(Kinyarwanda) RWANDA: UMUKECURU Felesita MUKAMABANO YATEWE AZIRA KUBA MU ISHYAKA FDU – INKINGI.

Mu ijoro ryo kuwa 17 Mata 2012, umukecuru Felesita Mukamabano yaraye aterwa amabuye n’umukada wa FPR amuziza ko ngo ari mw’ishyaka rya FDU-Inkingi. Ibyo bikaba byabereye mu mudugudu w’Ubumwe, akagari ka Kicukiro, umurenge wa Kicukiro, akarere ka Kicukiro mu ma saa tatu n’igice z’umugoroba byongera mu museke. Polisi hamwe n’abari  ku irondo babanje guhurura, bafata uwitwa Francoise Mukakabenga wakoraga urwo rugomo, ariko ababwiye ko uwo muturanyi yateraga amabuye ari umwe mu barwanya Leta bamuretse arigendera, amaze kuruhuka azinduka yongera gutera amabuye hejuru y’inzu nta nkurikizi.
 
Uwo mukecuru yiyambaje izindi nzego za polisi kuri telefoni 0788311117, zirabisuzugura, zimubwira ko yakwiyambaza umuyobozi w‘akagari.
 

Ibi bibaye nyuma y’aho umuyobozi mukuru w’ishyaka, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, agaragarije ku mugaragaro imikorere mibi y’ubucamanza bw’u  Rwanda. Itotezwa ry’abayoboke ba FDU –Inkingi rikorwa n’intore za FPR nta nkurikizi, ntirizatubuza gukomeza guharanira demokrasi  n’ihinduka ry’ubutegetsi.

 
Tuributsa inzego z’umutekano ko zishinzwe umutekano w’abanyarwanda bose nta vangura rishingiye ku bitekerezo bya politiki.

 
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi-Prezida w’agateganyo

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this