(Kinyarwanda) Rwanda:Abatavugarumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi batangiye no kwimwa uburenganzira bwo kujya imbere y’umucamanza.

Kigali kuwa 07 Gicurasi 2013
Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru wa FDU-INKINGI na Bwana Shyirambere Dominique batawe muri yombi nyuma yo guhohoterwa n’abapolisi ba Leta ya Kigali bazira kuba bari bitabiriye urubanza rw ‘umuyobozi mukuru w’Ishyaka FDU-Inkingi Mme Ingabire Victoire Umuhoza. Tariki ya 10 Mata 2013 Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Gasabo abisabwe n’ubushinjacyaha yategetse ko bafungirwa by’agateganyo muri gereza ya Kimironko mu gihe cy’iminsi 30 ,ubu ngo bukaba aribwo buryo bwonyine bwashobokaga bwo guhagarika burundu ibikorwa  byo kugumura,guteza imvururu muri rubanda no kubangisha ubutegetsi buriho ngo byakorwarwa n’ izi mpirimbanyi za Demukarasi. Icyi cyaha ubu gisigaye ari intwaro ikomeye y’ubushinjacyaha mu guhashya uwariwe wese wanze kuba inkomamashyi ya FPR .
Nkuko ubundi bisanzwe iki cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo kirajurirwa kandi izi nzirakarengane zahise zikijuririra mu Rukiko Rukuru rwa Kigali ariko kugeza uyu munsi uru rukiko rwafunze amaso rurituramira.
Bwana Sibomana Sylvain kandi yaje guhabwa urupapuro rumuhamagaza kuburana tariki ya 02 Gicurasi 2013 mu Rukiko Rukuru rwa Karongi (aha ni mu rubanza kandi ubushinjacyaha buregamo barindwi bo mu karere ka Rutsiro bazira kuba barahuye n’umunyamabanga mukuru wa FDU tariki ya 15 Nzeri 2012 bakagirana ibiganiro)  nubwo bitumvikana ukuntu umuntu yahamagazwa kuburana urubanza mu mizi atarigeze abazwa haba mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha,uyu munsi warageze gereza ya Kimironko ntiyamuha uburenganzira bwo kwitabira urwo rubanza.
Mu ntangiro za  Werurwe 2013 nibwo hagombaga kuba urubanza mu mizi rwa Mutuyimana Anselme,Uwiringiyimana Venuste,Ufitamahoro Norbert,Twizeyimana Valens, Nahimana Marcel, Byukusenge Emmanuel na Gasengayire Leonille  banshinjwa kuba abayoboke ba FDU-Inkingi no guhura bakaganira n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka Bwana Sibomana Sylvain. Icyi gikorwa cyo guhura bakaganira, ubushinjacyaha bucyita icyaha cy’ubugome cyo guteza imvururu muri rubanda niyo mpamvu batawe muri yombi ubu bakaba mamaze hafi amezi icyenda mu buroko bwa gereza ya Muhanga. Mu gihe uru rubanza rwari rutangiye Umunyamategeko Bimenyimana Emmanuel ubunganira yasobanuriye  umucamanza inzitizi zarimo uburyo Urukiko Rukuru rutari rufite uburenganzira bwo kuburanisha uru rubanza kuko yabonaga ko bagombaga kuburanira mu rukiko rw’ibanze. Urukiko Rukuru rwa Karongi nyuma yo gusuzuma izi mpungenge rwaje kwemeza ko muri bariya barindwi ruzaburanisha gusa umwe ariwe Mutuyimana Anselme ngo kubera ko  we ari nk’umufatanyacyaha naho ngo abandi bakaburanishwa n’urukiko rw’ibanze.
Ikibabaje rero mubi ibi ni uko aba basore n’inkumi batandatu (Uwiringiyimana Venuste,Ufitamahoro Norbert,Twizeyimana Valens,Nahimana Marcel,Byukusenge Emmanuel na Gasengayire Léonille ) ubu bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ubushinjacyaha bwarituramiye ntibwabatangire ikirego mu rukiko rw’ibanze, bagerageje kwandika basaba ko ibyabo byasobanuka nabo bakaburana cyangwa bakarekurwa ariko nta gisubizo bigeze bahabwa. Tariki ya 24 Mata 2013 Umunyamategeko Emmannuel Bimenyimana ubunganira yandikiye ikirego Perezida w’urukiko Rukuru rwa Karongi amumenyesha iki kibazo cy’aba bana bafunze mu buryo butubahirije amategeko ariko iyi barwa yanze kwakirwa ngo ku mpamvu zuko itari kumwe n’umwanzuro w’icyemezo cy’umucyamanza watandukanyije abaregwaga. Nubwo byagaragaraga ko ibi yari amacenga ariko ntibyabujije ko  hashakwa uwo mwanzuro maze ngo Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Karongi abone kugira icyo akora kuri aka karengane maze tariki ya 2 Gicurasi 2013  hitabazwa ubwanditsi bukuru bwuru rukiko ngo rutange icyi cyemezo ‘copie de jugement’,icyatangaje ni uko ubwanditsi bwahakanye bukavuga ko nubwo icyo cyezo cyasomwe mu ruhame  mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2013  ngo ntabwo kiranonosorwa n’umucamanza ngo agisinyeho.
Uku gukomeza guheza abantu mu gihirahiro, bateragiranwa ni umugambi muremure  w’ubushinjacyaha ndetse bigaragara ko bunakingirwa ikibaba n’abacamanza mu gukora ibishoboka byose ngo izi nzirakarengane zikomeze zisiragizwe, zinaborere mu munyururu igihe kirekire gishoboka hatitawe ku burenganzira bwabo bwo kubona ubutabera bwihuse.
Ishyaka FDU-Inkingi  rirasaba ko  ikibazo cya  bariya bantu batandatu ubu babitswenkana muri gereza ya Muhanga ko cyasuzumwa, kuko ntibyumvikana ukuntu wafunga umuntu ukicecekera gusa mu gihe nta rukiko rwiteguye kumva ibye.
Ishyaka FDU-Inkingi nkuko ridahwema guhangayikishwa n’ubutabera busesuye,ribabajwe n’ uburyo bikomeje kugaragara ko abacamanza batabasha no kwiyumanganya kuburyo  bafata ibyemezo bisa naho ari ibishyigikira gusa buri gihe imigambi y’ubushinjacyaha hatitawe ku biteganywa n’amategeko,no ku nyungu z ‘abaregwa. Ibi bikunze kubaho cyane cyane mu manza z’abatavugarumwe na Leta aho usanga bibasirwa nk’abatagira uburenganzira bugenerwa abandi baturage, ni ikimenyetso simusiga ko inzira y’ubutabera bwigenga ikiri ndende mu Rwanda.
 
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agategenyo

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this