Rwanda: Procès Ingabire- Embarrassé par un témoin de la défense, le Ministère public demande des compléments d'enquête

Kigali, 03 Juin 2013
Ce lundi 03/06/2013, la Cour Suprême a repris ses auditions dans le procès qui oppose le Gouvernement rwandais à Madame Victoire Ingabire Umuhoza. La Cour devait procéder à l’audition de Kayiranga Gilbert, témoin présenté par le Procureur.
Avant la reprise de l’audience proprement dite, les représentants du Ministère public ont demandé à la cour que leur témoin soit entendu à huis-clos. Les Avocats de Madame Victoire Ingabire Umuhoza ont émis une objection. Ils sont d’avis que cela  a enfreint la déontologie puisque, au cours de l’audience du 24 Mai 2013, ce témoin  est furtivement entré dans la salle où se déroulait le procès et a écouté les déclarations d’autres témoins. Ceci constitue un motif suffisant pour écarter son témoignage. Après délibération à huis-clos, la Cour a suivi la demande de la défense et a décidé que ledit témoin mis en cause ne soit pas entendu.Kigali, Kuwa 3 Kamena 2013.

Kuri uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwasubukuye urubanza rwa politiki leta yaKigaliiregamo umuyobozi mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire Umuhoza. Muri urwo rubanza hari hateganyijwe kumvwa undi mutangabuhamya witwa Kayiranga Girbert wo ku ruhande rw’ubushinjacyaha.
Mbere yuko iburanisha ritangira hasabwe ko urukiko ruramutse rwemeye ko yumvwa byabera mu muhezo. Abunganira Ingabire Victoire bahise babwira urukiko ko uwo muntu afite inenge harimo kuko mu iburanisha ryo kuwa 24 Gicurasi 2013 ,uyu Mutangabuhamya Kayiranga yiyoberanyije akinjira mu cyumba cy’iburanisha mu buryo bw’ibanga akumva ibyo abandi batangabuhamya bavugaga . Kubera iyo mpamvu akaba adakwiye kwemererwa gutanga ubuhamya. Nyuma urukiko rwasabye ko icyo kibazo cy’uyu mutangabuhamya cyakwigirwa mu muhezo maze nyuma urukiko rwemeza ko atagomba kumvwa kubera ziriya mpamvu zari zagaragajwe n’abunganira Ingabire Victoire.
En outre, il faut souligner qu’un individu qui avait remarqué la présence discrète du témoin mis en cause dans la salle du tribunal et qui était au courant de ses combines avec les responsables du service de renseignement sis à Gikondo (lieu-dit Gacinya) avait adressé une lettre à la Cour l’informant de ces intrigues, mais le greffier de la cour avait refusé de recevoir cette lettre.
Après la décision de la cour de refuser le témoignage de Kayiranga, les représentants du Ministère public ont immédiatement exigé une enquête complémentaire au sujet du témoin AA présenté par la défense. Ladite enquête concernerait surtout la traçabilité des numéros de son téléphone, de ceux de ses amis et des avocats de Madame Victoire. Ces derniers ont riposté en disant à la cour que les demandes du Ministère public constituent des manœuvres dilatoires visant à faire traîner le procès et un moyen de terroriser les témoins de la défense. En se référant à l’article 119 du code de procédure  pénale , les Avocats de Madame Victoire Ingabire Umuhoza ont prié la Cour d’invalider la demande du ministère public , surtout que, compte tenu de l’avancement du procès, ce n’est plus le moment de procéder à d’autres enquêtes d’autant plus que le procureur avait affirmé que les enquêtes avaient été clôturées!
Par ailleurs, les avocats de la défense considèrent que l’enquête relative à leurs numéros de téléphone leur priverait leur droit, pourtant reconnu par la loi, de faire appel à un quelconque témoin qui leur serait utile.
Au cours de l’audience d’aujourd’hui, l’avocat de Monsieur Vital Uwumuremyi a exprimé son souhait de voir à la barre Monsieur Musonera Frank, responsable du centre de rééducation de Mutobo. La Cour a répondu qu’elle allait examiner sa demande ainsi que celle du Procureur et qu’elle donnera sa réponse au cours de l’audience de ce mardi 04/06/2013
Entre temps, pour la troisième fois consécutive, le procès de Mr Sylvain Sibomana n’a pu avoir lieu. Monsieur Sibomana n’a pas été autorisé par la direction de la prison à comparaître à la Haute cour de Gasabo. On se rappellera que le 27 Mai 2013, les autorités carcérales de Kimironko avaient également refusé de l’amener devant le tribunal. Ainsi le tribunal a été contraint de reporter le procès pour la troisième fois et l’a fixé au 10 Juin 2013.
Il est évident que cette façon de faire est une nouvelle stratégie adoptée par le régime de Kigali pour mettre à l’épreuve ses opposants politiques.  Le Parti FDU-Inkingi  réaffirme sa ferme condamnation de ces manœuvres  d’intimidation  visant à décourager et à anéantir la détermination de ceux qui luttent pour la démocratie et le respect des droits humains. Il prie instamment la direction de la Prison de Kimironko d’arrêter toute exaction et de respecter son droit à être présenté devant le tribunal afin qu’il puisse s’expliquer sur les fausses accusations portées contre lui.
 
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo
Vice- Président provisoire
Umwe mubari baciye iryera uyu mutangabuhamya yiyoberanya mu cyumba cy’iburanisha, nyuma akaza no kumenya ko ayo mayeri yarimo kuyafashwamo na bamwe bakuriye iperereza rya polisi bakorera ahitwa kwa Gacinya(i Gikondo) ntiyari yabyihanganiye kuko yari yahisemo kwandikira urukiko arumenyesha iby’ubwo butiriganya ariko umwanditsi w’urukiko rw’ikirenga yari yanze kwakira ibaruwa ye.
Nyuma y’umwanzuro wo kutumva uyu mutangabuhamya,ubushinjacyaha bwahise buvuga ko bushaka gukora iperereza ku byavuzwe n’umutangabuhamya AA cyane cyane buvuga ko iryo perereza ryakwibanda ku gukurikirana numero za telefone ze,iz’inshuti ze ndetse ngo n’izabunganira Ingabire Victoire. Abunganira Ingabire babwiye urukiko ko usibye kuba ubushinjacyaha bugamije kukora ibishoboka byose ngo butinze urubanza, icyi gikorwa gifitanye isano n’iterabwoba risanzwe rikorwa n’ubushinjacyaha igihe cyose habonetse utanga ubuhamya bushinjura. Bifashishije ingingo ya 119 basaba urukiko kutazaha agaciro icyo cyifuzo cyane cyane ko aho urubanza rugeze ataribwo ubushinjacyaha bukwiriye gusaba gukora iperereza kandi rwari rwaravuze ko amaperereza rwayarangije.
Abunganira Ingabire basanga kuba ubushinjacyaha bugera naho bushaka gukurikirana numero za telefone zabo bibangamiye uburenganzira bemererwa n’amategeko bwo gushaka no kubonana n’uwo ariwe wese washinjura uwo bunganira.
Umunyamategeko Murenzi Eugene wunganira Vital Uwumuremyi nawe yashyikirije urukiko icyifuzo cyuko umuyobozi wari ukuriye inkambi ya Mutobo witwa Musonera Flank nawe yahamagazwa akumvwa ariko urukiko rwamushubije ko icyifuzo cye ndetse n’icy’ubushinjacyaha bigiye gusuzumwa rukazabifataho umwanzuro ejo tariki ya 4 kamena 2013 . Bwana SIBOMANA Sylvain Umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU –Inkingi yongeye kubuzwa kwitabira urubanza ku nshuro ya Kabiri.
Uyu munsi hagombaga kuba urubanza rwa Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique batawe muri yombi na polisi bagakorerwa n’iyicarubozo bazira kuba tariki ya 25 Werurwe 2013baribitabiriye urubanza rwa Ingabire Victoire. Urwo rubanza ntirwashoboye kuba kuko Sibomana yimwe n’ubuyobozi bwa gereza uburenganzira kwitaba urubanza,ibi bikaba byatumye urubanza rwe rusubikwa kunshuro ya kabiri kuko n’ubushize tariki ya 27 nabwo ubuyobozi bwa gereza bwamubujije kwitaba. Kuba Sylvain atazanwe mu rubanza kandi impamvu yabiteye ntisobanurwe byatumye urubanza rwe rwimurwa ku nshuro ya gatatu maze rushyirwa tariki ya 10 Kamena 2013 .
Iyi gahunda yo guheza abantu mu munyururu hifashijwe ubuyobozi bwa gereza ni nshyashya ariko ubu niyo ubutegetsi bwaKigaliburimo gukoresha nk’intwaro ikomeye yo guhangana n’abatavugarumwe nayo.
FDU –Inkingi Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this