Kigali, 02 January 2012
Last night, a platoon of Gisenyi based marine unit attacked the residence of Mr. Gratien NSABIYAREMYE, member of the interim Executive Committee of FDU-INKINGI in charge of youth and resident of Rubavu District (Nyamyumba sector, Rubona cell , Kabiza village). The military personnel invited him to follow them to unknown location but he declined because they failed to display an arrest warrant or any other legal document allowing them to carry out night arrest. The house remained under military siege the rest of the night.
Kigali, kuwa 02 Mutarama 2012
Mu ijoro ryakeye, abasirikare ba Marine –Rubavu bateye mu rugo rwa Gratien Nsabiyaremye, atuye mu mudugudu wa Kabiza, mu kagari ka Rubona umurenge Nyamyumba,. Gratien ni umuyobozi w’urubyiruko mu ishyaka FDU-INKINGI. Abo basirikare baherekejwe n’ushinzwe umudugudu, bashatse guhita bata muli yombi Gratien, abasabye ibyangombwa bibaha uburenganzira bwo kumufata barabibura. Yahise ababwira ko atabakurikira muli iryo joro, asaba ko bagaruka ku manywa, dore ko nta n’icyagaragazaga ko bari mu butumwa.
Early morning he was forcibly abducted. We don’t know whether this kidnapping is related or not to a motorbike accident that occurred yesterday in his direct neighborhood. Because that time, to residents insisting to impound themselves the motorbike, he advised them to get in touch with local security staff.
FDU-INKINGI has engaged Gisenyi senior police authorities and the national police spokesperson with no help. Eye witnesses reported that Mr. Gratien NSABIYAREMYE was severely beaten by a military officer named Captain RUTABURINGOGA.
FDU-INKINGI is seriously concerned by this unrelenting persecution of our leaders and members. We are ashamed by this behaviour of members of the army involved in brutal kidnapping of innocent citizens. We call upon the government to ensure that Gratien NSABIYAREMYE is safe and to investigate this case.
Boniface TWAGIRIMANA
FDU-INKINGI
Interim Vice PresidentMu mwanya wakurikiyeho abasirikare bahise bagota urugo rwe none muli iki gitondo bamaze kumufata tukaba tutazi icyerekezo ahereyemo.
Mbere y’uko ariko Gratien afatwa, ejo habaye ikintu cy’urujijo gisa n’aho cyateguraga iryo fatwa. Haruguru yo kwa Gratien hari umuntu wari umaze kugongwa na moto. Uwo muntu yajyanywe kwa muganga noneho abaturage bahuruye basaba Gratien yo iyo moto bayishyira iwe kugirango uwagonze abanze avuze uwo yagonze. . Gratien yarabyanze asaba ko bayishyira umuyobozi w’umutekano mu mududugudu.
Ubuyobozi bw’ishyaka bukimara kumva iyo nkuru bwahise buhamagara igipolisi cyo ku Gisenyi cyemeza ko kigiye gukurikirana icyo kibazo, none aho kugikurikirana Gratien yatawe muri yombi n’abasirikare ba marine.
Ubuyobozi bw’ishyaka FDU-INKINGI bwamaganye iryo hohotera n’iterabwoba bikomeje gukorerwa abayobozi n’abayoboke b’ishyaka. Bwamaganye iyo myifatire y’inzego za gisirikare zishimuta abantu bene ako kageni,kuko mbere yo kujyanwa yakubiswe na Capitaine RUTABURINGONGA , ntabwo igisirikari kiri hejuru y’amategeko agenga imikorere y’ubutabera. Tukaba dushinganye Nsabiyaremye Gratien kandi tugasaba ko ubutegetsi bwasobanura iby ‘ako karengane.
FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije
02Jan