(Kinyarwanda) ALOST MU BUBILIGI: INYANDIKO-MVUGO YA KONGERE ISANZWE Y’ABARWANASHYAKA B’ ISHYAKA FDU-INKINGI

KONGERE ISANZWE Y’ABARWANASHYAKA
B’ ISHYAKA FDU-INKINGI YO KUWA 13 NA 14 NZERI 2014

INYANDIKO-MVUGO
Intumwa z’abarwanashyaka ba FDU bateraniye i Alost mu Bubiligi muri Kongere isanzwe y’abayoboke b’ishyaka FDU-INKINGI yo kuwa 13 na 14 Nzeli 2014:
1 Itangiza ry’inama
Inama yafunguwe n’Umuyobozi w’urwego rw’akarere (CR) k’Ububiligi, Bwana Sebatware Marcel, ashimira abayoboke bitabiriye inama.
Mbere yo gutangira inama, aba “Congressistes” bafashe umunota wo kwibuka umurwanashyaka wa FDU-Inkingi, Bwana Niyibizi Stanislas, witabye Imana mu kwezi kwa Nyakanga (Juillet) 2014. Bwana Niyibizi Stanislas yari umuyobozi w’urwego rw’ibanze (CPL) FDU-Hollande.
2 Guhererekanya ubuyobozi bw’Inama
Bwana Sebatware amaze guha ikaze abaje mu nama, Kongere yemeje ko Eric BAHEMBERA, Umunyamabanga w’Akanama Gashinzwe Amatora (AGA) ari we uyobora imirimo ya Kongere, kubera ko Umukuru wa AGA, Bwana Nkiko Nsengimana ataje muri Kongere, na ho uwungirije Umukuru wa AGA, Bwana Gratien Nsabiyaremye, akaba ari mu Rwanda.
Mbere yo gutangiza imirimo ya Kongere, Bwana BAHEMBERA Eric yasabye abagize Kongere gutora abanditsi b’inama. Ubwanditsi Kongere yabushinze ba Bwana NDEREYEHE Charles na MUSHIMIYIMANA Joram.
3 Quorum
Abatumiwe mu nama hakurikijwe ibyemezo bya Kongere ya Breda ni 33.
Abaje munama ni 26 (78,8%), dushyizemo n’abatanze procuration batashoboye kuboneka.
IBYEMEZO
– Abari muri Kongere bunguranye ibitekerezo ku bibazo by’imiterere ya politiki n’imibereho y’abaturage mu Rwanda n’akarengane k’abatura Rwanda;
– Imaze kubona ko ingoma ya FPR ikomeje kwima abanyarwanda ubwisanzure muri politiki kandi igakomeza kwica no kurigisa abantu batavuga rumwe na yo;
– Ishingiye ku byemezo byafashwe na Kongere yabereye Breda mu bu Holandi mu kwezi kwa Mata 2014;
Kongere Yemeje ibi bikurikira:
1. Yongeye gushimangira ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza ari we « Présidente » udakuka w’ishyaka FDU-INKINGI, kandi ikomeje kumushyigikira bidasubirwaho;
2. Yemeje urwego rw’ubuyobozi bw’ishyaka rugizwe n’aba bakurikira:
2.1. Présidente: Victoire INGABIRE UMUHOZA
2.2. 1er Vice – Président: TWAGIRIMANA Boniface
2.3. 2ème Vice – Président: BUKEYE Joseph
2.4. Secrétaire-Général: SIBOMANA Sylvain
2.5. Secrétaire-Général adjoint: Dr. Emmanuel MWISENEZA
2.6. Trésorière: Nahomie MUKAKINANI
Adjoint : un membre se trouvant au Rwanda
2.7. Mobilisation et gestion des CPL : Antoine NIYITEGEKA
Adjoint : Fabien TWAGIRAYEZU
2.8. Affaires juridique et droits de l’homme: Joseph MUSHYANDI
