Rwanda: Sept membres des FDU-Inkingi condamnés à 2 ans de prison pour « avoir rencontré le secrétaire général du parti ».

Kigali, le 11 juillet 2013.

Ce jeudi 11 juillet 2013, le tribunal de première instance de Ruhango dans la région de Rutsiro a condamné 7 membres des FDU INKINGI – Byukusenge Emmanuel, Twizeyimana Valens, Gasengayire Leonille, Ufitamahoro Norbert, Nahimana Marcel, Uwiringiyimana Venuste et  Dukundane Moise- à 2 ans de prison ferme pour avoir rencontré et n’avoir pas dénoncé auprès des autorités, la présence sur les lieux du secrétaire général intérimaire du parti. Invoquant l’article 570 du code pénal, le tribunal estime qu’il était de leur devoir de dénoncer la présence d’un membre de l’opposition démocratique, comme si c’est en soi un crime.

Les 7 membres du parti ont été arrêtés le 15 septembre 2012 vers 20 heures du soir par les membres de l’armée qui les ont scandaleusement tabassés pour n’avoir pas rapporté auprès de ses services la présence de Sylvain Sibomana, secrétaire général intérimaire du parti, qui ne faisait l’objet d’aucun mandat de recherche. L’armée leur a reproché de complicité avec quelqu’un qui propage des rumeurs destinées à aliéner la population contre le régime, infraction punie selon eux par l’article 463 du code pénal.

Kigali, kuwa 11 Nyakanga 2013.

Uyu munsi tariki ya 11 Nyakanga 2013  urukiko rw’ibanze rwa Ruhango mu karere ka Rutsiro rwakatiye gufungwa imyaka ibiri abayoboke barindwi ba FDU-Inkingi aribo :Byukusenge Emmanuel, Twizeyimana Valens,Gasengayire Leonille,Ufitamahoro Norbert, Nahimana Marcel,Uwiringiyimana Venuste na Dukundane Moise mu rubanza RP 0062/13/TB/RUH-RUTS . Urukiko rukaba rwabahamije icyaha cyo kutamenyesha amakuru inzego zibishinzwe giteganwa kandi gihanishwa ingingo ya 570 y’itegeko ngenga ngo kuko hari umuntu wo mu ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kigali wageze mu gace batuyemo agahura nabo.

Aba bayoboke bakaba barafashwe n’abasirikare tariki ya 15 Nzeri 2012 ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro bakubitwa iz’akabwana bazira ko ku masaha  ya saa saba z’amanywa bari bahuye n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Bwana Sibomana Sylvain bakaganira kuri gahunda z’ishyaka. Nyuma yo guhondagurwa bashyikijwe inzego za polisi n’ubugenzacyaha maze zibashinja ko mu kiganiro bagiranye n’umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi ngo banenze zimwe muri gahunda za leta  ibi ngo bikaba ari icyaha cy’ubugome cyo guhishira  abakwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho giteganwa kandi gihanwa n’ingingo ya 463 y’igitabompanabyaha.

Lors de l’audience de fond qui a eu lieu le 24 mai 2013, les accusés tout comme leur conseil maître Anastase Mutagoma,  avaient plaidé non coupable, estimant qu’il n’y avait pas eu d’infraction. En effet, sur base des articles 35&36 de la constitution rwandaise, ils n’avaient pas besoin d’autorisation pour se  rencontrer dans un café et parler des affaires de leur parti.

Entre temps, Sylvain Sibomana et Anselme Mutuyimana, qui sont co-accusés dans cette affaire, ont quant eux comparu devant la haute cour de Karongi pour plaider le fond.

Les deux membres du parti comparaissaient devant une juridiction supérieure sur base des fonctions qu’ils occupent dans le parti, selon une décision de justice rendue antérieurement. Ils sont accusés de propagation de rumeurs destinées à aliéner la population contre le régime contrairement à l’article 463 du code pénal.

Le ministère public leur reproche d’avoir, au cours de leur rencontre, dénigré certains projets de l’Etat, tel que le fonds Agaciro, les mutuelles, la répartition territoriale des projets de développement, ainsi que l’enseignement. Anselme est considéré comme coauteur, par ce que c’est lui qui représente le parti dans la circonscription dans laquelle a eu lieu la rencontre. Les accusés ont dit à la cour qu’ils n’ont violé aucune disposition de la constitution, conformément aux articles 33 et 53. Mr. Sibomana Sylvain a déclaré au juge qu’il ne voyait absolument pas d’infraction pour un parti non encore enregistré, à aller à la rencontre des militants, pour réunir les conditions posées par les autorités pour avoir une reconnaissance officielle. Qu’il soit poursuivi pour cela est plutôt pathétique, dans un état qui se dit de droit.

Dans son réquisitoire, le ministère public a réclamé 15 ans contre les deux accuses. Quant aux deux conseils de  la défense,  maîtres Claude Munezero et Bimenyimana Emmanuel, ils ont plaidé l’acquittement pure et simple par ce qu’il n y a pas eu d’infraction du tout. Le jugement sera rendu le 12 août 2013.

Ce 12 juillet 2013, Sylvain Sibomana doit comparaître dans un autre procès devant la haute cour de Gasabo en compagnie de Dominique Shyirambere pour entendre le verdict . Ils sont accusés d’avoir organisé une manifestation non autorisée lors de l’ouverture devant la cour suprême, du procès en appel de madame Victoire Ingabire, prisonnière politique et présidente du parti. Ce qui est pure fabrication. Le ministère public a réclamé 7 ans de prison pour Sylvain et 2 ans de prison pour Dominique.

