(Kinyarwanda) Rwanda : Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwagumishijeho igihano cy’imyaka ibiri kuri Bwana Sibomana Sylvain

Kigali kuwa 13 Werurwe 2014
 

Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo  rwemeje ko Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi Bwana Sibomana Sylvain ahamishirizwaho igihano cy’imyaka ibiri .

Uyu munsi tariki ya 13 Werurwe 2014 ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwemeje igihano cy’imyaka ibiri Bwana Sibomana Sylvain yari yahamijwe ku rwego rwa mbere r’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga.
Tariki ya 26 Gashyantare 2014 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwaburanishije ubujurire leta ya Kigali iregamo  uyu munyapolitiki utavugarumwe nayo akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, Bwana Sibomana Sylvain. Leta ya Kigali ikaba imurega icyaha cyo gukora imyigaragambyo  no gukoza isoni abashinzwe umutekano. Tariki ya 22/11 /2013  nibwo urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwari rwakatiye Bwana Sibomana Sylvain igihano cyo gufungwa imyaka ibiri no gutanga ihazabu ya miyiyoni imwe y’amafaranga y’ u Rwanda.
Nk’uko bimaze kuba umuco kuri leta  ya Kigali mu guhimbira ibyaha abatavugarumwe nayo mu rwego rwo kugirango ibone uburyo bwo kubaheza mu minyururu,Bwana Sibomana Sylvain yatawe muri yombi na polisi y’igihugu imuhohoteye ubwo yari yitabiriye urubanza rw’ubujurire mu rukiko rw’ikirenga rw’umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire umuhoza ubwo rwatangiraga kuburanishwa tariki ya 25 Werurwe 2013 . Iki gikorwa cya polisi kikaba cyari kigamije gutera ubwoba abarwanashyaka n’abandi banyarwanda banyotewe na demokarasi mu Rwanda ngo batitabira uru rubanza n’ubwo bitabujije abanyarwanda gukomeza kuruzamo ari benshi.

Bwana Sibomana Sylvain akaba ubu aburana imanza ebyiri kuko hari n’urundi  rubanza leta ya Kigali ya mugeretseho  rw’icyaha « kirimbuzi-rusange » ku batavuga rumwe nayo bose ngo cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage leta. Icyi cyaha kiregwa umuntu wese ugize icyo anenga ku mikorere iyi n’iyi cyangwa gahunda runaka idahwitse. Ni muri uru rwego urukiko rukuru rwa Karongi rwihanukiriye rukamukatira imyaka itandatu(6) hamwe na mugenzi we Mutuyimana Anselme. Ubujurire kuri iki gihano ubu  bukaba bwaratanzwe mu rukiko rw’ikirenga rutegereje kuhabwa itariki y’iburanisha.
Ibi bikorwa by’iterabwoba ku batavugarumwe na leta ya FPR Inkotanyi bikaba bigenda byiyongera haba mu gihugu ndetse no mu mahanga aho benshi bamaze kwicwa ,kuraswa abagize Imana bakarusimbuka,abarigiswa … Ibi bikorwa  bigayitse byo guhiga abanze kuba inkomamashyi  za leta ya FPR Inkotanyi bikaba bitangiye no kugira ingaruka mbi ku mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu  ari nako biteza ingaruka zikomeye ku banyarwanda muri rusange no kumibereho yabo ya buri munsi.
Ishyaka FDU-Inkingi rikomeje gusaba leta ya Kigali kumva ko uko ikomeza kwima abanyarwanda urubuga rwo kwisanzura mu gihugu cyabo niko ikomeza gutera ibibazo igihugu n’abanyarwanda, ni nako ikomeza gutuma abanyarwanda barushaho kubona ko ari ngombwa guharanira uburenganzira bwabo barimo kwamburwa umunsi ku wundi.
Umwana niwe wihesha ingombyi, abanyarwanda ntibakwiye gutegereza ko hari undi uzaharanira uburenganzira bwabo mu kimbo cyabo cyangwa ngo batekereze ko ubabuza ubwo burenganzira ariwe uzabubazanira.
 
 
 
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this