(Kinyarwanda) FDU-INKINGI IRAMAGANA ICYEMEZO CYO KUVANAHO AMACUMBI MU MASHURI YISUMBUYE YA LETA .

Kigali kuwa 21 ugushyingo 2011,
Ishyaka FDU –INKINGI riramagana  icyemezo cya Minisiteri y’uburezi cyo kuvanaho gahunda yo gucumbikira abanyeshuri mu bigo by’amashuri yisumbuye ya Leta. Nk’uko byatangajwe ngo iyo gahunda izatangirana n’umwaka w’amashuri wa 2012, ngo ikaba  igamije kongera  umubare w’abanyeshuri. Ibyemezo bya huti huti nk’ibi, bitagisha inama abarebwa nabyo baba ababyeyi, abana ndetse n’abarezi muri rusange biragaragara ko bidashyira imbere inyungu rusange z’abanyarwanda. Bityo bikaba byerekana ko Leta idashishikajwe n’uburezi bufite ireme  ndetse n’imibereho myiza hamwe n’imyitwarire y’abanyeshuri.

Ibi byemezo birasonga uburezi bw’abana b’abanyarwanda n’ubundi butari bumeze neza. Mu mashuri y’ibanze hari ikibazo cy’imyigishirize ihora ihindagurika. Ingero ni nyinshi: nk’ikibazo cy’ururimi rwigishwamo  ndetse n’ubushobozi buke bw’abagomba kwigisha kandi nabo batumva ururimi bigishamo; kuvanaho amafaranga yafashaga abanyeshuri bo muri za kaminuza batifashije; ikibazo cy’imishahara mito; kuvanaho amafaranga afasha abakora ubushakashatsi mu myaka irangiza kaminuza, n’ibindi.
Ibi bibazo bigaragara mu burezi byerekana ko igishishikaje Leta ari ukubona imibare myinshi yo kwerekana hirya no hino, aho gushyira imbere ireme ry’uburezi (qualité) no kurengera abana batishoboye cyangwa abaturuka mu miryango ikennye. Ni gahunda y’uburezi yashyiriweho abifite  n’abatoni gusa. Leta igomba kuzirikana ko ifite inshingano yo kurerera igihugu cyose itarobanuye ndetse no kurushaho kwegera ababyeyi mu burere nyabwo bubereye u Rwanda rw’ejo.
Turasaba Leta gukora igenamigambi ry’uburezi nyaryo aho guhora ihindagura za gahunda ititaye ku nyungu  cyangwa ibitekerezo bya rubanda.
FDU-INKINGI
Umuyobozi wungirije w’agateganyo
Boniface TWAGIRIMANA

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this