Adjoint : un membre se trouvant au Rwanda
2.9. Affaires Politiques: Gratien NSABIYAREMYE
Adjoint: Dr. Théophile MURAYI
2.10. Relations Extérieures et Porte-Parole: Justin BAHUNGA
Adjoint: Darius NDAMYUMUGABE
2.11. Affaires sociales et Condition Féminine: DUKUZEMUNGU Emmanuel
Adjoint: un membre se trouvant au Rwanda
2.12. Jeunesse: Flora IRAKOZE
Adjoint: Emmanuel MUHOZI
2.13. Information et Communication : NDEREYEHE Charles
Adjoint: MBONIGABA Boniface
2.14. Bien-être des Réfugiés : HATEGEKIMANA Félicien
Adjoint: KWIHANGANA Victor
2.15. Etudes et Stratégies: Dr. MANIRARORA Jean-Népomuscène
Adjoint: Dr. HAKIZIMANA Samuel; Délégué diplomatique en Afrique
2.16. Sécurité et Documentation: KARANGWA Pierre Claver
Adjoint: KUBWIMANA Damascène
3. Kongere yamenyeshejwe na Komite Nyobozi yatowe, kandi irabyemera, inamenyeshwa ko Bwana Théophile NTIRUTWA ari we uhagarariye FDU-Inkingi mu mujyi wa Kigali.
4. Ku byerekeye za « Commissions » zihariye, zirebana n’ingingo ya 17, 18 na 19 za « Règlement d’ordre intérieur », hemejwe abazishinzwe bakurikira :
4.1. Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y’ishyaka :
Iyi Komisiyo igizwe n’abantu batanu:
o Perezida : Joram MUSHIMIYIMANA
o Membres:
➢ Gaspard HARELIMANA;
➢ Alphonse MPAMIRA
➢ Abarwanashyaka babiri bari mu Rwanda
4.2. Komisiyo y’inararibonye:
Iyi Komisiyo igizwe n’abantu batanu.
4.3. Komisiyo nkemurampaka mu rwego rw’ishyaka:
Iyi Komisiyo igizwe n’abantu batanu:
o Perezida: Jean Baptiste RUMAGIHWA
o Abandi bazashyirwaho byumvikanyweho n’akanama gahuje inzego z’ibanze.
4.4. Komisiyo y’Akanama Gashinzwe Amatora (AGA):
Iyi Komisiyo igizwe n’abantu batanu:
o Perezida: Dismas NDAHAYO
o Membres:
➢ Marcel SEBATWARE
➢ Eric BAHEMBERA
➢ Béatrice UWIMANA
➢ Umurwanashyaka uri mu Rwanda
5 Akanama Gashinzwe Amatora(AGA) gacyuye igihe
Kongere ya Alost ishimiye by’umwihariko akanama gashinzwe amatora kubera akazi gakomeye kakoze kugira ngo imirimo y’iyi Kongere igende neza.
6 Inzego z’ishyaka zicyuye igihe
Kongere ishimiye inzego z’ishyaka zicyuye igihe ari zo Komite Mpuzabikorwa (Comité de Coordination-CC) na Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (Comité Exécutif Provisoire-CEP).
Yemeje ko inzego zari ho zisimbuwe n’izigiye ho muri iyi Kongere ya Alost ari zo Komite Nyobozi (Comité Directeur) na Biro Politiki (Bureau Exécutif).
7 Gutangaza amakuru mu binyamakuru no kuri za murandasi
Kongere yemeje ko abantu batangaza inkuru z’ishyaka kuri internet no mu binyamakuru batabifitiye ubureganzira, cyangwa batangaje ibyemezo by’ishyaka bitafashwe n’inzego zibishinzwe, bazajya bafatirwa ibihano biteganijwe mu mutwe wa 6 wa ROI.
