(Kinyarwanda) Rwanda: Gusaba ko itegeko-shinga n’andi mategeko byubahirizwa kimwe ku banyarwanda bose .

Kigali kuwa 7 Werurwe 2013
 
Nyakubahwa Minisitiri w’ ubutabera bw’u Rwanda.
 
Impamvu: Gusaba ko itegeko-shinga n’andi mategeko byubahirizwa kimwe ku banyarwanda bose .
    
Nyakubahwa Ministre w’ubutabera,
Ishyaka FDU-INKINGI rikomeje kuterwa impungenge n’uburyo amategeko uRwanda rwishyiriyeho akomeje gukandagirwa, ntiyubahwe, ntanakurikizwe ku buryo bungana kubanyarwanda bose nta vangura rijemo rishingiye ku cyo aricyo cyose.
Mubyukuri Nyakubahwa Muyobozi, Ishyaka FDU-INKINGI ryagiye ryihanganira ibintu byinshi bigayitse bikomeje gukorwa n’ishyaka FPR INKOTANYI riri ku butegetsi  birimo guhiga, guhohotera, gufata no gufunga abarwanashyaka b’amashyaka atavugarumwe naryo cyangwa atavugarumwe na leta ya Kigali mubereye umuyobozi bazira ubusa. Ibyo bikaba bibera hirya no hino mu gihugu cyacu ndetse no hanze yacyo; ariko by’umwihariko bigakorwa  bivutsa abanyarwanda uburenganzira bwabo bemererwa n’amategeko kandi minisiteri muyobora ibirebera ntigire icyo ibikoraho.
Ibi biragaragazwa n’abarwanashyaka bagera ku munani batuye mu karere ka Rutsiro aribo: Mutuyimana Anselme, Uwiringiyimana Venuste, Ufitamahoro Norbert, Dukundane Moïse, Twizerimana Valens, Nahimana Marcel, Byukusenge Emmanuel na Gasengayire Léonille  bafashwe bagatabwa mu buroko  kugeza na n’ubu bakaba bakigaraguzwa agati muri gereza ya Muhanga aho bafungiye ndetse banasiragizwa mu nkiko kubera gusa gushinjwa n’ubutegetsi bwa FPR kuba barahuye n’umunyamabanga mukuru w’agateganyo bakaganira kuri gahunda z’ishyaka bakananenga imwe mu mikorere ya FPR idahwitse.
Akarengane gafitanye isano n’aka kandi hagamije guhiga abatavugarumwe na FPR ni akabaye  ubugirakabiri mu ijoro ryo kuya 2 Werurwe 2013 ubwo ahagana mu ma saa tatu z’ijoro  urugo rwa Bwana Nsabiyaremye Gratien; umuyobozi wa FDU-Inkingi muri komite nshingwabikorwa y’agateganyo ushizwe urubyiruko, rwatewe rukanagotwa n’abasirikare barwanira mu mazi i Gisenyi bitwaje imbunda bamusaba gukingura arabangira kuko nta byangobwa byo kumufata bari bitwaje kandi mu byukuri yabonaga ko ntaho yakagombye guhurira nabo nk’umusivire kuko uru rwego rudashinzwe ubugenzacyaha. Iki gikorwa cyo gukoresha uburenganzira bwemewe n’amategeko ubu cyatumye ahimbirwa ibyaha byo kwigomeka no kurwanya abashinzwe umutekano none afungiye muri kasho ya polisi ya Rubavu.
Ishyaka FDU-Inkingi rirasanga kuba abantu barahuye bakaganira nta cyaha bakoze ahubwo kuba ubu bafunze birerekana uburyo FPR yahisemo bwo gucecekesha abatabona ibintu kimwe nayo nyamara babyemererwa n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 36  kandi uburenganzira butangwa n’iri tegeko ntibaburenzeho. Iyo ngingo ikaba igira iti: “Uburenganzira bwo guteranira mu nama z’ituze kandi nta ntwaro buremewe iyo bitanyuranyije n’amategeko. Ntibubanza gusabirwa uruhushya keretse igihe biteganyijwe n’itegeko kandi biteganywa gusa ku byerekeye amakoraniro yo hanze, ahagenewe kugerwa n’abantu bose, n’ahateranira abantu benshi nabwo kandi bitewe n’impamvu zo kurengera umutekano, ituze rusange rya rubanda cyangwa kurinda ubuzima bw’abantu.”
Ishyaka FDU-INKINGI risanga ko ibyakozwe na bariya barwanashyaka bihwanye n’ibyanditse muri iyi ngingo ndetse no mu kirego baregwa na leta mu izina ry’ubushinjacyaha bwivugira ko abo bantu bahuriye mu kabari bagasangira icyo kurya n’icyo kunywa bagataha. Bikaba bivuze ko atari inama yakozwe ahubwo ari abarwanashyaka bahuye bakaganira kandi kuba baranenze gahunda zimwe za FPR nta cyaha bakoze kuko uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza nabwo bwemerwa n’Itegeko Nshinga ari nayo mpamvu dusaba leta ya FPR kubahiriza amategeko yo ubwayo iba yishyiriyeho.
Ishyaka FDU-INKINGI risanga kuba FPR yaranze kuryandika ari ukubangamira Itegeko-Nshinga nkana mu migambi yo kubuza no gucecekesha abo yita abanzi b’ubutegetsi bwayo nyamara Itegeko Nshinga rikaba mu ngingo yaryo ya 52 ryemera imitwe ya politiki n’amashyaka menshi aho iyo ngingo igira iti: “Imitwe ya politiki myinshi iremewe. Imitwe ya politiki yujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko, yemerewe gushingwa no gukora mu bwisanzure; igomba kubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko ndetse n’amahame ya demokarasi...”
Ishyaka FDU-Inkingi rirasanga gufunga abayoboke baryo ari ukunyuranya n’iyi ngingo y’Itegeko-Nshinga kuko nta buryo ryakuzuza ibyangombwa byo kwandikwa nk’umutwe wa politiki ritabonanye n’abaturage ngo ribabwire imigabo n’imigambi yaryo mbere y’uko ryandikwa kandi abarwanashyaka ari kimwe mu bisabwa ishyaka iryo ariryo ryose mbere y’uko ryemererwa kwandikwa kandi turasanga nta na hamwe abayoboke b’ishyaka bafunzwe banyuranyije n’Itegeko-Nshinga.
Nanone ingingo ya 53 y’Itegeko-Nshinga iha uburenganzira buri munyarwanda kuba mu mutwe wa politiki ashaka cyangwa kutawubamo. Iyi ngingo igira iti: “Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo. Nta munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z’uko ari mu mutwe wa politiki uyu  n’uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo.” Turasanga rero iyi ngingo nayo itarubahirijwe kuko FPR idakwiye kwitwaza ko ishyaka FDU-INKINGI ritaremerwa kugirango ihohotere abarwanashyaka baryo kandi nyamara ibizi neza ko mbere y’uko ishyaka ryemerwa rigomba kubanza kugira abarwanashyaka.
Ingingo ya 6 y’itegeko rigenga amashyaka mu Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu ishimangira ko inama rusange y’abarwanashyaka ariyo ishyiraho ishyaka. Mbese iyo nama ishoboka mu buhe buryo niba ishyaka rishaka gushingwa ridafite uburenganzira bwo kuvugana n’abayoboke baryo ngo ni uko ritaremerwa? Nanone ingingo ya 9 y’iryo tegeko igena umubare w’abagomba gushinga umutwe wa politiki aho igira iti: “ Umubare w’abashyize umukono ku mategeko agenga umutwe wa politiki ugomba kuba nibura magana abiri (200) mu gihugu cyose, barimo nibura batanu (5) babarurirwa muri buri Karere.” Mbese ishyaka rishobora kubona uwo mubare rite niba FPR ivuga ko kubonana kw’abarwanashyaka kuba ari inama itemewe kandi byakozwe mu buryo butanyuranyije n’iri tegeko ndetse butananyuranyije n’Itegeko-Nshinga?
Dushingiye kuri izi ngingo zose Bwana Minitiri w’ubutabera:
1.      Turabasaba ko mwahagarara mu murimo mushinzwe mugafasha ubuyobozi bwa FPR  INKOTANYI guhagarika burundu ibikorwa byo gukomeza guhiga bukware abayobozi n’abarwanashyaka ba FDU-INKINGI hamwe n’ab’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo.
2.      Turasaba irekurwa nta yandi mananiza ry’abarwanashyaka 7 ba FDU-INKINGI bafungiye muri gereza ya Muhanga (Gitarama) no guhagarika imanza z’abo barwanashyaka harimo n’uwa munani ukurikiranwe adafunze ndetse hagahagarikwa iterabwoba rikomeza gukorerwa amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi.
3.      Turabasaba Bwana Minisitiri w’ubutabera gusaba inzego z’ubushinjacyaha guhagarika imanza bukomeza gushoramo abarwanashyaka ba FDU-INKINGI n’ab’amashyaka yandi atemera kugendera mu kwaha kwa FPR.
4.      Turabasaba kandi  guhagarika gukomeza kugaraguza agati umuyobozi mukuru wa FDU-INKINGI Nyakubahwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ndetse na Bwana Nsabiyaremye Gratien hamwe n’abandi bayobozi n’abayoboke b’amashyaka ataremeye kugama mu mutaka wa FPR barimo Ntaganda Bernard, umuyobozi wa PS Imberakuri, Deogratias Mushayidi umuyobozi wa PDP Imanzi na Dogiteri Niyiteka Théoneste ubu bari kuborera muri za gereza zitandukanye zo mu gihugu bityo bukabarekura bagasubirana uburenganzira bwabo bwo gukora politiki mu gihugu cyabo bagitangamo ibitekerezo binyuranye bigamije kucyubaka.
Turabashimiye kandi muzanabishimirwa n’abanyarwanda benshi Bwana Minisitiri w’ubutabera, ku ruhare mwagira mu gufasha abanyarwanda ubu basonzeye kubona igihugu amategeko yubahirizwa ku buryo bungana ku benegihugu bose nta vangura iryo ariryo ryose nk’uko ubu FPR yabigize intwaro ikomeye yo gufata bugwate abatabona ibintu kimwe nayo.
Bimenyeshejwe:
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’u Rwanda
Perezida w’Inteko ishinga amategeko (imitwe yombi)
Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu
Umuyobozi w’Urukiko rwa Afurika rushinjwe uburenganzira bwa muntu
Umuyobozi w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Umuyobozi wa Komisiyo yita ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda
Abahagarariye imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda.
FDU-INKINGI
Boniface TWAGIRIMANA
Umuyobozi wungirije w’agateganyo

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this