Kigali, ku wa 7 mata 2012
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Buri mwaka kuri iyi taliki dutangira icyunamo, tukazirikana by’umwihariko itsembabwoko ryabaye kuri iki gihugu. Ishyaka FDU – Inkingi ryifatanije n’imiryango yose yabuze abayo. Tuboneyeho umwanya wo kongera kwifatanya n’imiryango y’abacitse ku icumu hamwe n’Abanyarwanda bose bagitegereje ubutabera busesuye ku mahano yabaye mu Rwanda.
Amarorerwa nk’ayabaye hano akwiye guhora atubera inkomanga itwibutsa izo nzirakarengane zazize ubwoko bwazo na politiki mbi ituma abantu birara mu bandi bakabica babaziza ubwoko bwabo cyangwa n’impamvu za politiki. Kwibuka bikwiye kuba indahiro kuri buri munyarwanda wese iyo ava akagera, kugira ngo hatazagira amaraso yongera kumeneka na rimwe mu gihugu. Nta shyaka na rimwe rikwiye kwiyitirira izo nzirakarengane. Nta n’irigomba kwitwaza genocide ngo ryishyire heza cyangwa ribone uko ripfobya abandi.Imyaka ibaye 18, nyuma y’ayo makuba. Abarokotse n’imiryango yabo bahanze amaso Leta kugira ngo ishyireho ingamba zihamye zo kurinda umutekano wabo n’ubusugire bw’ikiremwamuntu, n’izo gukurikirana abanyereza imfashanyo zibagenewe. Birababaje kubona ibibazo by’abacitse ku icumu bitararangira, ahubwo bigakomeza kwiyongera uko umwaka utashye. Baracyafite ibibazo by’umutekano, ibibazo byo kwishyira ukizana, ibibazo by’ubuzima no kuvurwa, amacumbi, amashuri n’imirimo. Baracyafite ibibazo by’abakomeza kubakoresha kubera inyungu za politiki, iza munyangire cyangwa n’iz’umutungo. Baracyafite ibibazo byo guhora basiragizwa mu nkiko mu gihugu no hanze yacyo.
Ubwiyunge nyabwo buracyari kure. Urwikekwe mu banyarwanda narwo ntirushira kubera ko politiki y’ubwiyunge igifite intambwe nyinshi imbere yayo. Ubwiyunge si umwihariko w’ishyaka riri ku butegetsi gusa. Birareba Abanyarwanda twese n’amashyaka duturukamo yose. Hakwiye ingamba nyazo zo kuganira kugira ngo tugere ku ntambwe ihamye muri iyo nzira.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kwibuka bikwiye kandi kubera buri wese umwanya wo kuzirikana impamvu zatumye amaraso ameneka mu gihugu kugira ngo bitazongera. Muri ibyo twavugamo ibyo gukumira ibitekerezo bya demokrasi, ibijyana no gutegekesha igitugu, ibijyana no kwikubira ubutegetsi ntibusaranganywe hagati y’abafite imyumvire ya politiki itandukanye, iby’ivangura iryo ariryo ryose, ibyo gukumira abashaka gukora politiki, ibyo kubuza abantu kuvuga nta bwoba, iby’ubutabera, iby’ubuhunzi, ni iby’isaranganya ry’ubukungu bw’igihugu ntibwikubirwe na bamwe.
Kwibuka nyako ni ugushyira imbere ubwiyunge nyakuri hagati y’amoko y’Abanyarwanda. Kwibuka nyakuri ni uguharanira ko twese tureshya imbere y’amategeko. Kwibuka nyakuri ni uguharanira ko hatagira uzizwa ibitekerezo bye bitandukanye n’iby’abari mu butegetsi. Kwibuka nyakuri ni ugukumira ikibi aho cyaturuka hose.
Ishyaka FDU-Inkingi ryifatanije na mwe mwese kandi rizahora riharanira ko amarorerwa nk’ayo atazasubira.
Murakarama.
FDU-INKINGI
Visi-Perezida w’agateganyo
Boniface TWAGIRIMANA
07Avr