Byatangajwe kuwa 24 Nzeli 2014 na veritasinfo
Muri iyi minsi havugwa bombori bombori mu mashyaka ya politiki y’abanyarwanda, ibivugwa cyane muri iki gihe bikaba ari akavuyo katejwe mu ishyaka FDU-INKINGI, abakurikiranira hafi ibivugwa bakomeje kwinubira uburyo bamwe mu banyapolitiki batamenya gutandukanya amabanga y’ishyaka n’ibyo bashobora kubwira itangazamakuru.
Iki kibazo nigeze kugikomozaho mu nyandiko nanyujije ku rubuga DHR (Democracy&Hulman Rights) ku itariki ya 17 Gashyantare 2014 muri aya magambo:
“Mu ishyaka rya politiki, ni ayahe makuru y’ibanga agomba kumenywa gusa n’abayobozi bakuru? Ni ayahe agenewe kumenywa na biro politik gusa? Ni ayahe se amenywa gusa n’abagize kongere y’ishyaka cyangwa se n’abarwanashyaka bose? Ni ayahe se ashobora kumenyeshwa rubanda no kugezwa ku itangazamakuru kandi mu mvugo cyangwa inyandiko iteye ite? Abaharanira imyanya y’ubuyobozi bw’abanyagihugu bagomba kwemera kwifashisha impuguke mu itumanaho zajya zitegura ibigomba gutangazwa kandi mu mvugo n’inyandiko ngufi”.
Muri uko kwezi kwa Gashyantare nasaga nugira inama umwe mu banyapolitiki wari wavuze akari imurori ku bireba ishyaka rye ameze nkaho ari iwe mu cyumba cy’uruganiriro yibagiwe ko yumvwa n’isi yose kuri radiyo yari yamuhaye ijambo. Biragaragara ko kugeza ubu abanyapolitiki benshi bataramenya ireme ry’ibanga ry’akazi bakora kandi ko ibanga ry’amashyaka yabo ritavogerwa namba cyane cyane igihe bakiyitirira ayo mashyaka. Iryo hame niryo rihesha ishema uwo mwuga uyobora indi yose kabone n’iyo waba muri iryo shyaka ufitanye amakimbirane na bamwe mu bayobozi baryo.
Aho niho hagaragarira inyangamugayo yahisemo uwo mwuga iwukunda, ishobora no kuwitangira. Akavuyo kagaragaye ku mikorerere ya bamwe mu bahoze ari abayobozi ba FDU-INKINGI karimo kuvugisha bamwe muri bo amangambure n’akari imurori mu bitangazamakuru ku buryo benshi bibaza niba abo bantu ari abanyapolitiki koko b’umwuga cyangwa niba ari abarimo kwikinira sinema (film) mu gihe nyamara abanyarwanda bakomeje kwicwa ari benshi mu gihugu cyabo, abandi barabuzemo uburenganzira bwabo bakaba bakeneye kubohozwa byihutirwa nta kubanza gucaracara no guta igihe mu yandi matiku kuko ingoma y’igitugu yo igenda irushaho kongera ubukana.
Bwana Innocent Biruta amaze kubivuga neza ku rubuga facebook abwira umwe muri abo ati ” Ntibisanzwe kandi ni ubucucu gushyira ku karubanda impaka zigibwa mu ishyaka rya politiki riri mu buhungiro nk’iryanyu”.
Innocent Twagiramungu
Brussels, 23/09/2014
POLITIKI : IMYITWARIRE Y’ABANYAPOLITIKI MU ITANGAZAMAKURU !
25Sep