Kigali, 10 May 2012
On 8th May 2012; a young orphan known as Sadiki Mutabazi doused and set self ablaze in Rubavu district (Gisenyi) where he was a mobile vendor for a living. He is originally from Gakeri village in Rutsiro District (Ruhango sector, Kavumu cell). This happened after members of local defense force (LDF) and RDF reserve force harassed and tortured him succeeding the arbitrary confiscation of his goods and cash money worth Frs 300,000.
He was rushed to the emergency unit of a local hospital but later transferred to Kigali University hospital (CHUK) in a critical condition.
Kigali, kuwa 10/04/2012
Ku itariki ya 8 Gicurasi 2012 umusore witwa Mutabazi Sadiki w’imyaka 18 ukomoka mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu, umududugu wa Gakeri akaba ariko yabaga mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rugerero, akagari ka Gisa aho yashakiraga ubuzima yaritwitse akoresheje essence nyuma yo kwamburwa ibyo yacuruzaga, amafaranga yari yacuruje yose ndetse no gukubitwa n’Inkeragutabara na local defenses.
Nyuma y’iki gikorwa cyo kwitwika uyu muhungu yahise ajyanwa byihutirwa mu bitaro bya Gisenyi ariko kubera ukuntu yari yangiritse ibitaro bya Gisenyi bikaba byamunaniwe, uyu munsi bikaba byamwohereje kuvurirwa i Kigali muri CHUK.
Like many other young orphans from vulnerable families, the victim was surviving on very low incomes from street sales in order to feed his family. The inhumane acts carried on by crappy security personnel in Rwanda are on the rise in the whole country. Acts of intimidation such as man hunt, confiscation of private items, public beating, torture or arbitrary imprisonment are common for lower class citizens.
FDU-Inkingi is denouncing this unrelenting barbaric conduct of members of security apparatus and urges the government of Rwanda to make sure that the life of this burnt young boy is not in danger, to bring to book those involved in this incident and to refund the stolen property.
There is no hope if no justice is done.
FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Interim Vice President
Iyi mfubyi yabaga muri uriya mujyi ishaka uko yakwitunga ikanatunga barumuna bayo si ubwambere yari yambuwe ibyayo ibi akaba aribyo byabaye intandaro yo kwiheba igahitamo kwiyambura ubuzima aho kugumya kugirirwa nabi no kubuzwa uburyo.
Ibikorwa nk’ibi bikaba byeze mu Rwanda aho abafite ubushobozi buke birirwa bamburwa ibyabo n’abiyita abashinzwe umutekano ku buryo ingaruka zibivamo n’ubundi zerekeza mu kuba babura ubuzima isaha iyo ariyo yose bitewe n’impanuka zitandukanye.
Ishyaka FDU-Inkingi ryamaganye ryivuye inyuma iyi myitwarire mibi y’inzego leta y’u Rwanda yita ko zishinzwe umutekano ariko imikorere yazo ikaba itarahwemye kunegwa aho zimwe zabihinduye uburyo bwo gusahura iby’ab’intege nke no kubahutaza.
Turasaba ko guhutazwa no guhonyora uberenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda bihagarara kandi abanyarwanda bagahagurukira kwamagana ibi bikorwa bigayitse bigeze n’aho abanyarwanda bumva barambiwe kuba mu Rwanda bagahitamo kwipfira.
FDU-Inkingi
Umuyobozi wungirije w’agateganyo
Boniface TWAGIRIMANA