(Kinyarwanda) RWANDA: INYANDIKO-MVUGO MU NCAMAKE YA KONGERE IDASANZWE Y’ABARWANASHYAKA B’ ISHYAKA FDU-INKINGI BABA MU MAHANGA

KONGERE IDASANZWE Y’ABARWANASHYAKA B’ ISHYAKA FDU-INKINGI BABA MU MAHANGA
12 – 13 MATA 2014
INYANDIKO-MVUGO MU NCAMAKE
Kuwa 12 na 13 Mata 2014 , intumwa z’abarawanashyaka ba FDU-Inkingi bateraniye i Breda mu bu Hollandi muli Kongere idasanzwe y’abayoboke b’ishyaka FDU-INKINGI baba mu mahanga.
Ku murongo w’ibyigwa hari hateganijwe ingingo zikurikira.
1) Gutangiza inama ;.
2) Kwemeza umu-Kongresiste urakomeza kuyobora Inama ;
3) Rapport ya Comité de Suivi (CS);
4) Kujya Impaka kuri rapport ya CS no gufata Imyanzuro;
5) Kujya impaka no gutanga ubugorora-ngingo ku mategeko ngenga-mikorere y ‘Ishyaka (réglement d’ordre intérieur-ROI) n’imyifatire y’abarwanashyaka (code de conduite) ;
6) Gushyiraho akanama kazategura kakanakoresha amatora ;
Inama yatangiye saa sita (12h).
Inama yafunguwe n’Umuhuzabikorwa wa Komite Mpuzabikorwa, Umurwanashyaka Nkiko Nsengimana, yibutsa ko tugomba gukomera ku ngamba za politiki za FDU Inkingi no gukomeza gushyigikira Prezidente w´ishyaka Victoire Ingabire Umuhoza.
Amaze gufungura inama, Kongere yemeje ko Justin Bahunga yaba aliwe uyobora imilimo ya Kongere.
Hashyirwaho abanditsi babiri b’inama: Abarwanashyaka Ndereyehe Karoli na Mushimiyimana Joram.
Mbere yo gutangira inama, abari muri Kongre bunamiye abazize itsembabwoko n’itsembatsemba ryabaye mu Rwanda.
Mbere yo gutangira kwiga kuva mu mizi ibyali k’umurongo w’ibyigwa,
Kongre :
1. Yongeye gushimangira ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza aliwe Présidente udakuka w’ishyaka FDU-INKINGI, kandi ikomeje kumushyigikira bidasubirwaho ;
2. Yamaganye yivuye inyuma urubanza rwa politiki rwakorewe Madame VIU no kumuheza ku ngoyi ;
3. Yamaganye yivuye inyuma guheza mu munyururu abarwanashyaka ba FDU- INKINGI;
4. Yishimiye ko ishyaka rikomeje gushinga imizi mu Rwanda n’ubwo ubutegetsi bwa FPR bukomeje kubangamira imikorere yaryo.
A. RAPPORT YA COMITE DE SUIVI
I. Ibibibazo by’ingenzi byagaragaye byerekeranye na:
1. Icyerekezo n’ibitekerezo birebana n’ishyaka ;
2. Inzego z’ishyaka n’amategeko agenga imikorere ;
3. Gucunga umutungo w’ishyaka;
4. Uko inzego zikorana n’uko zikora hagati yazo ;
5. Ububanyi n’andi mashyaka;
Kuli ibi bibazo, Comité de suivi yasabye ko Kongere yafata imyanzuro ku ngingo zikurikira :
➢ Kwandikisha ishyaka no kujya mu matora,
➢ Guhindura izina ry’ishyaka
➢ Kugarura ishyaka hanze,
➢ Urubanza rwa Prezidante,
➢ Uko abayobozi ba CEP bashyizweho n’uko basimburwa,
➢ Uruhare rwa Prezidante mu byemezo bifatwa n’ishyaka
➢ Ishyaka rimwe, umuyoboro umwe.
II. Ibimenyetso by’ingenzi byaranze amakimbirane mu ishyaka.
1. Ivuka rya za Komite eshatu zisobekeranye zidafite umurongo usobanutse w’imikorere:
Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP), Komite Mpuzabikorwa (CC) na Komite Nshyigikirabikorwa (Comité de soutien).
