyimana Anselme we akatirwa gufungwa imyaka itandatu kuko urwo rukiko rwamuhamije « Icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. » Uyu mwihariko yawuhawe ku mpamvu z’uko ngo yari amaze igihe kirekire ari umuyoboke w’ishyaka kandi ngo akaba yari aziranye cyane n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka !
Nyuma yo gukatirwa ibi bihano, aba barwanashyaka bafungiwe muri gereza ya Muhanga kugeza tariki ya 4 Kamena 2014 ubwo iyi gereza yafatwaga n’inkongi y’umuriro maze bakimurirwa muri gereza ya Mpanga (Nyanza). Muri iyi gereza ya Mpanga hakunze kuvugwa cyane iyicarubozo rihakorerwa, cyane cyane ku mfungwa za politiki! Niyo mpamvu bakigezwayo, ubuyobozi bw’iyi gereza bwabasamiye hejuru, burabahondagura bubahindura intere, maze bubafungira muri kasho bamaze mo ibyumweru bibiri!
Ishyaka FDU-INKINGI rikaba ryishimiye ko aba bayoboke baryo babashije kwihanganira aka kaga kose, dore ko bagirirwaga nabi bahatirwa kwitandukanya n’Ishyaka, ariko bo bagakomeza gushimangira ko ntawe ukwiye kubavutsa uburenganzira bwabo bwo guhitamo umutwe wa politiki bajyamo. Nta gushidikanya ko amateka y’impirimbanyi za Demokarasi mu Rwanda atazahwema kubazirikana kandi bagakomeza kuba intangarugero ku Banyarwanda bose mu guharanira uburenganzira bwa buri wese.
Ishyaka FDU-INKINGI kandi ririzera ridashikanya ko ubuyobozi bw’iyi gereza ya Mpanga buzubahiriza ibiteganywa n’amategeko, maze izi mpirimbanyi za Demokarasi zigasubirana uburenganzira bwo kujya hanze nyuma yuko zirangije icyi gihano cyari nk’inzira y’umusaraba!
FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo
Prisonniers de Mpanga RW

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this