Transparency Rwanda ntiyanyuzwe n’urutonde rw’abanyereje umutungo wa Leta
Yanditswe kuya 17-09-2014 – Saa 10:39′ na Richard IRAKOZE, IGIHE.COM
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/transparency-rwanda-ntiyanyuzwe-n#related
Ifoto: Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda (TIR).
Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda (TIR), umuryango urwanya ruswa, arashima kuba Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira hanze urutonde rw’abantu banyereza imitungo ya Leta, ariko na we akunga mu ry’abarunenga ko nta mazina y’abakomeye mu gihugu arugaragaraho.
Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa mbere ruriho abantu 120, bose bahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari wa Leta.
Ingabire asobanura ko no kuba uru rutonde rwashyizwe hanze bizatuma n’abandi bayobozi batangira byibuze gutinya kunyereza imitungo ya Leta.
Mu kiganiro na Radio “Ijwi ry’Amerika-VOA”, Ingabire yatangaje ko abona bikinagoranye ko abantu bari mu nzego nkuru za Leta bazagaragara kuri izi ntonde, agaragaza ko “uregwa ari we uregerwa”.
Yagize ati “Abantu bo ku rwego rwo hejuru ni ba bandi bajya muri ya ruswa twita nini, y’amasoko akomeye nk’imihanda, nk’amazu menshi bene abo rero ntibakunze no kumenyekana kuko ari uwayimuhaye n’uwayihawe bose baba bumva babyungukiyemo bisanga mu kintu nakwita win-win situation (mpa-nguhe) kuko bafite ukuntu uko twabibonye ashobora kuguha isoko rya miliyoni 100 akaguhamo miliyoni 10 we kandi ntayo ahomba kuko aragaruka bagakora icyo bita avenant au contract noneho Leta akaba ari yo iyahomba, ariko nta wubitangira ubuhamya.”
Ingabire kandi anenga ko n’abari kuri uru rutonde abenshi badafunzwe ahubwo bisubiriye mu mirimo yabo ku buryo asanga kubarihisha bigoranye.
Ku kijyanye n’abantu b’ibigugu bagiye batungwa agatoki, ariko bakaba batagaragaye kuri uru rutonde, Ingabire avuga ko hari uburyo bakwiye kugaragazwa. Agira ati “Niba umuntu yubatse inzu za Leta zitujuje ibyangombwa zagombaga kuba zifite akazihereza uwo azihereza akazakira agasinya ko zujuje ibyangombwa kandi zitabyujuje, ibyo byonyine umuntu yabiheraho”.
Umuyobozi wa Transparency Rwanda yongeraho ati “Niba umuntu yubatse umuhanda mwari mwaravuganye ko ugomba kumara amezi 12, ukagenda ugakubita imyaka ibiri cyangwa itatu utararangira harimo ikibazo… Niba wubatse umuhanda, ejo ukaba wasenyutse ukwiye kuba ubikurikirana.”
Aha Ingabire yagaragaje bimwe mu bimenyetso by’ahantu hagomba kuba haravuye amwe mu mazina y’abantu bari kuba nabo bakurikiranwaho ruswa, yerekana ibimenyetso, agira ati “Nk’aya mazu yubatswe na Caisse Sociale nta n’imwe yari yujuje ibisabwa kandi barazakiriye barasinya ko inzu zujuje ibisabwa ariko abaziguze bo biboneye ko bituzuye.”
Ati “Byanze bikunze ruswa iba yabaye kuko niba nagusabye ikintu nkaguha ibisabwa ugomba kumpa icyo kintu wenda ni iyo nzu cyangwa ni uwo muhanda, harimo ikibazo, hari ukuntu njye nawe tuba twumvikanye kugira ngo ngusinyire ko ibyo umpaye byujuje ibisabwa kandi bitabyujuje.”
Yongeraho ati “Abantu hafi ya bose bubatse amazu y’abantu bacitse ku icumu urebye agaciro bayaha, ukareba n’ayo mazu uko ameze biteye agahinda, ntaho bihuriye nyamara zose barazisinyiye ko bahawe ibintu bikwiye ibyangombwa”.
Uretse ibi, ni kenshi hagiye hatungwa agatoki mu nzego zinyuranye za Leta herekanwa ko habayeho kunyereza umutungo wa Leta, urugero nko mu mushinga w’urugomero rwa Rukarara.
22Sep