2. Amakimbirane n’igice cya Ndahayo:
3. Ifungwa rya Perezidante Victoire Ingabire
4. Ubufatanye bwa FDU na RNC
5. Gushyigikira imishinga bamwe bise bwite ya bamwe mu bagize CEP.
6. Ikibazo cy’amafaranga bivugwa ko yanyerejwe n’umwe mu bagize CEP.
7. Imicungire n’ikurikirana ry’urubanza rwa Victoite Ingabire.
8. Ubutumwa bwanditse bwa Prezidante Victoire Ingabire.
9. Iyegura rya Alice Muhirwa:
10. “Dossier” yo kohereza Ntawangundi Joseph guherekeza Perezidante mu Rwanda
III. Ibyakwitonderwa kugira ngo ibibazo bikemurwe.
1. FDU INKINGI ni ishyaka rimwe rifite umuyoboro umwe, rigomba kugira ubuyobozi bukuru bumwe.
2. Ishyaka FDU INKINGI ryamaze kugera mu Rwanda.
3. Kwandikisha ishyaka no kujya mu matora.
4. Ikibazo cy’izina ry’ishyaka.
5. Perezidante w’ishyaka FDU INKINGI, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, yagaragaje ubutwari n’ubwitange bihebuje. Ishyaka rigomba kumushyigikira uko byagenda kose.
6. Urubanza rwa Prezidante
7. Uruhare rwa Presidente mu byemezo bifatwa n’ishyaka.
8. Demokarasi mu ishyaka igomba guhabwa intebe. Umurwanashyaka w’ibanze agahabwa ijambo, ibintu byose ntibikorwe ngo binagume mu nzego zo hejuru gusa.
9. Amanama agomba kugira inyandiko mvugo (PV)
10. Abarwanashyaka bagomba guhindura imyitwarire bakemera no kwitangira ishyaka ryabo.
11. Abayobozi bagomba kuba intangarugero n’umusemburo w’abandi barwanashyaka
12. Amategeko agenga abarwanashyaka bo mu gihugu n’uko basimburana mu myanya y’ubuyobozi agomba kwubahilizwa.
13. Imari y’ishyaka igomba gucungwa ku buryo bw’intanga rugero.
14. Guhindura imyumvire mu gukorana mu nzego z’ishyaka
15. Guhererekanya amakuru hagati mu ishyaka n’intambara ya “communication”.
16. Amasezerano n’andi mashyaka agomba gushyira imbere inyungu za FDU INKINGI.
17. Amategeko ngengamikorere n’amabwiriza y’ubudakemwa mu myifatire.
18. Gutegura Kongere izemeza amategeko mashya
19. Gutegura amatora y’inzego nshya
IV. Imyanzuro y’iyi raporo irimo ibitekerezo byinshi, ariko Comité de suivi isanga iby’ingenzi ari ibi bikurikira:
1. Ishyaka ni rimwe n’ubuyobozi bugomba kuba bumwe.
2. Ishyaka ryageze mu Rwanda rigomba gukomeza kuhashinga imizi.
3. Abayobozi bagomba gukorera mu bwizerane, ubwubahane, ubwuzuzanye no mu mucyo.
4. Gucunga umutungo bigomba kubahiriza amategeko y’icungamari.
5. Perezidante agomba kugira uruhare rugaragara mu ifatwa ry’ibyemezo by’ishyaka.
6. Ubufatanye n’andi mashyaka bugomba kwita mbere na mbere ku nyungu z’ishyaka kandi bukarangwa n’ubwubahane.
7. Abarwanashyaka bagomba kugira uruhare rukomeye mu byemezo bikomeye byose by’ishyaka.
8. “Communication” ni igikorwa gikomeye kigomba guhabwa umwanya w’umwihariko mu ishyaka.
9. Perezidante akwiye kugaragaza byihutirwa aho ahagaze ku kibazo cy’agace ka ba Ndahayo.
B. IBYEMEZO BYA KONGRE KURI RAPORO YA COMITE DE SUIVI
Abari muli Kongere bemera ko ahari abantu haba n’ibibazo; icyangombwa ni ukubikemura mu buryo bwubaka. Bimwe muby’igenzi Kongere yafasheho imyanzuro ni ibi bikulikira:
1. Kongere yakiriye kandi ishima imyanzuro yatanzwe na Comité de Suivi (CS). Hemezwa ko rapport ya CS izaba inyandiko ya Kongere imaze gukosorwa igakorwa mu ncamake ivuga ibibazo n´imiti byemejwe na Kongre.
2. Kongere yongeye kwemeza ko ishyaka ryageze mu Rwanda kandi ko rizakomeza kuhakorera.
3. Uruhare rwa Perezidante mugufata ibyemezo birebana n’ishyaka:
Guha agaciro ubutumwa bwa Perezidante, mu ifatwa ry’ibyemezo by’ishyaka, ni ngombwa. Ariko dukwiye kurinda Perezidante kujya tumukurura mu mpaka z’imicungire y’ishyaka ya buri munsi n’amakimbirane asanzwe, bityo byazatuma ahora kw’isonga ry’Ishyaka.