8 Ubugororangingo bw’Amategeko ngengamikorere y’ishyaka FDU- INKINGI
Kongere yemeje ko Komite Nyobozi igiyeho yazakusanya ubugororangingo bwasabwe gukorwa kuri ROI na “Règlement” y’amatora, ikazakora ubugororangingo bukenewe.
Ku byerekeranye n’ingingo ya 10 n’iya 50 ya ROI zirebana n’Inama y’Inzobere, Intiti n’Impuguke, zivugururwa zakosowe uko bikurikira:
Izo ngingo zari ziteye zitya:
“Ingingo ya 10: Inama y’Inzobere, Intiti n’Impuguke.
Komite Nyobozi iramutse ibikeneye ishobora kwifashisha impuguke n’intiti kugira ngo irusheho gusobanukirwa neza n’ikibazo runaka.
Abayoboraga inzego zo hejuru (CC- CEP- CD-BP) bakazivaho, batirukanwe cyangwa ngo babure, bahita bashyirwa mu kanama k’Inzobere nk’uko biteganywa mu ngingo ya 50 y’aya mategeko.
Ingingo ya 50: Nta muyobozi wakoze neza ugirwa ingwizamurongo.
Buri murwanashyaka mu bagize Komite Nyobozi (Comité Directeur) uvuye ku buyobozi bisanzwe ni ukuvuga, atabuze, atirukanwe cyangwa ngo ahagarikwe, ahita ashyirwa mu kanama k’inzobere, keretse we ubwe atabishatse.”
Ibyemezo
a) Ingingo ya 10 ihinduwe itya:
Ingingo ya 10: Inama y’Inzobere, Intiti n’Impuguke.
Komite Nyobozi iramutse ibikeneye ishobora kwifashisha impuguke n’intiti kugira ngo irusheho gusobanukirwa neza n’ikibazo runaka.
b) Ku byerekeye ingingo ya 50 Kongere yemeje ko ibyayo bizanonosorwa na Komite Nyobozi (Comité Directeur) hakurikijwe ibyahinduwe mu ngingo ya 10 bikazashyikirizwa Kongere yo muri 2016.
9 Umusanzu w’ishyaka
Kongere yemeje ko buri murwanashyaka agomba gutanga umusanzu. Umubare uzagenwa na buri CPL.
Kugira ngo Komite Nyobozi (Comité Directeur) ishobore gukora ingengo y’imari, buri CPL izamenyesha Comité Directeur umubare w’abayoboke, umusanzu biyemeje n’uko izajya iwugeza ku nzego zibishinzwe.
10 Remise-reprise y’inzego zicyuye igihe na Komite Nyobozi yashyizweho na Kongere ya Alost.
Kongere isabye ko inzego zicyuye igihe zikora remise-reprise bitarenze iminsi cumi n’itanu.
11 Ubumwe bw’ishyaka
Kongere yibukije ko FDU-INKINGI nta mashami ifite. Kongere yongeye gushimangira icyemezo cyafashwe na Kongere ya Breda ku byerekeye abantu bavuye cyangwa bitandukanije n’ishyaka. Kongere yibukije ko baramutse bashatse kugaruka, imiryango ishobora gukingurwa bitewe n’uko bitwara.
12 Ubufatanye n’andi mashyaka
Kongere yongeye gushimangira ko:
– abashaka guhindura ubutegetsi batahiriza umugozi umwe;
– ishyaka FDU-Inkingi rikomeza gushyikirana n’andi mashyaka ariko ko rigomba kugira ubwigenge bwaryo;
– Kongere yibukije ko ishyigikiye ku buryo budakuka amasezerano FDU-Inkingi yagiranye n’andi mashyaka ariyo RNC n´Amahoro – PC;
– Abagize Kongere, bashingiye ku ntambwe imaze kugerwaho mu mikoranire hagati ya FDU-Inkingi n’amashyaka akurikira, PDR-Ihumure, PDP Imanzi na PS-Imberakuri, bashyigikiye ko hakomeza guterwa intambwe izagera ku masezerano.
