(Kinyarwanda) Rwanda: Gereza ya Muhanga nireke kwicisha urubozo Mutuyimana Anselme

Kigali, kuwa 20 Kamena 2014
Bwana Anselme Mutuyimana ni umurwanashyaka wa FDU-Inkingi ukomoka i Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba. Ku itariki ya 15/09/2012 nibwo yatawe muri yombi n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bumuziza ngo kuba yarahuye na Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, ubu nawe uri mu munyururu.
N’ubwo ibyo ubutegetsi bwavugaga ko bubakurikiranyeho bitagize icyaha ku gihugu cyaba cyubaha uburenganzira bw’umuturage bwo kuba yakwihitiramo umutwe wa politiki abarizwamo, siko ubutegetsi bw’igitugu bwo mu Rwanda bushishikajwe no kunigana ijambo uwo ariwe wese utavuga rumwe nabwo bwabigenje. Anselme Mutuyimana byaje kumuviramo gukatirwa igihano cy’amaherere cy’imyaka itandatu (6) tariki ya 13/01/2014 ubu akaba yarakijuririye uretse ko urukiko rw’ikirenga rwinumiye kugeza uyu munsi rukaba rutaramumenyesha igihe azaburanira.
Hagati aho, Anselme Mutuyimana usanzwe afite uburwayi bukomeye bumusaba kubonana na muganga kenshi, ubu ntagifite uburenganzira bwo kwivuza. Ingorane ze zatangiye nyuma y’aho ahuriye n’intumwa za ONU zaje mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama 2014 kureba uko uburenganzira bwo kwishyira ukizana bwifashe. Nk’umuntu wazize kuba yarahuye n’abandi nta kindi cyaha, birumvikana ko izo ntumwa zari zikeneye kumva icyo avuga. Kuva icyo gihe rendez-vous yari afitanye na muganga gereza ya Muhanga yarazitambamiye imwima uruhushya rwo kujya kwivuza ku buryo yanayandikiye amabaruwa menshi ayisaba kwemererwa kujya kwivuza ariko ntiyigera asubizwa, ubu akaba ababaye cyane kandi adasiba kwibutsa ubuyobozi bwa gereza ubwo bubabare bwe!
Ishyaka FDU-Inkingi riratabariza uyu murwanashaka waryo risaba ko atavutswa uburenganzira bwe bwo kwivuza. Gukatirwa n’ubucamanza, kabone n’iyo byaba bifite ishingiro, ntibyemerera ubutegetsi gufata umuntu bunyamanswa.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo
Communique Mutuyimana Anselme

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this