RWANDA
AMAHORO People’s Congress – FDU-INKINGI – RNC
January 12th, 2014
On January 1st, 2014, the strangled body of an opposition leader, the late Colonel Patrick Karegeya, was found in Michelangelo Hotel in Johannesburg, South Africa. The South African government has “called upon the responsible officials to expedite the investigation”.
According to Associated Press, Paul Kagame said today that: “You cannot betray Rwanda and get away with it. There are consequences for betraying your country.” “It’s a matter of time, whoever betrayed the nation cannot escape the consequences,” Kagame said in Kinyarwanda during a national prayer breakfast meeting. President Kagame informed that all those opposing his regime should be treated the same way, and that nobody in his government should be apologetic about the fate of his enemies.
AMAHORO People’s Congress – FDU-INKINGI – RNC
Tariki ya 12 Mutarama, 2014
Ku itariki ya 1 Mutarama 2014 nibwo umurambo wa nyakwigendera Koloneli Patrick Karegeya, umwe mu batavuga rumwe na Leta y’I Kigali wabonetse muri Hoteli Michelangelo yo mu mujyi wa Johannesburg, ho muri Afurika y’Epfo,banasanga yarahotowe aterewe ku munigo. Leta ya Afurika y’Epfo yahise isaba inzego zibishinzwe kwihutisha iperereza.
Nk’uko tubikesha Associated Press, uyu munsi Pawulo Kagame yavuze ko : ” Uzagambanira u Rwanda uwo ariwe wese, n’ukiriho bizamugaruka.” Yongeyeho ati:”Ni igihe gusa; ugambanira igihugu cye uwo ari we wese ntabwo yabikira, biramugaruka.” Ibyo Kagame akaba yabivugiye mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu “national prayer breakfast.”. Perezida Kagame yabwiye abari bateraniye aho ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bazajya bafatwa kimwe, kandi ko nta mpavu n’imwe y’uko hari umuntu uri muri Leta ayoboye wari ukwiriye guterwa agahinda n’ibigwirirye abanzi b’ubutegetsi bwe.
This presidential confession strengthened similar statements made earlier by other Rwandan government officials. Rwandan Prime Minister Pierre Habumuremyi tweeted on Monday, 6th January, 2014: “Betraying citizens and their country that made you a man shall always bear consequences to you.” Foreign Affairs Minister, Madam Louise Mushikiwabo tweeted and later confirmed in an interview that Karegeya was a “self-declared enemy” of her government and that what happens to its enemies should not make it lose sleep. In her interview, she insisted that late Patrick deserved to be killed because of betraying the country that created him. Speaking at a governmental controversial “Ndi Umunyarwanda” campaign in Rubavu district on 11th January, 2014, the Defence Minister, General James Kabarebe, joined other officials in confirming the regime’s role in the assassination. “Do not waste your time on reports that so and so was strangled with a rope on the 7th floor in whatever country.” “When you choose to be a dog, you die like a dog, and the cleaners will wipe away the trash so that it does not stink for them. Actually, such consequences are faced by those who have chosen such a path. There is nothing we can do about it, and we should not be interrogated over it.”
The assassination and incarceration of the opposition in particular, and Rwandans in general, has now reached unacceptable levels. Political figures and critic journalists are murdered inside and outside the country. Political leaders of the opposition are handed long sentences, including life sentence for Deo Mushayidi (PDP Imanzi); 15 years in jail for Madam Victoire Ingabire (chair of FDU-INKINGI); 4 years for Bernard Ntaganda (President of PS Imberakuri); 2 years for Sylvain Sibomana (Secretary General FDU-INKINGI); 15 years for Dr. Theoneste Niyitegeka (presidential challenger in 2003), etc. Since 1994, President Kagame’s regime has committed horrendous abuses of human rights in Rwanda and the Democratic Republic of Congo, including war crimes, crimes against humanity and possibly acts of genocide. Political space has been closed, press freedoms curtailed, civil society silenced, and Rwanda in a state of permanent siege, fear and insecurity reminiscent of the pre-1994 genocide period. The Rwandan state, instead of defending and protecting citizens, has been criminalized to frightening levels, projecting terror into and beyond the Great Lakes region. Through silence, covert and overt protection of the regime from accounting for these crimes and violent dictatorship, the international community has encouraged President Kagame to act with impunity.
