(Kinyarwanda) Rwanda: Ishyaka FDU –Inkingi rirakemanga ingamba zo kuzahura ubukungu bukomeje kujya aharindimuka

Kigali kuwa 11 Werurwe 2014
Muri ino minsi haravugwa  isozwa ry’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu waberaga  i Gabiro mu kigo cy’imyitozo cya gisirikire kuva kuya 8-10 werurwe 2014. Muri uyu mwiherero bibaye ubwa mbere Perezida Kagame yerura nawe akemeza ko ibintu bimaze kumushobera uburyo abayobozi buri gihe bahora bamusubiriramo ibintu bimwe bazageraho nyamara impinduka ntizigaragare kugeza ubwo nibyo baba bamubwiye bazakora bitanagera no kuri kimwe cya kabiri cy’ibyo baba bamwijeje gukora. Muri uno mwiherero Perezida Kagame yashinje abayobozi kuba basa n’abakorera ku jisho, no kuba nta bikorwa bagaragaza bijyanye n’imigambi myiza baba bamwijeje kuzakora.
Iki kibazo cy’amagambo asize umunyu y’ibibeshywa ko byagenzweho n’ibizagerwaho ariko bitagaragara mu bikorwa si ubwa mbere ishyaka FDU-Inkingi ryongeye kukigarukaho ndetse no gutanga umuti wacyo urambye :
Mu Rwanda hari ikibazo gikomeye kuko ubuyobozi bwaho ntibushingiye ku bushobozi bw’inzego zikomeye ahubwo bushingiye ku muntu, ibi bituma abayobozi bose guhera hasi baba bategereje amabwiriza ngo ava hejuru kuburyo ntacyo bo bashobora gukora cyijjyanye n’ububasha,ubumenyi n’inshingano bakwiriye kuba bafite. Ibi nibyo bituma inzego zakabaye zifasha abaturage zihinduka baringa zigahora ngo zitegereje ngo ibiri buve « i bukuru !».
Ibi bigaragazwa n’ingero nyinshi : Muri uyu mwiherero minisiteri yashyizwe mu majwi cyane ni minisiteri y’ubuhinzi aho ubu umusaruro wayo wagabanutse cyane kugera munsi ya 50% nkuko Perezida Kagame abivuga ! Kuri iki kibazo ishyaka FDU –Inkingi ntiryahwemye kwamagana politiki y’ingufu yo guhingisha abaturage bose b’u Rwanda  igihingwa kimwe cy’ibigori mu cyiswe politiki yo guhuza ubutaka ! FDU yakomeje kwerekana ko iyi politiki izateza ikibazo cy’inzara kuko isa naho yirukanye ibindi bihingwa byari bitunze abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi . Ibi bikangerekaho ko abayobozi muri kwa gukurikira butama ngo amabwiriza yaturutse ibikuru biroha mu yindi myaka y’abaturage bakarandagura ,intoki bagatemagura ngo nibahinge ibigori. Uko iminsi yashiraga niko abaturage bakomezaga gutaka ko ntabyo kurya bafite,ko ibiciro ku masoko bizamuka ubutitsa,ko n’ibigori bahingishwa ku ngufu bibahombera kuko bigurishwa ku giciro gito bigatuma badashobora guhaha ibindi biribwa . 
Mu gihe abaturage babaga bataka inzara niko Minisiteri y’ubuhinzi yo yavugaga ko umusaruro ari mwinshi cyane ku buryo u Rwanda rusagurira amasoko,abayobozi babazwa impamvu ibibazo by’imirire mibi bikomeje kwiyongera mu banyarwanda cyane cyane ku bana aho ubu 40% bafite ibibazo bya bwaki ,misiteri y’ubuzima iti abanyarwanda ntibazi guteka… !
Icyi kibazo cy’inzego zidakomeye nicyo gitumye imishinga y’iterambere nk’ibikorwa remezo ( imihanda ,ibibuga by’indege,ingomero z’amashyarazi,gaz méthane,Karisimbi,ibibuga by’imipira…) byose bihora biririmbwa buri mwaka ariko ntibikorwe. Ahubwo usanga bihutaje abaturage aho bamburwa cyangwa bakavanwa mu byabo nta ngurane cyangwa bagakomeza gutegereza ingurane ibikorwa ntibikorwe n’umuturage ntasubizwe ibye nibura ngo abe yivaniramo ibimutunga.
Iyi mikorere niyo itangiye gutuma abaturage batangiye guhunga igihugu cyabo kubera akarengane aho ubu nko mu karere ka Nyagatare umuyobozi w’akarere yigabije amasambu y’abaturage akayabambura inzu zabo akazisenya . Nyamara aho bari batuye bahafitiye ibyangombwa byemewe n’amategeko ariko ubuyobozi bwaho ngo ntibuhabashaka ngo ni abimukira ! Ubu abaturage bamwe batangiye guhungira i Bugande kuberako babuze gitabara kuri ako karengane barimo gukorerwa ubuyobozi burebera nkaho nta burenganzira bafite ku gihugu cyabo !
