Kigali, kuwa 28 Ugushyingo 2012.
Abaturage hirya no hino mu gihugu baravuga ko inzara ibamereye nabi kuburyo ndetse bayihaye n’amazina agiye atandukanye aho bamwe bayise « Nyobozi,Tronc commun,Konoshi,Kebuka…». Abuturage baremeza ko imvano y’iyi nzara ishingiye kuri politiki mbi ya leta yaje ibituraho yo guhinga igihingwa kimwe cyane cyane igihingwa cy’ibigori ,byatumye indi myakabaribasanzwe bihingira yaragiye itemwa indi ikarandurwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Abaturage bakavuga ko izi nzego z’ibanze zibikora mu rwego rwo gushimisha abayobozi bazikuriye mubyo zita guhigura imihigo zititaye ku ngaruka abaturage bazahura nazo. Abaturage baraninubira uburyo n’ibyo basaruye bategekwa ku ngufu kubigurisha ku giciro gito n’abashoramari kuburyo batabona nicyo bageza mu rugo ngo kibatungire imiryango kandi bajya ku isoko bakabihaha ku giciro gihanitse.
Iyi nzara iragaragazwa n’ibura ,ndetse n’izamuka rikabije ry’ibiciro ry’ibiribwa ku masoko atandukanye yo mu gihugu aho ndetse ku bihingwa bimwe na bimwe byari bisanzwe biboneka ku giciro gito nk’ibirayi, imboga, imyumbati, ibijumba, ibitoki, amasaka…ibiciro byabyo byikubye inshuro ebyiri cg eshatu kandi ubushobozi bw’umuguzi nabwo bukaba buhagaze nabi.
Inzego nkuru z’igihugu ariko zikomeza kwemeza ko abaturage bazo bafite ibyo kurya bihagije ko ahubwo ngo abaturage bafite ikibazo cyo kutamenya gutegura indyo yuzuye! Aha umuntu akaba yatanga urugero rw’ikiganiro Minisitiri w’ubuzima yahaye amaradiyo atandukanye mu kwezi ku Ukwakira 2012 ubwo yabazwaga kugira icyo avuga ku cyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga « Global Hunger Index 2012» http://www.theeastafrican.co.ke/Rwanda/News/Country+among+those+facing+food+insecurity+/-/1433218/1604210/-/10jrfy5/-/index.html gishyira uRwanda ku mwanya wa kabiri mubyugarijwe n’inzara mu karere k’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba. Iki kibazo kikaba kinagora cyane bamwe mu bayobozi bakuru ba leta bafite aho bahurira n’iby’ubukungu bw’igihugu gusobanurira abanyarwanda uburyo bemeza ko ubukungu bw’igihugu ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi byiyongerere cyane, mu gihe abanyarwanda bugarijwe bikomeye n’ikibazo cy’imirire mibi aho ingaruka zabyo nka bwaki biri ku kigero cya 45%, ibiribwa ku masoko bidahari , ibiciro ku masoko nabyo bikaba byarazamutse cyane kandi ubushobozi bw’umuguzi bukaba buri kugenda buyoyoka!
Ishyaka FDU-Inkingi rikaba ribona umuti w’iki kibazo utava mu kubeshya no kubeshyera abanyarwanda ko ahubwo hakwiye gufatwa ingamba zihutirwa zo gukumira iki kibazo cy’inzara hakoreshejwe ingamba zikurikira :
-Gusubiramo politiki yo guhuza ubutaka , igakorwa buhoro buhoro kandi hitawe koko ku bihingwa bishobora kwera mu karere runaka ariko na none ntibangamire bimwe mu bihingwa ngandurarugo by’ibanze byari bitunze abaturage .
-Gusobanurira bihagije no kujya inama n’abagenerwabikorwa aribo baturage gahunda zitandukanye aho kubaturaho ibyemezo bya huti huti batanasobanuriwe inyungu bazabigiramo.
– Gusubiza abaturage bimwe mu bishanga kuko bigaragara ko nabyo byari ikigega gikomeye cy’ubukungu bw’abanyarwanda, aho bimwe muri ibi bishanga usanga byareguriwe abashoramari bakoreramo imirimo mu by’ukuri itabungabunga inyungu rusange ahubwo usanga bishingiye ku nyungu z’umuntu ku giti cye aho usanga bimwe bihinzemo amaboberi, imbigo…
-Guhagarika gahunda ya ba runyunyusi basigaye bihisha mu mazina y’abashoramari na ba rwiyemezamirimo inshuro nyinshi bakingirwa ikibaba na bamwe mu bayobozi maze bakubika urusyo ku bahinzi bakabatwarira umusaruro ku giciro gito cyane bishakiye kuburyo ubona aribo basigaye bungukira muri ubwo buhinzi abaturage bagatindahara.
-Guhagarika gahunga yo kwangiza imyaka y’abaturage bikorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze harimo kubatemera intoki , kubarandurira imyaka, ndetse no kubaca amafaranga y’umurengera y’amande kuwanze kwitemera insina cyangwa kwirandurira imyaka aba yarahinze yiyushye akuya.
FDU-INKINGI
Boniface TWAGIRIMANA
Umuyobozi wungirije w’agateganyo
FDU-INKINGI-28-11-12-KINYA
01Déc