ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
Kuva kw’itariki ya 16 kugeza kuya 18 Werurwe 2012, Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi yateraniye mu mwiherero iLa Hayemu Buholandi.
Ku ngingo z’ibyigwa hari :
- Kurebera hamwe uko ingamba n’ibikorwa by’ishyaka byitwaye ;
- Gusuzuma uko ubufatanye n’andi mashyaka aharanira impinduramatwara muRwandabwifashe;
- Kurebera hamwe uko urubanza rw’umuyobozi w’ishyaka aburana n’ubutegetsi buriho muRwandarurimo rugenda ;
- Kwemeza ingamba zigomba gukurikira mu guteza imbere imigambi y’ishyaka.
Ku byerekeranye n’igishushanyo mbonera cy’ukuntu ishyaka FDU-Inkingi ryifashe, Komite Mpuzabikorwa yishimiye ibyagezweho kuva umuyobozi w’ishyaka Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yagera muRwanda. Ibikorwa by’ishyaka byatumye ingoma y’igitugu yiyambika ubusa bituma ishyaka rimenyekana mu gihugu no mu mahanga.
Komite Mpuzabikorwa yasuzumye intambwe zimaze guterwa mu gukorana n’andi mashyaka aharanira gutuma u Rwanda ruba igihugu kigendera ku mategeko kandi kirangwa na demokarasi. Yashimishijwe n’ibikorwa byagezweho byaranze ubufatanye hagati ya FDU-Inkingi na RNC-Ihuriro Nyarwanda (Rwanda National Congres). Komite yize ukuntu amarembo yakwagurwa kubera andi mashyaka yabisabye, kandi yemeza ko amashyaka yabisabye yasubizwa vuba na bwangu ku buryo bw’umwihariko bwa buri shyaka hakurikijwe imikoranire yaranze ayo mashyaka na FDU-Inkingi.
Komite mpuzabikorwa yaganiriye ku migendekere y’urubanza rw’umuyobozi w’ishyaka aburana na Leta iriho iKigali. Komite yatewe agahinda no kubona ko bigaragara ko mu Rwanda hari ubucamanza ariko ko habuze ubutabera, kandi ko noneho abantu bose basobanukiwe ku buryo budasubirwaho ko ari urubanza rushingiye kw’itotezwa rya politiki. Ibi bikaba bigaragarira cyane cyane n’ukwivanga kw’urwego rw’ubutegetsi mu mikorere y’urwego rw’ubucamanza bugendera ku mategeko yashyizweho nyuma y’ibyaha uregwa akurikiranyweho, ndetse n’abacamanza bakaba baragaragaje ko badaca urubanza ukwo barwumva ahubwo bakurikiza amabwirizwa aba yatanzwe n’abategetsi, cyane cyane babogamira ku bushinjacyaha bima ijambo abunganira uregwa. Ni yo mpamvu bigaragara ko urubanza ari nyirarureshywa, rukaba rwaraciwe rutaraburanwa, ibindi akaba ari umuhango wo kubeshya amahanga.
Komite Mpuzabikorwa kandi yafashe ingamba zizatuma ishyaka rirushaho gushinga rishinga imizi muRwandarikanarushaho kugira uruhare mu nkundura ya politiki mpinduramatwara.
Komite Mpuzabikorwa yamaganye amazimwe y’interarubwa asakazwa cyane cyane n’abantu bamwe baba mu mahanga asa n’aho ari ayo gutiza umurindi abo duhanganye kubera impamvu zabo bwite zitagira aho zihuriye no kuvana abanyarwanda mu menyo ya rubamba. Kubera iyo mpamvu, hateganijwe inama mbwirwa-ruhame izakorwa na FDU-Inkingi na RNC igaha rubanda urubuga rwo kwaka ibisonanuro rwifuza no guca amazimwe mw’irembo.
Komite Mpuzabikorwa yarangije umwiherero ijya gusura umuryango w’umukuru w’ishyaka, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, kugira ngo iwushimire ubwitange udasiba kugaragaza no gushimangira ko Ishyaka FDU-Inkingi rizakomeza kuwushyigikira kugeza igihe tuzagerera ku nsinzi y’urugamba turimo.
Bikorewe iLa Hayemu Buholandi ku ya 18 Werurwe 2012.
Mu izina rya Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi
Dr. Emmanuel Mwiseneza
Umujyanama ushinzwe isakazamakuru n’itumanaho