13 Gushyira umukono ku mahame
Nk’uko biteganijwe mu ngingo ya 47 y’AMATEGEKO NGENGAMIKORERE Y’ISHYAKA FDU- INKINGI, abatorewe kujya muri Komite Nyobozi bakoze umuhango wo gusinya amasezerano yo kuzubahiriza Amahame y’ubudakemwa mu myifatire.
14 Gusoza inama no gushimira
Inama yashojwe na VP2 Bwana Bukeye Joseph. Afata ijambo, yabanje gushimira Bwana Eric BAHEMBERA ubuhanga n’ubushishozi yayoboranye inama. Yakurikijeho ashimira Bwana Dr. Emmanuel MWISENEZA n’abari kw’ilisiti ye kuba barashyize imbere inyungu z’ishyaka. By’umwihariko, yashimiye Bwana Dr. Emmanuel MWISENEZA ibitekerezo yatanze byatumye Kongere iba mu mutuzo no mu bworoherane.
Bwana Joseph BUKEYE yashimangiye ko kuba amalisiti yacu yombi yagiye hamwe bigaragaza ko twese dushishikajwe n’ubumwe bw’ishyaka FDU-INKINGI kandi ko azakora ibishoboka byose kugira ngo ubwo bumwe butazigera buhungabana.
Yarangije asaba abarwanashyaka kuzashyigikira Komite Nyobozi kugira ngo izagere ku nshingano yahawe.
Bikorewe Alost, kuwa 14 Nzeli 2014
1. BUKEYE Joseph, 2ème Vice-Président
2. MWISENEZA Emmanuel, Secrétaire-Général adjoint
3. NDEREYEHE Charles, Commission Information et Communication
4. BAHUNGA Justin, Commission Relations Extérieures et Porte-Parole
5. DUKUZEMUNGU Emmanuel, Commission Affaires Sociales et Promotion Féminine
6. MURAYI Théophile, Adjoint Commission Politique
7. MUSHIMIYIMANA Joram, CPL-Namur-Luxembourg
8. USANASE Jean Paul Christian, CPL-Alost
9. NSENGIMANA Tharcisse, CPL-Bruxelles
10. UWIMANA Béatrice, CPL-Bruxelles
11. SEBAGENI Théoneste, CPL-Bruxelles
12. MPAMIRA Alphonse, CPL-Bruxelles
13. BAHEMBERA Eric, CPL-Allemagne
14. NSABIMANA Bonaventure, FDU-Anvers
15. NDAHAYO Dismas, CPL-Lyon
16. SEBATWARE Marcel, FDU-Comité Régional Belgique
17. NIWENSHUTI Ladislas, FDU-Comité Régional Belgique
18. RUMAGIHWA Jean Baptiste, FDU-Dendermonde
19. NIYIBIZI Michel, CPL-Tournai
20. NSENGIMANA Enock, CPL-Tournai
21. SIBOYABASORE, Pierre Célestin, CPL-Liège
22. HARELIMANA Gaspard, CPL-Rouen
Abatanze procuration
1. MANIRARORA Jean Népomuscène, CC
2. HAKIZIMANA Samuel, FDU-Sénégal
3. KANYAMIBWA Jacques, CPL-Toulouse
4. NSENGIYUMVA Prudence, CPL-Hollande
Abataje munama
1. NKIKO Nsengimana, CC
2. MUSANGAFURA Sixbert , CC
3. BICAMUMPAKA Marie-Madeleine, CC
4. RUGUMAHO Benoît, CPL-Suède
5. REMIE Wenceslas, CPL-Suisse
6. MISAGO Déogratias, CPL-Paris
Uwatumiwe
MUNYANEZA Augustin, CPL-Belgique, Fundraising.
Compte-rendu définitif Congrès FDU Alost 13 14 septembre 2014

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this