Rwandan democratic voices have, over the last several years, called for a peaceful settlement of Rwanda’s problems through dialogue. President Kagame has rejected peace and dialogue, and opted for a violent path, by assassinating and jailing his opponents, and declaring war on all Rwandans who demand freedom.
In view of the above, we call upon:
1) President Paul Kagame and his criminal regime to resign immediately since he has lost all legitimacy to govern;
2) The Rwandan people to reject fear and intimidation, remain calm, united, and be more determined to continue the just and legitimate struggle for freedom;
3) The international community to invoke “RESPONSIBILITY TO PROTECT”, the new international security and human rights norm to address the international community’s responsibility to prevent and stop genocide, war crimes, ethnic cleansing and crimes against humanity;
4) The international community to compel President Paul Kagame and his agents of terror to account for the crimes they have committed before, during and after 1994; and,
5) The international community to support the Rwandan people who seek a new political dispensation characterised by truth, justice, the rule of law, genuine reconciliation and healing.
We would like to assure the Rwandan people that though the struggle for freedom, unity, democracy, justice and shared prosperity is long and difficult, ultimately, freedom will triumph over dictatorship, and pursuit of a better life for all over imposition of death.
For the Platform,
Dr. Nkiko Nsengimana, Coordinator
FDU-Inkingi
Lausanne, Switzerland
Etienne Masozera, President
AMAHORO People’s Congress
Ottawa, Canada
Dr. Theogene Rudasingwa, Coordinator
Rwanda National Congress (RNC)
Washington DC, USA
E-mail: ngombwa@gmail.com
Kagame on the assassination of Karegeya and other RwandansUko kwemera icyaha kwa Perezida kuje gushimangira ibyari byatangajwe mbere n’abandi bayobozi b’u Rwanda. Nko muri tweeter yo kuwa mbere tariki ya 6 Mutarama 2014 ya Minisitiri w’Itebe Bwana Petero Habumuremyi, aravuga ngo 2014: “Kugambanira abaturage n’igihugu cyabo cyakugize uwo uri we, iteka ryose bikugiraho ingaruka.” Naho minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Madamu Louise Mushikiwabo yanditse kuri tweeter kandi anavuga ko kuba Karegeya yari “yarihinduye umwanzi” wa guvernoma ye, ibyamubayeho bitari bwikwiriye kugira uwo bibuza gusinzira. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yashimangiye ko nyakwigendera Karegeya yari akwiriye urupfu kubera kugambanira igihugu cyamugize uwo ari we. Noneho, mu muhango wo kwamamaza gahunda “Ndi umunyarwanda” wabereye muri District ya Rubavu ku itariki ya 11 Mutarama, Minisitiri w’Ingabo, Generali James Kabarebe, we yaragaciye, yemeza uruhare rwa gunernoma y’u Rwanda muri kiriya gikorwa cy’ubuhotozi. Ati” Mwirinde abasakuza hirya no hino ngo umuntu kanaka yanizwe n’umugozi ari muri etage ya karindwi mu gihugu runaka. Iyo uhisemo kuba imbwa upfa nk’imbwa abashinzwe isuku bagakuraho umwanda bagashyira aho imyanda ijya ngo utabanukira, kandi abo bibaho nibyo bahisemo ntacyo twabikoraho ntidukwiye no kubibazwa.”