Perezidante ubwe yivugiye ko atifuza ko abantu bamufata nk’ikigirwamana , ko ibitekerezo bye ari ibyo kugaragaza icyo atakereza ku kibazo iki n’iki, aliko ko atari amahame. Yavuze ko abantu babijyaho impaka mbere yo gufata imyanzuro iboneye Ishyaka.
4. Kubyerekeye inzego z’ubuyobozi, Kongere yemeje ko Ishyaka rifite inzego zituma imirimo yose y’ishyaka ikorwa neza. Isanga kandi ko izo nzego zavugururwa, kandi zigahurirwaho n’abari mu gihugu no mu mahanga.
Ni muli uru rwego Kongere yemeje ko hazaba amatora mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda (Nzeli) 2014 kugirango hashyirweho inzego zivuguruye z’ubuyobozi zikomeza gushyira mubikorwa programme y’ishyaka.
Nkuko umushinga w’amategeko agenga ishyaka ubyerekana, inzego zizayobora ishyaka guhera nyuma y’amatora yo mukwezi kwa cyenda (Nzeli) 2014 ni izi zikulikira:
– Kongere : Uru nirwo rwego rwo hejuru rw’ishyaka. Abarugize bali mu rutonde rw’Amategeko agenga imikorere y’ishyaka.
– Komite nyobozi ( Comité directeur): Abarugize bali mu rutonde rw’Amategeko agenga imikorere y’ishyaka.
– Biro Politiki ( Bureau politique) : Abarugize bali mu rutonde rw’Amategeko agenga imikorere y’ishyaka.
5. Kubyerekeye gucunga umutungo w’ishyaka, Kongere yibukije ko bigomba kubahiriza amategeko agenga icungamari.
6. Ku byerekeye gufatanya n’andi mashyaka, Kongre yibukije ko :
– abashaka guhindura ubutegetsi batahiriza umugozi umwe;
– ishyaka FDU-Inkingi rikomeza gushyikirana n’andi mashyaka ariko ko rigomba kugira ubwigenge bwaryo ;
– Kongre yibukije ko ishyigikiye ku buryo budakuka amasezerano FDU-Inkingi yagiranye n’amashyaka ari muri plateforme ariyo RNC n´Amahoro- PC;
– Abagize Kongre bamaze kugezwaho amavu n’amavuko n’intambwe zagiye zigerwaho mu mishyikirano n’andi mashyaka ariyo: RDI, PDR-Ihumure, PDP Imanzi na PS-Imberakuri, Kongre yemeje ko ishyigikiye ko FDU-Inkingi ishobora kugira amasezerano yihariye n´andi mashyaka atari muri plateforme; icyangombwa ni uko ayo masezerano atabangamira inyungu z’ishyaka.
7. Kongere ya FDU yibukije ko Eugène Ndahayo na bagenzi be bavanywe mw’Ishyaka FDU-Inkingi kubera imyifatire n’ibikorwa byabo binyuranije n’inyungu z’Ishyaka. Ariko baramutse bashatse kugaruka, imiryango ishobora gukingurwa bitewe n’uko bakwitwara.
C. AMATEGEKO AGENGA IMIKORERE Y’ISHYAKA (Règlement d’ordre intérieur – ROI-)
Hagaragajwe uko Ubugororangingo bwari bwaroherejwe bwongewe mu nyandiko yari yarateguwe. Abakongressiste bemeje ubwo bugorora-ngingo, basaba ko iyo nyandiko yazanonosorwa ikwoherezwa hanyuma igashyirwa mu bikorwa.
Abari muri Kongre bagarutse ku ngingo zikurikira ndetse zimwe zemezwa binyuze mu matora.
1. Urwego rwari rwiswe “Komite nshingwabikorwa” rwahinduwe “Biro politiki”
2. Kongere idasanzwe ishobora no gutumizwa bisabwe na 2/3 by’abayoboke ba za CPL;
3. Guhagaralirwa muri Kongre:
CPL igizwe n´abantu bari hagati ya 5-10 izahagaralirwa n’umuntu 1, ilindi tsinda ly’abayoboke 10 likazajya lihagaralirwa n´umuntu 1, ariko umubare ntarengwa ni 4 kuli buli CPL uko yaba ingana kose.
