Kigali, ku wa 7 mata 2014
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Uyu munsi dutangiye icyunamo. Mu izina ry’ishyaka FDU-INKINGI n’abayoboke bose, komite nshingwabikorwa y’agateganyo irazirikana bikomeye kandi yifatanije by’umwihariko n’Abanyarwanda bose cyane cyane n’imiryango yose y’abiciwe ababo ndetse n’imiryango y’abacitse ku icumu, ikaba yarasizwe iheruheru n’itsembabwoko.
Iyi minsi y’icyunamo ni igihe twese Abanyarwanda tugomba kuzirikana ayo mahano yagwiririye igihugu cyacu. Kwibuka ni umwanya tuzirikana ko buri wese aho ari hose, agomba gufata ingamba zo gukora ibishoboka byose kugira ngo muri iki gihugu hatazongera na rimwe gutemba imivu y’amaraso y’inzirakarengane.
Nyuma y’imyaka 20 imiryango y’abiciwe ababo yugarijwe n’ubukene bukabije, imfubyi n’abapfakazi baracyafite ikibazo cyo kubona amacumbi, bamwe mubari barayubakiwe bafite ikibazo cyuko agiye kubasenyukiraho imburagihe kubera ko yagiye yubakwa nabi. Ibibazo bigomba gukemurwa biracyari insobe. Inzego zicunga imfashanyo zigenerwa abacitse ku icumu ziracyavugwamo imicungire mibi aho amafaranga yakabafashije akomeje kunyerezwa…
Politiki iheza, ivangura bamwe mu bana b’u Rwanda ndetse igahohotera abatavuga rumwe na Leta ni kimwe mu byazanye amahano mu gihugu cyacu. Umunyarwanda aho ari hose akwiye kubizirikana no kubyamagana, aho byaturuka hose. Guha agaciro umunyarwanda ni ukubaha ubuzima bwe, umutungo we n’ibitekerezo bye kabone n’iyo byanyurana n’ibya Leta cyangwa iby’undi wese. Nta munyarwanda ukwiye gutotezwa, gufungwa,gushimutwa azira ibitekerezo bya politiki.
Birababaje kubona nyuma y’imyaka 20 hakiboneka disikuru zivugwa n’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu zihamagarira abo bafatanyije kuyobora n’abanyarwanda muri rusange ko abatavugarumwe na leta iriho ko ari abanzi b’igihugu batagomba kugirirwa impuhwe ahubwo bagomba kurimburwa nta mpungenge!
Birababaje kuba nyuma y’imyaka 20 twibuka genocide yakorewe abatutsi ,bigeze aho abanyarwanda batangiye no gukurikiranwa kwicirwa mu buhungiro!Iki ni ikimenyetso simusiga ko uRwanda rukomeje kugira ubuyobozi bubi isaha n’isaha bwakongera koreka imbaga no gusubiza igihugu mu kaga!
Génocide ni icyaha gikomeye. Kuyitirira utarayikoze n’abamukomokaho ni ukuyipfobya ndetse bikaba bishobora guhembera urwango mu bantu,bikanaba inzitizi ikomeye yo kugera ku bumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Banyarwandakazi, Banyarwanda, muri iki gihe cyo kwibuka, ni ngombwa ko tutemera kuba imbohe z’amateka, tukagira ubutwari n’urukundo no kureba kure, tugakura amasomo mu mahano yatubayeho, tukiyemeza gufatanyiriza hamwe twese tukubaka urwatubyaye mu mahoro, mu bumwe no mu bwubahane kuko ariwo murage mwiza tugomba gusigira abana bacu bo Rwanda rw’ejo.
Twibuke, dutinyuka kuvuga no kureba ukuri mu maso kw’amateka yacu, twibuke twubaka; twibuke ibyabaye, ariko amaso tuyahange ejo hazaza.
Uwiteka aturinde kandi adukomeze twese,
FDU-INKINGI
Visi-Perezida w’agateganyo
Boniface TWAGIRIMANA
07Avr