Byari byitezwe ko kuri uyu wa 5 Nzeri, urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha mu mizi urubanza rw’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Madamu Ingabire Umuhoza Victoire ugiye kumara umwaka aba mu gihome.
Byari byitezwe ko kuri uyu wa 5 Nzeri, urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha mu mizi urubanza rw’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Madamu Ingabire Umuhoza Victoire ugiye kumara umwaka aba mu gihome. Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi abivuga, imbaga y’abantu yari yaje gukurikirana urwo rubanza yabanje gutungurwa no kumva noneho ubushinjacyaha busaba ko urwo rubanza rwakwimurirwa ku itariki itazwi, bitewe n’ibimenyetso butari bwabona byakuwe mu nzu ya Ingabire mu Buholandi.
Iyi mvugo y’ubushinjacyah yumije abantu bari mu rukiko dore ko kuva Ingabire yatabwa muri yombi mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2010, bwakomeje kwemeza bwihagararaho cyane ko bufite ibimenyetso simusiga byose bimushinja ibyaha bumukurikiranyeho. Ndetse no mu bihe bishize ubwo Ingabire yasabaga ko urubanza rwasubikwa ubushinjacyaha bwabanzaga kubyamagana buvuga ko ashaka kurutinza. None nabwo buti ibimenyetso bimwe ntabyo dufite!
Nk’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyabitohoje, mu gihe urukiko rwari rwagiye kwiherera rusuzuma uko gutakamba k’ubushinjacyaha kwanakuruye impaka z’urudaca zamaze igihe kitari gito , bamwe mu bitabiriye urwo rubanza bavuganaga bongorerana , muziko baba batinya kwerura dore ko urwo rubanza ruba rwitabiriwe na za maneko uruvunganzoka, bibazaga uko imikorere ya ambasade y’u Rwanda mu Buholandi iteye bakurikije igihe ubushinjacyaha bwatangarije ko bwavumbuye ibimenyetso mu nzu ya Ingabire mu Buholandi bizamushinja mu rubanza. Banibajije impamvu ubushinjacyaha na mbere hose butari bwaragaragaje icyo cyibazo bukaba bwacyizamuye uyu munsi. Bamwe bati wabona ishyamba atari ryeru hagati y’u Rwanda n’u Buholandi.
Iryo takamba ry’ubushinjacyaha urukiko rukuru rwaryamaganiye kure. Ariko nanone nk’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyabitohoje, havutse ikibazo cy’umusemuzi mu gihe umwe mu bunganira Ingabire ari umwongereza atumva i Kinyarwanda kandi dosiye ye y’umutwaro w’amapaji 2500 iri mu Kinyarwanda, n’urubanza ruzaburanishwa mu Kinyarwanda kandi agomba kumwunganira. Iryo bura ry’umusemuzi niryo ryatumye urukiko rukuru rwimurira urwo rubanza kuwa gatatu w’icyi cyumweru ni ukuvuga ku itariki ya 7 Nzeri. Ikigaragara ariko ni uko iburanishwa ry’uru rubanza ry’uyu munyapolitiki rizatwara igihe kirekire.
Nk’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyari cyaragiye cyibibagezaho, uru rubanza rukomeje guhuruza abantu benshi biganjemo cyane za maneko za Kagame, baba bagenzwa na twinshi bumviriza abitabiriye urwo rubanza, bashakisha amakuru yo kurisha kugira ngo bagaragaze ko bazi gukora .
Muri uru rubanza Ingabire Umuhoza Victoire ashinjwa hamwe n’abagabo bane bahoze mu mutwe wa FDLR. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko bakoreshwa n’ubushinjacyaha mu gucisha Ingabire umutwe. Ibyaha Ingabire aregwa n’ubushinjacyaha nibizaramuka bimuhamye ashobora kuzibera muri gereza iminsi isigaye yose y’ubuzima bwe.
Kyomugisha, Kampala (umuvugizi)
Aho iyi nyandiko yaturutse : http://veritas2010.over-blog.fr/article-iburanishwa-mu-mizi-ry-urubanza-rw-umunyapolitki-ingabire-umuhoza-victoire-rikomeje-kuba-agaterer-83457729.html
05Sep