(Kinyarwanda) RWANDA: FDU-INKINGI YASUYE NYAKUBAHWA CHARLES NTAKIRUTINKA NYUMA Y'IMYAKA 10 AFUNGIYE IMPAMVU ZA POLITIKI.

Abayobozi b’agateganyo b’Ishyaka FDU-INKINGI uyu mugoroba  basuye intwari Charles NTAKIRUTINKA wafunguwe mu gitondo cya kare, nyuma y’imyaka 10 muri gereza ya Kigali afungiwe impamvu za politiki. Yafunguwe arangije igihano yakatiwe.
Mw’ijambo rye, mw’izina ry’abanyarwanda muri rusange n’ abarwanashyaka ba FDU-Inkingi, n’ impirimbanyi zose za demokarazi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ; umuyobizi wungirije wa FDU-INKINGI yatangaje ko bishimiye ifungurwa rye, ariko by’umwihariko amushimira uburyo yerekanye ubutwari budasanzwe bwo guharanira Demokarasi mu Rwanda mu bihe bikomeye, kugeza ubwo ubutegetsi bwa FPR bumugeretseho ibyaha atakoze bukanamukatira igifungo cy’imyaka 1O yose, ariko akabyihanganira kandi akerekana ubutwari budasanzwe kugeza arangije icyo gihano.

Twamubwiye ko ubutwari bwe ubu bweze imbuto ikomeye cyane kuko inyuma ye ubu hari urubyiruko rwashimye ubutwari bwe rukaba ubu rwariyemeje guherekeza inzira yatangiye akanayizizwa yo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda. Twashimye kandi n’umuryango we wagaragaje ukwihangana gukomeye cyane mw’itotezwa rihoraho n’ibigeragezo byinshi.
Umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi akaba yashoje ijambo rye amushyikiriza ikimenyetso cy’ubutwari ishyaka ryacu  ryamuteganyirije.
Nyakubahwa Charles NTAKIRUTINKA yatumenyesheje ko yishimye cyane kubona inyota yo guharanira demokrasi iriho isakara mu bantu b’urubyiruko biyemeje guharanira ibyo nawe yafungiwe. By’umwihariko ashima uburyo bakoraga uko bashoboye  bakamusura igihe yari afunze iyo habonekaga amahirwe yo kubemerera gusura cyane cyane ko byari bigoye kuko ubwo burenganzira bari barabuvukijwe n’ubuyobozi bw’aho yari afungiwe.
Tuboneyeho gusaba Leta ya FPR kurekura abantu bose bafungiye ibya politiki no gushira ubwoba ntibakomeze gutinya demokrasi.
FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this