(Kinyarwanda) IHOHOTERWA RY’ABATURAGE N’IMISANZU IDASOBANUTSE

Kigali, kuwa 30 Kanama 2011
Abaturage bamaze iminsi binubira imisanzu ya hato na hato bategekwa kwishyura babeshywa ko aribo ifitiye akamaro nyamara ntibamenye irengero ryayo kuko nta ruhare na ruto bagira mu micungire ya yo. Imisanzu isabwa rubanda yaba ari itangwa rimwe risa, yaba ari ihora ihindura inyito buri jo, yaba iya buri kwezi, igomba kugira amategeko ayigena, kandi n’imicungire yayo ikaba izwi ntibe ubwiru bw’abayakira hamwe n’ishyaka rya FPR bose bakomokamo. Imisanzu igomba kureba kandi n’ubushobozi bw’abaturage. Icyo kibazo kibangamiye ubuzima n’imibereho y’abaturage bakomeje no gusongwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ubu bimaze kwiyongeraho hafi 75% mu gihe kitarenze umwaka umwe.
Ku wa 25 kanama 2011, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange yunganiwe na DPC SP MUTEZINTARE Bertin  na Lt Col RUGAMBWA Albert mu nama y’abaturage bahahamuye abantu bavuga ko bagiye gufata bagafunga abayehova, abapolisi n’abasirikari badatanga amafaranga y’irondo. Abaturage ntibigeze bamenyeshwa ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe (state of emergency) bityo ngo n’ibyo bategekwa bumve ko bijyanye n’ibihe bikomeye.
Iri terabwoba ribangamiye cyane imwe mu myemerere y’amadini ndetse binabangamiye bamwe mu bashinzwe umutekano bo mu nzego zo hasi basanzwe bahembwa umushahara w’intica ntikize idahagije imiryango yabo kandi mu by’ukuri banashinzwe akazi ko gucunga umutekano buri munsi.
Ikigo gishyinzwe ibarurishamibare kigaragaza ko umujyi wa Kigali utuwe n’abantu bakabakaba miriyoni imwe. Kuva ku rugo rukennye kugera ku rwifashije, umusanzu utangwa buri kwezi uri hagati ya Frw 1,000 na 5,000. Ibi byumvikanisha ko iyi gahunga isarurwamo akayabo k’amafaranga agera muri za miriyari ku mwaka ariko bene kuyatanga ntibamenye ibyayo. Abantu bose bazi ko abaturage bajya mu marondo nta mushahara bahabwa.
Umurego ushyirwa mu marondo, uriyongera ku bikorwa by’urugomo bigaragara mu mikwabu itarangira. Abaturage bagafatwa nta tegeko ryubahirijwe, bagafungwa, imiryango yabo igahera mu gihirahiro.
Urugero ni nk’ibibera mu mugi wa Muhanga aho guhera tariki ya 4 kanama 2011 hakomeje gushimutwa abantu igihiriri  mu byo bita “pandagari”, abapolisi bafatanije n’abasirikari bagatoratora  abantu bajya kubafungira mu birometero birenze 20 (mu murenge wa Mushishiro cyangwa Rugendabari).
Impamvu z’umutekano kandi ziragirwa urwitwazo mu guhohotera abirwanaho mu mugi wa Kigali (urugero ni nk’abakoresha za Moto) bazamburwa bakazazisubizwa bamaze kwishyura amande ahanitse nyamara bagasanga zarangiritse  badafite aho barega n’uwo baregera.
Abantu batagira kivurira baracyafungirwa muri za gereza zitemewe n’amategeko, zicunzwe mw’ibanga (ahitwa kwa Gacinya, ku Kabindi, Kwa Kabuga no ku mirenge itandukanye) ku buryo abantu batazi ibikorerwa ku nfungwa zihajyanwa.
N’ubwo Leta ihora ivuga ko umutekano ari wose, ibikorwa by’urugomo n’imikwabu biragaragaza ko hari ibibazo bidasobanurirwa Abanyarwanda.
Turasaba ko inzego z’ubutegetsi za Leta ya FPR n’iz’umutekano zubahiriza amategeko kandi n’ihohoterwa ry’abaturage rigahagarara.
FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo.

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this