Le 17 septembre 2013.
Les FDU-Inkingi s’insurgent contre l’arrestation par la police d’une quarantaine de personnes sans aucun motif valable.
De retour du bureau du premier ministre où une delegation de chauffeurs de taxi et d’étudiants des universités rwandaises y avait remis une pétition, la délégation a rencontré un groupe qui voulait savoir à chaud si la pétition avait été acceptée. Au moment où les deux délégués montraient le cachet de la primature prouvant que la mission qui leur avait été confiée avait été remplie, la police a fait irruption et procédé à des arrestations aveugles de personnes présentes. La pétition sollicitait l’intervention personnelle du premier minister dans deux dossiers chauds de l’actualité à savoir la suppression des prêts pour payer les frais d’études en perpétuelle augmentation et l’interdiction à certains taxi d’opérer au centre ville.
Kigali, kuwa 17 Nzeri 2013.
Ishyaka FDU-Inkingi ribabajwe cyane n’igikorwa kigayitse cya polisi y’uRwandaaho hari abaturage batawe muri yombi bazira kobaribavuye guha ibaruwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bamusaba ko niba hari ubushobozi yagira yabarenganura ku byemezo byabafatiwe kandi babona bibabangamiye. Nk’uko amakuru akomeza abivuga abo baturagebaribagizwe n’urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri biga muri za kaminuza bavaniweho inguzanyo zo kwiga ndetse n’abashoferi batwara za Taxi Minibus baherutse kwirukanwa gukorera mu mugi wa Kigali.
Ababaturage bakababaribitoranyijemo abantu babiri ari nabo bajyanye ibaruwa yari igenewe Minisitiri w’Intebe ndetse iyi baruwa ikaba yari yanamenyeshejwe ibiro bya Perezida wa Repubulika y’uRwandandetse na za ministeri zirebwa n’ibibazo bya bariya baturage.
La police a affirmé agir sur information d’un délateur, agent de sécurité présent à la gare et qui aurait entendu dire que le groupe avait été au bureau du premier ministre.
Des informations dignes de fois affirment que lors des arrestations, la police en a profité pour ramasser des personnalités de l’opposition démocratique. C’est le cas des messieurs Martin Ntavuka et Jean Baptiste Icyitonderwa, respectivement représentant des FDU–Inkingi dans la ville de Kigali et membre du parti PS-Imberakuri, Emmanuel Ntakirutimana, Sammuel Hitimana ainsi que Sosthene Uwiringiyimana. La plupart de ces personnes arrêtées sont détenues à la station de police de Remera.
Les FDU-Inkingi regrettent amèrement que des citoyens rwandais soient arrêtés au seul motif d’avoir écrit au premier ministre, avec copie d’ailleurs au Président de la République, comme si c’est un crime.
En conséquence, les FDU-Inkingi demandent que ces personnes innocentes soient remises en liberté sans condition, et que le gouvernement s’occupe plutôt des doléances légitimes contenues dans cette pétition.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Vice-Président intérimaire
FDU-CEP-Communiqué abafashwe bandikiye PM-FRA
Ibarwa-Reception-ChauffeursPM-17sept13
Note:
L’accusé de réception de la lettre que les étudiants des universités ont adressée au Premier Ministre a été confusqué par la police.Ubwo izo ntumwa ebyiri (umuntu umwe w’umushoferi, n’umwe w’umunyeshuri muri kaminuza) bavaga gutanga ubwo butumwa bageze muri gare ya Kacyiru bahasanze bamwe mu bo bahuje ikibazobaribanabatumye kubatangira iyo baruwa mu nzego z’ubuyobozi ngo barebe niba hari icyo zabamarira. Mu gihebaribatangiye kubereka ko ubutumwa bwabo bwakiriwe ndetse n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Intebe bukaba bwabatereyeho kashi y’uko ubutumwa bwabo bwakiriwe, batunguwe n’uko polisi yahise iza kubafata ngo ihamagawe n’umwe mu bashinzwe umutekano wari aho muri gare ngo kuko yari yumvise bavuga ko bavuye kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi.
Amakuru aravuga ko polisi yafashe abantu bosebarimuri iyo gare cyane cyane hakibandwa ku basanzwe bazwi ko batari mu ishyaka riri ku butegetsi ngo, kuko bakeka ko aribo bagiriye inama abaturage ngo yo kwandikira inzego z’ubuyobozi zibakuriye ngo barebe ko zabarenganura! Imibare y’abafashwe ndetse n’amazina yabo ntibiramenyekana ariko haravugwa abarenga mirongo ine (40), barimo uhagarariye ishyaka FDU-Inkingi mu mujyi wa Kigali, Bwana Ntavuka Martin, Icyitonderwa Jean-Baptiste wo muri PS-Imberakuri, Ntakirutimana Emmanuel, Hitimana Sammuel na Uwiringiyimana Sosthene. Ikindi ni uko abenshi muri bo bafungiye kuri station ya polisi ya Remera.
Nonese kuba umuturage cyangwa abaturage bakwandikira inzego z’ubuyobozi noneho nabyo bigiye kuba icyaha gihanirwa muRwanda?
Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba ko aba baturage bahita barekurwa nta maniza kuko nta cyaha bakoze. Ni uburenganzira bwabo busesuye bwo kwandikira inzego zibakuriye ku kibazo runaka baba bifuza ko bakemurirwa.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo
FDU-CEP-Communiqué abafashwe bandikiye PM-RWA
Ibarwa-Reception-ChauffeursPM-17sept13
Icyitonderwa:
Ibaruwa abanyeshuri ba kaminuza bari bavuye guha minisitiri w’intebe (accusé de réception) polisi yahise iyibaka.
18Sep