Kwica no gufunga abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abatavuga rumwe na Leta bimaze gufata intera idashobora kwihanganirwa. Abacamanza barasya batanzitse mu guhana abanyepolitiki n’abanyamakuru bigenga, ibyo birimo igihano cyo gufungwa burundu cyahawe Deo Mushayidi (PDP Imanzi); igifungo cy’imyaka 15 cyahawe Madamu Victoire Ingabire (Perezidante wa FDU-INKINGI); igifungo cy’imyaka 4 cyahawe Bernard Ntaganda (Perezida wa PS Imberakuri); imyaka 2 bakatiye Sylvain Sibomana (Umunyamabanga Mukuru wa FDU-INKINGI); imyaka 15 bakatiye Dr. Theoneste Niyitegeka (kandida perezida wa Republika mu 2003), n’abandi… Kuva muri 1994, ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwohonyoye by’indegakamere uburenganzira bwa kiremwamuntu haba mu Rwanda, haba muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Muri ibyo hakaba harimo ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko-muntu, bitaretse n’ibikorwa bishobora kwitwa jenoside. Urubuga rwa politiki ruradanangiye, itangazamakuru ryigenga ryaranize, sositeye sivile yararuciye irarumira, u Rwanda ni igihugu gihora mu bihe nk’iby’intambara, tutaretse ubwoba n’umutekano muke bisa n’ibyo mu gihe cyabanjirije amarorerwa yo muri 1994. Aho Leta y’u Rwanda yakarengeye kandi ngo anarinde abaturage, ahubwo yahisemo kwishora mu bikorwa by’iterabwoba mu karere k’Ibiyaga Bigari ndetse na kure yaho. Kuba umuryango mpuzamahanga warahisemo kwicecekera ntiwamaganire ahabona amarorerwa akorwa na Perezida Kagame, byabaye nko kumukingira ikibaba, bituma umuco wa kudahana wimakazwa, noneho igitugu gisya kitanzitse.
Hashize imyaka n’imyaniko abaharanira demokarasi mu Rwanda bavuza iya bahanda basaba ko ibibazo byugarije u Rwanda byacyemurwa mu nzira y’imishyikirano. Inzira y’amahoro n’imishyikirano Perezida Kagame yabiteye utwatsi, ahitamo inzira yo gukoresha umurya, yica anafunga abo batavuga rumwe, none ageze aho gushoza intambara ku muntu wese usaba ubwisanzure.
Dushingiye kuri ibi byose, turasaba:
1) Perezida Pawulo Kagame n’ngoma mpotozi ye guhita begura ntayandi mananiza kuko batakaje icyizere cyo kuyobora igihugu;
2) Abanyarwanda gushirika ubwoba, bagatuza, bagashyira hamwe, bakiyemeza gukaza umurego mu rugamba rwo kwibohora bagaruza uburenganzira bwabo;
3) Umuryango mpuzamahanga gushyiraho icyo bita “INSHINGANO YO KURINDA/RESPONSIBILITE DE PROTEGER”, arizo ngamba nshya zo kubungabunga umutekano n’uburenganzira bwa kiremwamuntu mu rwego mpuzamahanga, zigamize gukumira no guhagarika jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyo kwibasira inyokomuntu;
4) Umuryango mpuzamahanga gushyikiriza ubutabera Perezida Kagame n’izindi nkozi z’ibibi akoresha kubera ibyaha ndengakamere bakoze haba mbere ya 1994, haba muri 1994, haba na nyuma yahoo;
5) Umuryango mpuzamahanga gushyikira no gufasha abanyarwanda gushyiraho ubutegetsi burangwa n’ukuri, ubutabera, igihugu kigendera ku mategeko, ubwiyunge no gusana imitima bya nyabyo.
Tuboneyeho umwanya wo kwongera kwizeza abanyarwanda ko n’ubwo urugamba rw’ubwisanzure, ubumwe, demokarasi, ubutabera n’uburumbuke busangiwe ari rurerure kandi rutoroshye, uko bimera kose, ukwishyira tukizana bizasezerera ingoma y’igitugu izuba riva, urupfu rutwugarije rwimukire ubuzima buzira umuze.
Mu izina rya Plateforme,
Dr. Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikorwa
FDU-Inkingi
Lausanne, Switzerland
Etienne Masozera, Umuhuzabikorwa
AMAHORO People’s Congress
Ottawa, Canada
Dr. Theogene Rudasingwa, Umuhuzabikorwa
Ihuriro Nyarwanda (RNC)
Washington DC, USA
E-mail: ngombwa@gmail.com
Itangazo Kagame ashoje intambara ku banyarwanda
13Jan