(Kinyarwanda) Rwanda: Mu Karere ka Rubavu, abaturage barashimutwa, ababo ntibabwirwe iyo barengeye

Kigali, kuwa 21 Ugushyingo 2013
Hagiye gushira igihe kigera hafi ku mezi abiri mu bice bitandukanye by’igihugu bavugwa igikorwa kigayitse cyo gushimuta abaturage cyane cyane abasore, ntibabwirwe icyo bafatiwe, bagafatwa n’abantu bigararagara ko ari abashizwe umutekano kubera ko bamwe muri bo baba bambaye imyenda ya gisivile ariko bakaba bitwaje imbunda ari nazo bakangisha abo bafata iyo batangiye kubaza bati « turazira iki ?». Hari n’aho iri shimutwa rikorwa n’abashinzwe umutekano bambaye imyenda y’akazi ariko bose nta numwe ubasha gusobanurira abafatwa icyo bazira. Aba baturage iyo bamaze gufatwa bashyirwa mu mamodoka bagatwarwa ahantu hataramenyekena ku buryo n’imiryango yabo idafite aho yabariza abayo.
Muri ino minsi aho icyo kibazo gikomeye cyane ni mu Ntara y’Iburengerazuba cyane cyane mu Karere ka Rubavu aho ubu abaturage bakutse umutima kubera ko ibyo bikorwa byo kubashimuta bikaze cyane ku buryo bari kwitabaza kwifungirana mu mazu yabo ! Iki kibazo abaturage bakimenyesheje inzego z’ubuyobozi ariko nta numwe uri kubasha kubarengera ; bose bararuca bakarumira cyangwa bakabeshya ko ngo abari gufatwa ari inzererezi!
Nonese ko leta y’u Rwanda itigeze itangaza ko hariho gahunda y’ibihe bidasanzwe kuki abaturage bayo bahutazwa bene aka kageni ubuyobozi bukabona ko nta kibazo kandi Itegeko-nshinga u Rwanda rugenderaho mu ngingo yaryo ya 10 risobanura ukuntu umuntu ari umunyagitinyiro kandi ko leta n’inzego zose z’ubutegetsi zigomba kumwubaha no kumurengera? Kuki leta yakumva ko ntacyo bitwaye gufata abantu ugapakira amamodoka ntubamenyeshe icyo ubafatiye ndetse n’imiryango yabo ntigire uburenganzira bwo kumenya aho abayo baherereye ndetse n’icyo bazira?
Hari ikindi kibazo nacyo kiri kuvugwa hirya no hino cy’abantu bari guhamagara abandi n’amatelefone ngo nibabitabe hanyuma bagenda abo bantu ntibongere kugararagara bakazimira,imiryango yabo ikaba iri gusiragira yarabuze gitabara ngo abayo bongere baboneke !
Ishyaka FDU-Inkingi rihangayikishijwe bikomeye n’ibi bikorwa bigayitse kandi bihangayikishije rubanda. Turasaba inzego zose zirebwa n’iby’umutekano w’abaturarwanda gusobanura no gukemura izi ngorane abaturage bafite kandi niba hari gahunda yo kubahiriza ibihe bidasanzwe abaturage bagomba kubimenyeshwa bityo bagahama mu ngo zabo cyangwa bakubahiriza amabwiriza baba bahawe, uyarenzeho agahanwa, ariko ntibahutazwe nta nkomyi nk’aho nta tegeko rihari ribarengera.
FDU-Inkingi
Twagirimana Boniface
Umuyobozi wungirije w’agateganyo
Rubavu-ishimutwa ry’abaturage
Ishimutwa ry’abaturage-Ibarwa Mukarurema Emerita yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this