(Kinyarwanda) IMPAKA ZIRAKOMEJE KU RUJIJO RURI MU BIMENYETSO UBUSHINJACYAHA BWUBAKIYEHO IBIREGO BISHINJA VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA.

Kigali ku wa 17 Ugushyingo  2011
Mu rubanza rwa politiki leta ya Kigali iburana na Madame Victoire INGABIRE, umuyobozi wa FDU-INKINGI, haracyagibwa impaka ku rujijo rwuzuye mu buhamya bwa Vital UWUMUREMYI aho kuva ejo bundi abanyamategeko Iain Edwards na Gatera  GASHABANA berekaga urukiko urujijo bise ikinamico mu bimenyetso  by’ubushinjacyaha aho buvuga ko bwafatiye Vital ku mupaka wa Gisenyi kuwa 14 Ukwakira 2010  ahungiye Goma muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo , mu gihe ku byangombwa by’inzira ubushinjacyaha bwashyize muri dosiye  bigaragaza ko yari avuye muri Congo aza mu  Rwanda. Ikindi abunganira INGABIRE bagaragaje ni uko ubushinjacyaha n’umutangabuhamya wabwo babeshya ko itabwa muri yombi  rya Victoire INGABIRE Ku wa 14 Ukwakira 2010, ryakozwe hashingiwe ku bimenyetso byo mu nyandikomvugo y’ifatwa rya Vital UWUMUREMYI yakozwe na polisi,  mu gihe mu nyandikomvugo zabo bombi  bigaragara ko INGABIRE yafashwe mbere ya Vital;  ibi nk’uko abunganira INGABIRE babyerekana ni uko izo nyandikomvugo zerekana ko iya INGABIRE yakozwe kuwa 14/1O/2010 saa munani z’amanywa naho iya Vital igakorwa mu masaha ane nyuma.Abunganira INGABIRE baneretse urukiko ko uyu mutangabuhamya w’ubushinjacyaha atari umuntu urukiko rukwiye kwizera bashingiye ku nyandiko nyinshi ze z’impimbano ziriho amazina menshi atandukanye adafite aho ahuriye na nyirayo, banerekanye kandi ko Vital atari umusirikare mbere ya 1994 nk’uko yabibeshye urukiko, ko n’ipeti  rya Major abeshya ko yari afite muri Congo ari we ubwe waryihaye, kuko yari sous Lieutenant.
Kuri uyu wa gatatu impaka zijyanye no gushidikanya kuri uyu mutangabuhamya w’ubushinjacyaha zakomeje, abunganira INGABIRE banibaza impamvu uyu mutangabuhamya yakoze ikinamico ryo kwirega akanemera icyaha mu gihe ibyaha yireze yabibabariwe agasubizwa no mu buzima busanzwe na leta ya Kigali igihe yatahukaga muri 2009 avuye mu mashyamba ya Congo nk’uko byategenywaga n’amaserano ya Nairobi muri gahunda yiswe umoja wetu yo muri 2008 hagati ya leta y’u Rwanda na leta ya Congo bibifashijwemo n’Umuryango w’abibumbye na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ku bunganira INGABIRE ibi bakaba babona ko bifite undi mugambi bihishe.
Ikindi cyagarutsweho n’abunganira INGABIRE ni ukutavugarumwe kw’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha aribo Tharcisse NDITURENDE na Vital UWUMUREMYI ku bijyanye n’uwatanze misiyo yahawe uwitwa JMV KARUTA  yo kujya i Kinshasa ngo guhura na Madame INGABIRE.
Tubibutse ko izi manza z’impimbano ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali zidakura mu ruge kuko uyu munsi isomwa ry’urubanza rw’umuyobozi wa FDU-INKINGI mu mugi wa Kigali Bwana Martin NTAVUKA rwimuriwe ku wa 23.11.2011. Ubushinjacyaha buramurega gukwirakwiza ibihuha bushingiye ku magambo ngo yari yanditse ku mupira wo kwambara ivuga ngo « Turashaka Demokarasi » buvuga  bwafatanye umuntu wari umutwaye mu modoka mu mwaka ushize. Ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiye igifungo cy’imyaka 8.
Urubanza rwa Madame Victoire INGABIRE ruzakomeza ku wa 21 Ugushingo 2011 ngo kubera impamvu z’amahugurwa y’abacamanza.
 Boniface TWAGIRIMANA
FDU-INKINGI
Umuyobozi wungirije w’agateganyo

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this