KONGERE IDASANZWE Y’ISHYAKA FDU-INKINGI YATERANYE TARIKI YA 08 – 09 UGUSHYINGO 2025

Intumwa z’abarawanashyaka ba FDU-INKINGI zateraniye muri Kongere idasanzwe hakoreshejwe murandasi guhera tariki ya 08 kugeza ku ya 09 Ugushyingo 2025, nkuko byari byasabwe na Kongere idasanzwe yo kuwa 24 Gicurasi 2025.

Abagize Kongere:

  • Bamaze kwumva rapport ya Komisiyo yashyizweho na Kongere idasanzwe yo kuwa 24  Gicurasi 2025 kugira ngo inogereze imikorere y’Ishyaka;
  • Bamaze kungurana ibitekerezo ku bibazo by’imiterere ya politiki mu Rwanda n’akarengane abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakomeje kugirirwa: Ifungwa rya Madame Victoire Ingabire Umuhoza, perezidante w’ishyaka Dalfa Umurinzi, Gukora no gutangaza liste yiswe iy’iterabwoba iriho abantu 25, bose batavuga rumwe n’ubutegetsi, kugira ngo babacecekeshe;
  • Bamaze kwibutsa ko Leta Mpotozi ya FPR ikomeje guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, guhohotera no kwambura abaturage utwabo, kwima abanyarwanda amatwi n’ubwisanzure muri politiki kandi igakomeza kwica no kurigisa abantu batavuga rumwe na yo, ibyo bikaba bikomeza gutera abantu guhunga u Rwanda no kubaheza mu buhungiro, kandi Leta y’u Rwanda ikabakurikirana aho bahungiye, ibyo ikabikora mu mugambi wo kubabuza amahwemo no kubahungeta;
  • Bamaze kwumva no kwungurana ibitekerezo ku bibazo biri mu karere, cyane cyane intambara u Rwanda rwashoje mu burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) rwihishe inyuma y’umutwe wa M23, n’ibindi bibazo byinshi by’umutekano Leta y’u Rwanda ikomeje gukwirakwiza mu karere k’ibiyaga bigari no muri Afrika y’Uburasirazuba (EAC);
  1. Barashimira byimazeyo ubwitange n’umurava Komisiyo yashyizweho na Kongere idasanzwe yo kuwa 24 Gicurasi 2025 yakoranye akazi yari yasabwe;
  2. Bongeye gushimangira ko iterabwoba rya FPR-Inkotanyi ndetse n’ayo malisti akwirakwizwa na Leta y’u Rwanda bitagomba kuduca intege, ko ahubwo dukwiye gukaza umurego kugira ngo abaturaRwanda bave ku ngoyi bariho;
  1. Bahamije ko ifungwa rya Victoire Ingabire Umuhoza nta  shingiro rifite, ko ahubwo rishingiye ku mpamvu za politiki mu rwego rwo kumubuza gutanga ibitekerezo bye ku miyoborere y’igihugu.
  2. Abagize Kongere bongeye gushimangira ko Komite Nyobozi ikomeza kureba ukuntu FDU-Inkingi n’andi mashyirahamwe y’Abatavuga rumwe na FPR yakusanyiriza hamwe ibitekerezo byatuma haboneka umuyoboro w’inzira-fatizo (Feuille de route) bahurijeho kugira ngo ibikorwa byo kuvana abanyarwanda ku ngoyi bashyizweho na FPR-Inkotanyi byihutishwe.
  3. Abagize Kongere bongeye gusaba Leta y’u Rwanda kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yerekeranye no kutavogera ubusugire bw’ibihugu by’abaturanyi no guhagarika intambara zikomeje kuba karande mu karere k’ibiyaga bigari, byose biturutse k’ubushotoranyi bwa Leta y’u Rwanda.
  4. Abagize Kongere idasanzwe bafashe icyemezo ko Kongere isanzwe ya FDU-Inkingi izaterana vuba kugira ngo ishyireho abayobozi bashya, mu nzego z’ishyaka ziteganijwe mu mategeko ngengamikorere y’Ishyaka (Règlement d’ordre intérieur) yemejwe n’iyi Kongere idasanzwe yo kuwa 08 na 09 Ugushyingo 2025.

 

Mu gusoza Kongere, Perezida w’ishyaka, Placide Kayumba, yashimiye abari munama ukuntu imirimo yagenze neza, agaruka mu magambo avunaguye kuri izi ngingo:

 

  • Amayeri, ugucunaguza, iterabwoba n’ibinyoma by’ingoma ya FPR-inkotanyi ntibishobora guhungabanya ishyaka ryacu. FDU-Inkingi ni ubukombe butajegajega kandi imigabo n’imigambi byayo bigamije ubutabera, amahoro n’ukwisanzura kwa buri wese.
  • ubugambanyi bwa bamwe mu bivanye muri twebwe abatavuga rumwe na leta ya FPR, nka ministre w’intebe wivanye muri RNC akemerera FPR kuyifasha gusenya opposition, ntacyo buzageraho.
  • Ukwibasira abagamije impinduka mu mahoro bigaragaza ko FPR yatsinzwe intambara y’impaka n’ibitekerezo. Ikaba inabona ko igihe cyayo kigeze mu marembera.
  • Nk’ishyaka, tugomba gukomeza kwiyubaka, kwagura ubufatanye na bagenzi bacu no gukomeza kuba hafi Abanyarwanda bababaye.
  • Urubyiruko rw’Abanyarwanda, rwaba urwo mu Rwanda cyangwa urubarizwa mu mahanga, rurakenewe mu ngamba z’impinduka. Turarushishikariza kugana opposition no kugira uruhare rugaragara mu rugendo rwo kwibohora.
  • Abanyarwanda babarizwa hanze y’igihugu tugomba kwibuka ko turi ijwi ry’abari mu Rwanda no mu karere bababaye kandi bacecekeshejwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.

Twese hamwe tuzatsinda!

Bikozwe kuwa 9 Ugushyingo 2025

 

Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi

RWALINDA Pierre-Célestin

 

Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi

RWALINDA Pierre-Célestin

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this