(Kinyarwanda) UBUTEGETSI BW'IBANZE BUKOMEJE GUHOHOTERA ABATURAGE

Kigali ku wa 24 Mutarama 2012
Muri iki gitondo cyo kuwa 24 Mutarama 2012 umubyeyi witwa UWIMANA Jeannette utuye mu mudugugu wa Rando, akagari ka Kiraga, umurenge wa Nyamyumba, akarere ka Rubavu yakubiswe iz’akabwana n’umuyobozi w’ako kagari witwa NIYIBIZI Clémentine. Uwo mutegetsi yageze n’aho yitabaza abunganira mu by’umutekano (Local defence) maze uwo mubyeyi bamupfura imisatsi, barakubita, baramunoza nyuma bajya kumufunga ari intere  kuri station y’abapolisi iri kuri Brasserie.
Uwo mutegetsi yari yamuzindukiyeho ngo aje kugenzura iby’isuku. Asanzwe amutoteza ku  buryo mu gihe cy’amezi abiri amaze kumuca amafaranga ibihumbi 25 kandi kenshi ntamuhe n’icyemezo cy’ayo mafaranga. Kubera ko yabanje kwanga ko bamukubita, bamushyizeho icyaha cyo kwigomeka ku butegetsi.  Polisi yaje gutegeka uwo muturage gusinya ku ngufu inyandiko isaba imbabazi kugira ngo bamureke atahe, adafungwa akurikiranyweho gukubita no kwigomeka ku bategetsi. Uwo mutegetsi kandi ni kizibose muri kariya karere kubera ingeso yo kuragiza imihini abaturage ategeka.
Ishyaka FDU- Inkingi riramagana imyitwarire, igitugu n’ikiboko biranga benshi mu bayobozi  b’utugari (Cell  Executive Secretaries).  Abaturage ntibagomba kuragizwa imihini nk’inyamaswa. Ibi kandi bikaba biri hafi mu turerere twinshi tw’igihugu nk’uko abaturage bamaze iminsi babyamagana ku maradiyo atandukanye no mu biganiro bica kuri Televiziyo na Radiyo bya leta. Leta ikomeje guterera agati mu ryinyo.
Turasaba Leta guhana by’intangarugero abayobozi bahohotera abaturage mu gihugu hirya no hino.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo

 
 
 
 
PDF file : UBUTEGETSI_BW’IBANZE_BUKOMEJE_GUHOHOTERA_ABATURAGE

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this