Ubu buyobozi budashingiye ku nzego ahubwo bushingiye ku muntu nibwo butuma ibya rubanda binyerezwa umwaka ku wundi inzego zishinzwe kubarebera (inteko ishinga amategeko,ubushinjacyaha,ubucamanza.. .) zikaruca zikarumira ! Izi nzego ziteye zitya nizo zitumye uburezi bwo mu Rwanda bugeze ahabi kuburyo umwana arangiza amashuri abanza atazi no kwandika izina rye. Ibi nibyo bituma hariribwa imashini ya mudasobwa kuri  buri mwana nyamara abana biga bicaye mu itaka batabona n’ikaye y’amafaranga 50 yo kwandikamo. Iyi miyoborere ishingiye ku muntu niyo itumye nk’uko byatangajwe n’impuguke zo mu muryango wa Afrika y’uburasirazuba ubu mu Rwanda abakire 10% bakomeza gutumbagira no kuba ba mirenge ku Ntenyo  naho 40% gakarushaho gutindahara kuburyo hagati y’abakire n’abakene nta rundi rwego rw’ubukungu rurimo (classe moyenne) nk’uko ahayobowe neza ariko bigenda.
Dore icyo Perezida Pahuro Kagame yakora mbere yo kurenganya abo ayobora ngo baramubeshya:
-Nta mpinduka zishoboka mu gihe abanyarwanda guhera kuri abo bayobozi kugera ku muturage wo hasi nta bwisanzure buhari bwo kuvuga icyo umuntu atekereza kuri gahunda runaka no kuba gahunda iyi niyi yanegwa.. Aha rero uburenganzira bwo kutanga igitekerezo mu bwisanzure burakenewe.
-Turasaba Perezida wa Repuburika guhagarika gahunda z’ibyemezo biva hejuru byitura kubaturage,maze abaturage bagahabwa ijambo ku bigomba kubakorerwa bitabaye ibyo abaturege bazakomeza batake ko bugarijwe n’ubukene ,abayobozi nabo bavuge ko abaturage barimo gutera imbere cyane !
-Turasaba Nyakubahwa Perediza wa Repuburika gukoresha ububasha afite akagira icyo akora ku bayobozi bigize ibigirwamana n’indakorwaho. Aba nibo banyereza ibya rubanda nta nkomyi,nibo basenyera abaturage bakanabirukana mu byabo ntacyo bikanga, nibo basigaye bahutaza abanyamakuru iyo bashyize ahagaragara ibikorwa bibi byabo ku baturage. Nta gushidikanya ko ari nabo batera ubwoba uwagatanze ikindi gitekerezo  cy’uko ibintu bikwiriye gukorwa ngo bitange umusaruro kurushaho.
-Perezida wa Repuburika akwiye gufasha abanyarwanda gusobanukirwa ni’iyi mvugo : « byaturutse i bukuru !» None se « i bukuru » haba ari kwa Perezida, haba ari kuri aba bayobozi bandi b’ibitabashwa bemerewe gukora ibyo bishakiye banahutaza uwo bashatse ? 
-Turasaba Perezida wa Repuburika kugira ingamba afata ku muco mubi witwa « Gutekinika (kubeshya) wabibwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi  kuva ku Mudugudu kuzamura hejuru aho raporo zose  zikorwa ziba zuzuyemo ibinyoma bigamije kwiyerekana neza no kwirarira ! Igishimishije ni uko noneho  na Perezida amaze kubonako  koko abeshywa.
Ishyaka FDU-Inkingi rirongera gushimangira ko iterambere ritareba inyungu z’umuturage uyu wo hasi rizahora ari baringa.
Ishyaka FDU-Inkingi risanga nta terambere ryabaho abaturage muri rusange nta bwisanzure bafite bwo gutanga ibitekerezo no kuvuga ibitagenda nta nkomyi.
Ishyaka FDU-Inkingi riremeza nta shiti ko nta terambere ryashoboka mu gihugu kitubahiriza amahame ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu,ibyakorwa byose byirengagije ibi bintu by’ingenzi byaba ari ukubakira ku musenyi.
Iyi miyoborere ishingiye ku muntu aho gushingira ku nzego zikomeye kandi zikorera mu bwisanzure niyo yatumye muri uyu mwiherero ntawatinyuka ngo agire icyo abaza ku mibanire mibi hagati y’ igihugu cyacu n’ibuhugu byo mu karere ndetse n’ahandi kuburyo bimaze no kugira ingaruka ku banyarwanda benshi. 
Iyi miyoborere ishingiye ku bwoba n’igitugu niyo atuma muri uyu mwiherero ntawahingutsa ikibazo cya politiki gikomeye kiri mu gihugu aho umuco w’ubutegetsi bw’igitugu ukomeje guhabwa intebe,amagereza akaba yuzuye abanyapolitiki batandukanye b’amashyaka ngo ni uko banze kuba inkomamashyi z’ubutegetsi bwa président Pahuro Kagame ,abicwa ubutitsa hirya no hino…! Nta gushidikanya ko uwahingutsa iki kibazo nawe yanyuzwa iy’ibusamo  akitwa umwanzi w’igihugu n’uwa leta nyamara impinduka mu mitekerereze no mu mikorere yari ikwiye  gushingira ku bitekerezo binyuranye kandi byubaka.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi mukuru wungirije w’agateganyo

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this