ITANGAZO

Abandi batanze ibiganiro cyangwa basubije ibibazo ni Sylvain Sibomana, umunyamabanga mukuru wa FDU-INKINGI ukorera I Kigali; Joseph Ngarambe, umunyamanga w’akanama mpuzabikorwa k’Ihuriro RNC; Jonathan Musonera (RNC); Charles Ndereyehe, Joseph Bukeye na Sixbert Musangamfura bo muri FDU-INKINGI.

Nkiko Nsengimana na Theogene Rudasingwa bibukije ko Abanyarwanda b’amoko yose bakeneye gufatanya mu kwibuka abacu bazize itsembabwoko n’itsembatsemba. Ni byiza ko habaho umunsi umwe abahutu, abatutsi n’abatwa bibukiraho ayo marorerwa yabaye mu gihugu cyacu bityo impaka ku mataliki zikazarangira burundu. Ni muri urwo rwego batumiye Abanyarwanda mu gitambo cya misa cyo kwibuka kizabera i Bruxelles ku italiki izatangazwa muri icyi cyumweru.
Urugamba rwo gutahuka ni urwa buri wese kandi imbaraga zacu zose zirakenewe kugira ngo tugamburuze ingoma y’igitugu. Biragaragara ko ibikorwa byo gusobanurira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda imiterere y’Ubutegetsi bw’igitugu imaze kugera ku ntera ishimishije ku buryo haba mu gihugu haba no hanze yacyo hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ingoma ya Paul Kagame iri mu marembera.

Abari mu nama bakomeje guhumuriza abanyarwanda b’impande zose, abari mu gihugu no hanze mu buhingiro no mu mashyamba; abakorera Leta n’abahinzi borozi n’abandi bose baharanira imibereho yabo; abari mu nzego zinyuranye; ingabo z’igihugu, abapolisi n’abandi bari mu nzego zishinzwe umutekano, kwitwararika uburenganzira bw’ikiremwamuntu, no gutekereza ejo hazaza bityo ntibemere kuba imbata z’ingoma y’igitugu.
Nimushire ubwoba twese hamwe tuzatsinda.
Bikorewe I Bruxelles, ku wa 31.03.2012
Nkiko Nsengimana,
Umuyobozi wa Komite mpuzabikorwa ya FDU-INKINGI
Theogene Rudasingwa,
Umuyobozi wa Komite mpuzabikorwa ya RNC.