4. Mandat ya Komite nyobozi izaba ari imyaka 2. Uri muli Komte nyobozi ashobora kwongera kwiyamaza inshuro ebyiri gusa;
5. Ishyaka ni rimwe n’ubuyobozi bugomba kuba bumwe buhuriweho n’abo mu Rwanda n’abohanze. Mubagize Komite nyobozi, Kongere yemeje ko Vice – Président wa 2 azaba ashinzwe no guhuza imirimo ya za Komisiyo. Ni yo mpamvu, mu kwiyamamaza, Vice-président wa 2 azamurikira Kongre liste y´abazashingwa za Komisiyo bazakorana aramutse atowe; Kongre niyo ibemeza.
6. Kongre y´ubutaha izaba mu ntangiliro z´ukwezi kwa Nzeli (9) 2014 kugirango habe amatora;
7. Kongere ishyizeho Komisiyo y´amatora igizwe na Nkiko Nsengimana, Sebatware Marcel, Bahembera Eric, Ndahayo Dismas n’undi murwanashyaka abo mu Rwanda bazihitiramo.
8. Komisiyo y’amatora ifite ububasha bwuzuye bwo kunonosora umushinga watanzwe na “Comité de Suivi” wo gutegura amatora y’inzego z’ubuyobozi azaba mu kwezi kwa cyenda 2014. Wamara kunonosorwa, ugatangazwa ukazashyirwa mubikorwa, abantu bagatangira kwiyamamaliza imyanya yateganijwe.
9. Abayoboke bali mu myanya y’ubuyobozi bw’ishyaka bakaba bali muli gereza bagumana imyanya yabo igihe cyose bafunze, iyo bafunguwe manda yabo iarangirana n’iya bagenzi babo basanze hanze. Ni muri urwo rwego, Présidente Victoire Ingabire n’Umubanga Mukuru Sylvain Sibomana, Kongre yemeje ko bagumana imyanya yabo.
10. Ingingo ya 10: Inama y’Inzobere, Intiti n’Impuguke
Komite Nyobozi iramutse ibikeneye ishobora kwifashisha impuguke n’intiti kugirango irusheho gusobanukirwa neza n’ikibazo runaka.
Abayoboraga inzego zo hejuru (CC- CEP- CD – BP) bakazivamo, batirukanwe cyangwa ngo babure, bahita bashyirwa mu kanama k’Inzobere.
11. Ingingo ya 21 kugeza ku ya 24 yaranonosowe kuberabana n’inshingano, uburenganzira bw’abagize CPLs.
12. Ingingo ya 48: Uko ibyemezo bifatwa mu nzego z’ubuyobozi.
Yahinduwe kuburyo bukurikira:
Mu manama yo mu nzego z’ubuyobozi izo arizo zose, ibyemezo bifatwa mu bwumvikane (consensus). Akaba ari yo mpamvu hagomba kuba impaka zubaka zihagije kugirango buri wese abashe kwisobanura. Ibyemezo bivuye mu nama bihagarika ibitekerezo cyangwa ibyifuzo by’umuntu ku giti cye. Ni ukuvuga ko ibyo byemezo byubahwa kandi bigakurikizwa na bose hatitawe ku cyo uyu n’uyu abitekerezaho.
Ku bibazo byihutirwa, , muri Komite Nyobozi (Comité Directeur) na Biro Politiki (Bureau Politique), ibyemezo bifatwa ku bwiganze bw’amajwi (majorité simple).
Muri Biro Politiki (Bureau Politique), iyo kumvikana bidashobotse, ari ibibazo bitihutirwa, babaza Komite Nyobozi (Comité Directeur), icyo ivuze kigakurikizwa. Iyo byihutirwa Biro Politiki ifata ibyemezo ku bwiganze bwa 2/3, igakora raporo ishyikirizwa Komite Nyobozi, iyi ikazabyemeza burundu mu nama yayo ikulikiyeho.
Muri Komite Nyobozi (Comité Directeur), iyo kumvikana bidashobotse, ari ibibazo bitihutirwa, bagisha inama abagize akanama k’inararibonye (Sages). Iyo bikomeje kunanirana bishyikirizwa Kongere idasanzwe. Iyo byihutirwa Komite Nyobozi ifata ibyemezo ku bwiganze bwa 2/3, igakora raporo ishyikirizwa Kongere, iyi ikazabyemeza burundu mu nama yayo ikulikiyeho.
13. Iyahoze ari ingingo ya 60: “Gusubika ishyirwaho rya Komite Nshingwabikorwa (ComitéExécutif).
“Kugira ngo mu ikubitiro hajyeho inzego z’ubuyobozi zoroheje kandi zishobora gukora neza, urwego rwa Komite Nshingwabikorwa (Comité Exécutif) ruzaba ruretse gushyirwaho mu gihe kitarenze imyaka ibiri.”
