Kigali ku wa 23 ugushyingo 2011
FDU-INKINGI IRASHINGANA MADAME ALICE MUHIRWA
Kuva FDU-INKINGI yatangira gukorera mu Rwanda ku mugaragaro muri Mutarama 2010, abanzi ba demokrasi ntibahwemye kuturwanya batibagiwe n’indi mitwe ya politike yiyemeje guharanira impinduka mu Rwanda. Bahimbiye ibyaha Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka, kugira ngo bamufunge. Amaze gufungwa bamwe bakoze uko bashoboye ngo baducemo ibice, ab’intege nke ntibatera kabiri. Ubu na none bongeye kwibasira abagize komite nyobozi y’agateganyo, cyane cyane Madame Alice Muhirwa, Umubitsi mukuru w’ishyaka.
Turamenyesha Abanyarwanda bose n’abashyigikiye FDU-INKINGI kwima amatwi abagamije gusenya no kuducamo ibice. Turagaya ku mugaragaro abakwirakwiza ibihuha bigamije kwanduza isura nziza y’abayobozi b’ishyaka cyangwa n’ababyeyi babo.
Turashima ku mugaragaro, Umubitsi mukuru w’ishyaka, Madame Alice Muhirwa, kubera ubwitange n’ubutwari agaragaza. Ishyaka FDU-INKINGI riboneyeho umwanya wo kumushingana kimwe n’abandi bayobozi baryo kuko abaturwanya ziriya nzira arizo baheraho kugira ngo buzuze imigambi yabo mibi.
FDU-INKINGI
Umuyobozi wungirije w’agateganyo
Boniface TWAGIRIMANA
23Nov