PRESS RELEASE.
Date: 19 June 2013.
On 17 June 2013, the extraordinary summit of the Heads of State and Government of the Southern African Development Community (SADC) held inMaputo(Mozambique) urgedRwandaandUgandato consider peace talks with the armed opposition for a lasting peace in the Great Lakes region. During the last African Union Summit, Tanzanian President Kikwete advised Rwanda to talk peace with its opposition.
Itangazo
Tariki ya 19 Kamena 2013.
Kw’itariki ya 17 Kamena 2013, Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Amajyepfo y’Afrika Uharanira Amajyambere [Southern African Development Community (SADC)] bahuriye mu nama idasanzwe yabereye i Maputo muri Mozambiki, bashishikariza u Rwanda n’Ubuganda kugirana ibiganiro n’abarwanya ubutegetsi buri muri ibyo bihugu bakoresheje intwaro kugira ngo bashakire burundu umuti w’ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano mu karere k’ibihugu bituriye ibiyaga bigari byo muri Afrika yo hagati. Ibyo byakozwe hashyigikirwa igitekerezo cyari cyatanzwe na Perezida wa Tanzaniya, Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete, mu nama y’Abakuru b’Umuryango w’Afrika (African Union Summit) kuwa 26 Gicurasi 2013 mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 uwo muryango umaze ushinzwe.
On 2 June 2013, in Yokohama(Japan) during his meeting with H.E. Mr. Jakaya Mrisho Kikwete, The United Nations Secretary General Ban Ki Moon, commended his stand for comprehensive peace in the region, the deployment of Tanzanian forces for the International intervention brigade in Eastern DRC, and his advice for peace talks. He promised to deepen this issue of lasting solutions engaging all stakeholders during the September 2013 meeting in New York.
Earlier on 26 May 2013 in Addis Ababa, during the first meeting of the Regional Oversight Mechanism of the Peace, Security and Cooperation Framework Agreement for the Democratic Republic of the Congo and the region, the participants “agreed on the need of a comprehensive approach including to engage all stakeholders working towards the objective of the Peace, Security and Cooperation Framework for the DRC and the Great Lakes region”. They “agreed to meet again in September 2013 in New York, on the margins of the 69th UN General Assembly, to further discuss concrete steps and specific benchmarks for implementing the Peace, Security and Cooperation Framework.”
The undersigned, members of Rwandan opposition organisations, distance ourselves from arrogant words aired by President Paul Kagame against the President of Tanzania, H.E. Mr. Jakaya Mrisho Kikwete, on 10 June 2013, while officiating a graduation ceremony of senior military officers, at the Rwanda Defence Forces Staff and Command College. He said about President Kikwete’s advice: “I kept quiet for the contempt I have for it because I thought it was utter nonsense spoken out of ignorance. We must be left to live our lives the way Rwandans want to live them.”
The Rwandan political opposition, FDU-Inkingi, RNC, PSI-Imberakuri and Amahoro People’s Congress commend SADC recommendations for lasting peace in the DRC,Rwanda,Uganda, and the whole Great Lakes region. We, the undersigned, express our readiness to fully contribute to any peace efforts in the region and to take part in talks under the facilitation of SADC leaders and the international community.
Dr. Nkiko Nsengimana
Coordinator
FDU-Inkingi
Lausanne
Switzerland
Alexis Bakunzibake
Vice President
PS-Imberakuri
Kigali
Rwanda
Etienne Masozera
President
Amahoro People’s Congress
Ottawa
Canada
Dr. Theogene Rudasingwa
Coordinator
RwandaNational Congress (RNC)
WashingtonDC
USA
Rwanda: Opposition commends SADC position for lasting peace in the great lakes region.pdfIgihe Bwana Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), yahuriraga na Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete i Yokohama mu Buyapani kw’itariki ya 2 Kamena 2013, bagarutse kuri icyo kibazo. Bwana Ban Ki-moon avugako ashyigikiye ibikorwa n’imishyikirano rusange byagarura amahoro asesuye muri ako karere, bijyaniranye n’iyoherezwa z’ingabo za Tanzaniya mu Burasirazuba bwa Kongo. Amwizeza ko azabishyikiriza ababishinzwe kandi akanabishyigikira mu nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izabera i New York mu kwezi kwa cyenda kw’uyu mwaka.
Mu nama ya mbere yabereye i Nairobi ku wa 21 Kamena 2013, yerekeranye n’ikurikirana ry’imikorere n’imikoranire y’amatsinda ashinzwe ibyerekeranye no kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika, abari bayirimo bumvikanye ko ari ngombwa ko ibibazo byose byafatirwa hamwe n’abo birebwa bose kugira hazashobore kubaho amahoro arambye. Bemeje ko bazongera guhurira i New York mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, bagacumbukura ibiganiro mu gihe bazaba bitabiriye inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaba ibaye ku ncuro ya 69.
Abashyize umukono kuri iri tangazo, bahagarariye amashyaka atavuga rumwe na leta iyobora u Rwanda muri ikigihe, twitandukanije n’imvugo irimo ubwirasi n’agasuzuguro yagaragajwe na Perezida Paul Kagame asubiza Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete Perezida wa Tanzaniya, igihe yari yagiye mu mihango yo gutanga impamyabushobozi mu ishuri rikuru rya gisirikari kw’itariki ya 10 Kamena 2013. Icyo gihe Paul Kagame yagize ati : “Naricecekeye kubera ko nanze guha agaciro ibyavuzwe kubera ko byavuzwe bitewe n’ubujiji no kudashyira mu gaciro. Abanyarwanda tuzakomeza kubaho uko twe tubishaka”.
Abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi buri mu Rwanda muri iki gihe, babarizwa mu mashyaka FDU-Inkingi, RNC, PS-Imberakuri n’Amahoro-PC, bashyigikiye ibyifuzo n’ibyemezo byose byatuma amahoro arambye agaruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu Rwanda, mu Buganda no mu karere ibyo bihugu byose bibarizwamo. Twiyemeje bidasubirwaho kuzatanga umuganda no kuzatera inkunga ikintu cyose cyazana amahoro n’umutekano muri ako karere. Twiyemeje kandi kuzagira uruhare mu mishyikirano iyo ariyo yose yazahuzwa cyangwa ikunganirwa n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa SADC n’ibindi bigo mpuzamahanga.
Dr. Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi
Lausanne
Switzerland
Ubusuwisi
Alexis Bakunzibake
Visi Perezida wa PS-Imberakuri
Kigali
Rwanda
Etienne Masozera
Perezida w’Amahoro People’s Congress
Ottawa
Kanada
Dr. Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa wa Rwanda National Congress (RNC)
Washington DC
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
SADEC-KIKWETE-PRESS-RELEASE-RWA
19Juin