Yavuyeho.
14. Ingingo yahoze ari ya 62: Uko “Comité de suivi” izakurikirana ikurikizwa ry’ibyemezo bya kongere yahinduwe itya:
Kongere yemeje ko imirimo ya “Comité de Suivi” irangiriye aho ariko iyisaba kurangiza iyandikwa ry’amategeko na raporo.
D. INZIBACYUHO
Mu gihe dutegereje Kongere isanzwe yo mukwezi kwa cyenda (Nzeli) 2014 izakorwamo amatora y’abayobozi b’inzego ziyobora ishyaka , hemejwe ko:
➢ Inzego ziriho ubu zizakomeza imirimo uko bisanzwe kugeza mugihe izindi nzego zizaba zimaze kujyaho, ariko hakaba gusangira ibitekerezo n’inama (concertation) hagati ya CC na CEP;
➢ Nta masezerano azakorwa hagati ya FDU-INKINGI n’andi mashyaka;
➢ Hajya hasohorwa amatangazo mashya yumvikanweho na CEP na CC.
➢ Za CPLs nshya zishobora gushingwa, ariko nta burenganzira zizaba zifite bwo kujya muli Kongere iteganyijwe muli Nzeri 2014.
E. INGINGO YA NYUMA
Abagize kongere bashimiye abagize Comité de suivi, umulimo w’ingirakamaro iyi Comité yakoze.
Inama yashojwe n’Umuhuzabikorwa Nkiko Nsengimana washimiye Justin Bahunga ubuhanga n’ubushishozi yayoboranye inama.
Umuyobozi wa CPL-NL Niyibizi Stanis yasezereye abari muri iyo Kongre abashimira cyane ukuntu bagiye impaka zubaka mu bwubahane, kandi bizafasha Ishyaka FDU-Inkingi gukomeza gutera imbere mu ruhando rw’andi mashyaka, kugeza igihe tuzashyiliraho mu Rwanda ubutegetsi bubereye abanyarwanda bose
ABARI MURI KONGERE
1. NKIKO NSENGIMANA, Coordinateur du Comité de Coordination (CC)
2. MUSANGAMFURA Sixbert, Commission des Relations extérieures du CC
3. BICAMUMPAKA Marie Madeleine, Commission des Finances du CC
4. BUKEYE Joseph, Commission des Mobilisation des ressources humaines du CC
5. NDEREYEHE Charles, Commission Politique et Stratégique du CC
6. MWISENEZA Emmanuel, Commission d’Information et Communication du CC
7. NIYIBIZI Stanislas, FDU Pays – Bas
8. MURAYI Théophile, FDU Etats-Unis d’Amérique
9. BAHUNGA Justin, FDU Grande Bretagne
10. MUSHIMIYIMANA Joram, FDU Namur Luxembourg
11. USANASE Jean Paul Christian, FDU Aalost
12. NSENGIMANA Tharcisse, FDU Bruxelles
13. BAHEMBERA Eric, FDU Allemagne
14. NSABIMANA Bonaventure, FDU Anvers
15. RUGUMAHO Benoît, FDU Suède
16. REMIE Wenceslas FDU Suisse
17. NDAHAYO Dismas, CPL Lyon
18. DUKUZEMUNGU Emmanuel, FDU Orléans
19. NSENGIYUMVA Oswald, FDU Comité régional Belgique
20. SEBATWARE Marcel, FDU Comité régional Belgique
21. RUMAGIHWA Jean Baptiste, FDU Dendermonde
22. NDUWAYEZU Straton, FDU Comité régional Belgique
23. MISAGO Déogratias, FDU Paris
24. NSENGIMANA Enock, FDU Tournai
25. NSENGIYUMVA Prudence, FDU Hollande
26. NIYITEGEKA Antoine, FDU Comité Régional Belgique
27. MUNYANEZA Augustin, FDU Comité Régional Belgique- Fundraising,
28. NIWENSUTI Ladislas, FDU Comité Régional Belgique
Abatanze procuration
1. MANIRARORA Jean Népomuscène, Comité de Coordination
2. NIYIBIZI Michel, Comité de Coordination
3. HAKIZIMANA Samuel, FDU Sénégal
4. SUNGURA Aimable, FDU Rouen
Bikorewe i Breda, kuwa 13 Mata 2014
Les rapporteurs: NDEREYEHE Karoli na MUSHIMIYIMANA Joram
——————–
CONGRES-FDU-2014.compte-rendu

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this