Les procès intentés injustement contre des membres de l’opposition démocratique au régime du président Kagame, ainsi que les très lourds verdicts qui sont prononcés, sont la preuve que le régime n’est pas du tout prêt à ouvrir l’espace politique. Que l’appareil judiciaire obéisse à cet agenda du régime démontre le manque d’indépendance de la justice au Rwanda.

Le parti FDU INKINGI ne se lassera jamais d’aider la population  à réclamer ses droits à la liberté d’expression et de pensée. Il rappelle aussi que la mise en prison de toute opinion divergente ne résoudra pas les problèmes auxquels font face les rwandais.

FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Vice Président IntérimaireAba bayoboke ba FDU-Inkingi baburanye urubanza mu mizi tariki ya 24 Kamena 2013,  bo n’umwunganizi wabo Me Mutagoma Anastase Robert basobanuriye urukiko ko batabona impamvu ya ruriya rubanza mu gihe abaruregwamo bigaragara ko nta cyaha bakoze bashingiye ku ngingo ya 35 na 36 y’Itegekonshinga ry’u Rwanda ryemerera abanyarwanda kwishyirahamwe kandi nkuko iri tegeko ribivuga ubu burenganzira buremewe kandi ntibugomba kubanza gusabirwa uruhushya, kuba barahuye  bakaganira ibijyanye n’ishyaka si icyaha bagombaga kumenyesha ubutegetsi.

Bwana Sibomana Sylvain na Mutuyimana Anselme nabo uyu  munsi bitabye urukiko rukuru rwa Karongi baburana urubanza mu mizi.

Uyu munsi kandi ahagana mu ma saa yine z’amanywa nibwo hatangiye urubanza mu mizi ubushinjacyaha buregamo umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi Bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we Mutuyimana Anselme. Aba bombi nabo bakaba bazira dosiye twavuze haruguru ariko

baratandukanyijwe ngo kubera ubutandukane bw’ibyaha bushingiye ku mirimo bashinzwe mu ishyaka FDU-Inkingi,ibi bikaba byaratumye imanza zabo zitandukana bamwe bakaburanira mu rukiko rukuru abandi mu rw’ibanze. Bombi bashinjwa n’ubushinjacyaha icyaha cyo ‘gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho gihanwa n’ingingo ya 463.

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko mu biganiro bagiranye ubwo bari kumwe ngo banenze zimwe muri gahunda za Leta zirimo Ikigega agaciro,ubwisungane mu kwivuza ,ibikorwa by’amajyambere bidasaranganwa mu gihugu hose ndetse ngo bananenga ibijyanye n’uburezi mu Rwanda. Bwana Anselme akaba afatwa nk’umufatanyacyaha wa Sibomana ngo kuko ariwe wari uhagarariye ishyaka mu gace bahuriyemo. Abaregwa kandi babwiye urukiko ko batigeze banyuranya n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bugenwa n’ItegekoNshinga mu ngingo yaryo ya 33 ndetse n’uburenganzira bwo guhitamo ishyaka bashatse butenganwa n’ingingo ya 53 y’Itegekonshinga. Bwana Sibomana Sylvain akaba yanabwiye umucamanza ko kuba yaragiye kuvugana n’abarwanshyaka atabibonamo icyaha cyane ko nk’ishyaka ritaremererwa gukora ku mugaragaro rigomba kubanza kuzuza ibigenwa n’amategeko birimo no kubanza gushaka abayoboke ; kuba umuntu yabizizwa mu gihugu kivuga ko kigendera ku mategeko akaba aribyo biteye isoni !

Ubushinjacyaha bukaba bwasabiye abaregwa igihano cyo gufugwa imyaka cumi n’itanu(15).  Nahao ababunganira mu rwego rw’amategeko Me Munezero Claude na Bimenyimana Emmanuel basabye ko abo baburanira barekurwa kuko nta cyaha bakoze. Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza akaba yavuzeko isomwa ry’urubanza rizaba tariki ya 12 Kanama 2013 saa yine.

Twabibibutsa ko ejo kuwa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2013 saa munani ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo hari irindi somwa ry’urubanza rya Bwana Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique aho ubushinjacyaha bubarega ngo kuba tariki ya 25 Werurwe 2013 ubwo bari bitabiriye urubanza rwa Mme Ingabire Victoire umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi mu rukiko rw’ikirenga, maze bakagerekwaho icyaha ngo cyo kukoresha imyigaragambyo ngo bakanasebya  inzego z’umutekano. Muri uru rubanza ubushinjacyaha bukaba bwarasabiye Sibomana Sylvain gufungwa imyaka 7 naho Shyirambere Dominique bumusabira gufungwa amezi atanu.

Ibihano birimo guhabwa abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa General Paul Kagame hirengagijwe amategeko ndetse n’uburenganzira bw’ibanze bw’umwenegihugu ni ikimenyetso simusiga ko leta ya Kigali ititeguye gufungura urubuga rwa politiki. Kuba kandi inzego z’ubucamanza zirimo guhumiriza zigakatira ibihano inzirakarengane ni ikindi kimenyetso cyo kutigenga k’ubucamanza bw’uRwanda.

Ishyaka FDU-Inkingi ntirizahwema gufasha abanyarwanda kwishyuza leta ya FPR -Inkotanyi uburenganzira yihaye bwo kubuza abanyarwanda kuvuga icyo batekereza,ntituzahwema kandi kwibutsa ko ibibazo abanyarwanda bafite bitazakemurwa no kubamarira mu minyururu ahubwo ko bizakemurwa no kwicara hamwe bikaganirwaho.

FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo 

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this