Kigali kuwa 31 Mutarama 2012.
Tariki ya 31 Mutarama 2012 Guverinoma y’u Rwanda yashoje igihe yari yise icy’imiyoborere myiza inajyanye no gutanga serivisi nziza, ikaba ndetse yari yashyizeho insanganyamatsiko igira iti “Gutanga serivisi nziza niryo shingiro ry’amajyambere”.
Ishyaka FDU-Inkingi rirasanga iryo menyekanishabikorwa “ryo gutanga serivisi nziza” rishingiye ku kinyoma kuko bidashoboka ko waha abaturage serivisi nziza mu gihe utabaha ijambo mu byemezo bitandukanye bibafatirwa kandi bigira ingaruka ku buzima no ku mibereho yabo ya buri munsi.
Mu nyandiko iherutse gusohoka ku itariki 15/01/2012, umuntu ashobora gusanga ku rubuga
http://allafrica.com/stories/
Impamvu zimwe zinyuranya n’ibyo guha umuturage serivisi nziza ni izi zikurikira:
-Ubu abanyarwanda barinubira uburyo leta y’uRwanda yafashe icyemezo gikarishye itanabagishije inama cyo kubasoresha umusoro uhanitse w’ubutaka ,ubu imiborogo ikaba ari yose. None se umuturage udashoboye kwitunga no kwivuza , ngo yohereze abana mu mashuri, azavanahe umutungo wo gusorera ubutaka?
-Ubu abaturage babangamiwe bikomeye no kubangamira inyungu zabo mu bijyanye n’ubuhinzi aho bategekwa ku ngufu guhinga igihingwa runaka, kurandurirwa imyaka no gutemerwa intoki. Nyamara iyo baburaye ntawe ubatabara.
-Abaturage hirya no hino bafite ikibazo cyo gukubitwa na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze niz’umutekano. Uretse ko nta n’ ugomba guhanwa bidaciye mu nkiko, inkoni n’ iyicarubozo ntibiteganijwe mu mategeko ahana.
-Abanyarwanda bafite ikibazo gikomeye cyo kubuzwa ubwisanzure ku kuvuga icyo umuntu atekereza, ibangamirwa ry’uburenganzira bwa muntu, kubona ubutabera butabogamye,abanyarwanda bafite kandi ikibazo gikomeye cy’uko muri rusange bigaragara ko nta rwego rw’ubuyobozi ruhari rushishikajwe no kurengera inyungu z’umuturage wo hasi ngo rumuvuganire kugeza naho abaturage basigaye bibaza uwo batakira ngo abarenganure.
-Ubuyobozi butandukanye kugeza ku rwego rw’ibanze bimaze kugaragarira buri wese ko akorera uba yamuhaye umwanya w’ubuyobozi kuruta gukorera abaturage, aribyo ntandaro yo guhutaza abaturage hitwajwe gahunda z’imihigo.
-Ubu abaturage bo hasi bafite ikibazo cy’ubukene kuburyo bigaragarira no mu ndwara ziterwa n’imirire mibi…
Ishyaka FDU-Inkingi rikaba ribona ko serivise nziza idakwiye kuba iyo mu magambo gusa. Serivisi nziza ikwiye kureberwa mu guha abaturage umwanya n’ijambo mu byemezo bitandukanye bibafatirwa hibandwa cyane ku nyungu za rubanda rugufi kuko ari nabyo bishobora kuba imbarutso y’amajyambere arambye aho kuba amajyambere y’abakire gusa. Naho ubundi ntibisobanuka ko 40% by’ ubukungu bw’ igihugu bwiharirwa n’ abantu batageze kw’10%.
TWAGIRIMANA Boniface
Umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi