Kigali, le 31 Décembre 2012.
Rwandaises, Rwandais, membres des FDU-INKINGI, Amis du Rwanda,
Le Comité Exécutif Provisoire des FDU-INKINGI, dirigé par la Présidente du parti, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, est heureux de vous souhaiter une bonne et heureuse année 2013. Le parti tient à remercier tout particulièrement tous ceux qui ont apporté leur soutien aux prisonniers politiques et tous ceux qui se sont engagés dans la lutte pour la Démocratie, les libertés politiques et la mise en place d’un Etat de droit au Rwanda.
La nouvelle année 2013 est la troisième que notre Présidente, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, entame dans la prison centrale de Kigali à cause de ses opinions politiques qui ne visent qu’à redonner au peuple rwandais leurs droits fondamentaux. Le Comité Exécutif Provisoire est ainsi convaincu que la victoire du peuple rwandais continuera à manifester sa solidarité, sa détermination et son soutien sans faille à toutes les activités du Parti.
Kigali Ku wa 31 Ukuboza 2012.
Banyarwanda, banyarwandakazi, barwanashyaka ba FDU-INKINGI , namwe nshuti z’uRwanda,
Komite nyobozi y’agateganyo ya FDU-INKINGI iyobowe na Madame Victoire Ingabire ishimishijwe no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2013. Ishyaka rirazirikana kandi rinashima by’umwihariko mwe mwese mwariteye inkunga uko mushoboye mu gufata mu mugongo imfungwa za politiki ndetse n’abandi bose bitangiye uru rugamba rwa demokarasi, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, n’ubutegetsi bugendera ku mategeko mu Rwanda.
Les FDU-INKINGI remercient tout particulièrement ses membres de l’intérieur du pays pour les visites qu’ils rendent régulièrement, tous les vendredi, à la Présidente du parti, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ainsi qu’aux autres détenus politiques. Nous leur remercions également pour leur présence aux différentes séances de son procès et pour leur contribution à faire comprendre les doléances du parti à la Communauté internationale. Nous ne pouvons passer sous silencela détention de nos 8 membres dans la prison de Muhanga, coupables du seul et simple fait d’avoir osé participer à une réunion présidée par le Secrétaire Général provisoire du parti et dont l’objet était le débat sur les principaux obstacles à l’instauration d’un Etat de droit au Rwanda.
Nos remerciements s’adressent également à nos membres se trouvant un peu partout dans le monde qui ne cessent d’être nos portes-parole et qui apportent leur soutien aux diverses activités du parti. Notre pensée va aussi à tous les fervents défenseurs des droits de l’Homme, de la Paix et de la Démocratie, qui apportent leur contribution pour que cessent, une fois pour toutes, les exactions de toutes sortes que subit le peuple rwandais de la part de ses dirigeants.
L’année 2012 a été marquée par la détermination d’une bonne partie des membres du parti décidés à montrer au pouvoir dictatorial du FPR que les Rwandais sont fatigués de l’oppression, et qu’ils n’ont plus peur. C’est pourquoi ils ont décidé de défier le pouvoir pacifiquement, en lui montrant tout ce qui doit absolument changer, même si le gouvernement du FPR continue à faire sourde oreille à toute revendication et, au contraire, à montrer son obstination à pourchasser, à emprisonner, à terroriser, et à réprimer sévèrement toute personne susceptible de critiquer ou de mettre en cause son système injuste et inique.
Notre solidarité va aussi à tous ces Rwandais qui continuent à être envoyés et qui tombent sur le champs de bataille en RDC comme l’a révélé incessamment le Rapport des Experts des Nations Unies.
Nous partageons les peines, les frustrations et l’indignation de ceux qui sont toujours harcelés et contraints de se priver de leurs maigres ressources pour verser des cotisations au Fond dit Agaciro et à d’autres multiples cotisations alors qu’ils sont victimes de la faim et de la pauvreté!
En clôturant l’année 2012 pour commencer 2013, le parti tient à coeur les braves personnes qui, tout en étant victimes du régime de terreur du FPR, ont persévéré dans la lutte courageuse pour le démocratie à l’instar de notre leader, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, qui les a invitées, lors de l”une de leurs visites à son lieu d’incarcération au début de l’année 2012, à garder allumer le flambeau de la Démocratie.
En ce début du Nouvel An 2013, nous pensons à tous les autres prisonniers politiques, Messieurs Bernard NTAGANDA, Déogratias MUSHAYIDI, Dr Théoneste NIYITEGEKA, et à toutes les victimes du pouvoir dictatorial du FPR tant à l’intérieur qu’à l’extérieur du Rwanda.
D’une manière particulière, le parti tient à remercier les nombreux membres du parti qui se sont rendus, à la prison centrale de Kigali le 21/12/2012 pour souhaiter Joyeux Noël et bonne et heureuse année 2013 à la Présidente du parti FDU-INKINGI . Même si l’autorisation d’entrer à l’intérieur de la prison et de s’entretenir avec la Présidente leur a été refusée, ce geste constitue un acte courageux et méritoire. Les gestes d’encouragement venant de l’extérieur sont hautement très appréciés par nous tous, en particulier la Présidente, qui se réjouit de votre ferme soutien au fin fond de son lieu de détention.
Jusqu’à présent, notre parti FDU-INKINGI n’est pas encore enregistré, pourtant la Constitution de notre pays prône le multipartisme. De même, quand nos membres se réunissent , ils sont arrêtés, alors que l’article 36 de la Constitution autorise ce genre de rassemblement. Ces deux exemples montrer à suffisance l’absence d’un Etat de droit au Rwanda et prouvent que les lois mises en place ne sont que de la poudre aux yeux pour donner à l’opinion internationale l’apparence d’un Etat de droit. A plusieurs reprises, les FDU-INKINGI ont montré que le Rwanda est dirigé d’une main de fer par un pouvoir dictatorial qui ne respecte même pas ses propres lois. Nous continuerons à être les témoins de cette injustice qui prévaut dans notre pays, à fédérer et à canaliser l’énergie de lutte, venant tant de l’intérieur que de l’extérieur, pour qu’un jour règnent les libertés publiques et la Démocratie dans notre pays le Rwanda. Nous ne cesserons de répéter que l’Etat de droit est le seul garant du développement durable et de la Réconciliation nationale.
Nous sommes conscients que personne d’autre n’est détenteur des solutions à nos problèmes. C’est pourquoi nous devons nous lever comme un seul homme, nous battre fermement et pacifiquement pour nos droits!
Bonne et heureuse année 2013 à tous! Que le Seigneur continue à être notre seul guide!
Pour les FDU-INKINGI
Vice-Président Intérimaire
Boniface Twagirimana
.
FDU-Inkingi-Meilleurs voeux 2013Uyu mwaka dutangiye wongeye gusanga ku nshuro ya gatatu umuyobozi wacu Madame Victoire Ingabire Umuhoza ari muri gereza nkuru ya Kigali azira igikorwa cye cy’ubutwari n’ibitekerezo bye bya politiki bigamije guha ubwisanzure abanyarwanda. Intsinzi yacu iri mu kugumya gufatana munda, kwitanga ndetse no gukomeza gushyigikira ibikorwa bitandukanye by’ishyaka.
By’umwihariko ishyaka FDU-INKINGI rirashimira abarwanashyaka b’imbere mu gihugu kuba baritabiriye ibikorwa byo gusura Umuyobozi Victoire Ingabire buri wagatanu, kwitabira imanza, gusura izindi mfumgwa za politiki, kugaragaza ibyifuzo by’ishyaka ku miryango mpuzamahanga itandukanye.
Turashima abarwanshyaka bari hirya no hino ku isi ku bw’ibikorwa by’ubuvugizi, byo gushyigikira ishyaka bakomeje gukora. Turashimira byimazeyo abarwanashyaka 8 bafungiye muri gereza ya Muhanga bazira ubutwari bwo kuganira kubitagenda mugihugu ubwo bahuraga n’umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’ishyaka. Turanashimira n’abandi batari mu ishyaka FDU – INKINGI baba abo mu gihugu imbere baba n’abari hanze yacyo bakomeje gukora iyo bwabaga ngo akarengane abanyarwanda bakorerwa n’ubutegetsi karanduke burundu.
Uyu mwaka urangiye kandi waranzwe n’ikibatsi cya benshi mu barwanashyaka mu kwereka ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR ko abanyarwanda hari ibyo barambiwe ko ndetse binatuma batagomba gukomeza kurebera no guhera ku ngoyi y’ubwoba maze benshi biyemeza guhaguruka mu mahoro bereka ubutegetsi ko hari ibyo bugomba guhindura byanze bikunze n’ubwo ubwo buyobozi bwa FPR bukomeje kuvunira ibiti mu matwi ahubwo bukerekana ko budatezuka mu guhiga, gufunga no kubuza amahwemo uwo ariwe wese unenga imikorere mibi yabwo bwifashishije inzego zitwa ko zishinzwe umutekano ariko zitabasha kwitandukanya no kuba ibikoresho by’ishyaka FPR aho gukorera inyungu z’abanyarwanda bose.
Turazirikana kandi n’abana b’Abanyarwanda bakomeje gushorwa mu ntambara mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo nk’uko bitangazwa na raporo y’impuguke za Loni.
Twifatanije kandi n’abakomeje guhatirwa bose gutanga ku ngufu amafaranga mu kigega cy’agaciro ndetse n’indi misanzu itagira ingano abanyarwanda bakwa umunsi ku wundi mu gihe ubu bugarijwe n’inzara n’ubukene.
Muri uku gusoza umwaka wa 2012 no gutangira uwa 2013 ishyaka rirazirikana ubutwari bwa benshi bagiye bahutazwa n’izo nzego zose za FPR ariko bakerekana ko batazatezuka kubungabunga ubusugire bw’urumuri rwa demokarasi bacaniwe n’umuyobozi wabo umwaka ushize utangira ubwo bamusuraga aho afungiye ari nabwo yabasabaga kutazatuma ruzima.
Uyu mwanya kandi turazirikana n’abandi banyapolitiki bafungiye ibya politiki barimo ba Nyakubahwa Bernard NTAGANDA, Deogratias MUSHAYIDI , na Dr. Theoneste NIYITEGEKA. Turazirikana kandi n’abandi bahutazwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR banamburwa uburenganzira bwabo haba mu Rwanda no hanze.
By’umwihariko, ishyaka rirashima uburyo ku wa 21 Ukuboza 2012 abarwanashyaka benshi bagiye kuri gereza kwifuriza umuyobozi mukuru w’ishyaka Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2013 n’ubwo batemerewe kwinjira no kubonana na we bakoze ikimenyetso gifite agaciro gakomeye. Abo hanze y’igihugu namwe intashyo zanyu zatugezeho kandi zikomeje kuduha imbaraga. By’umwihariko umuyobozi w’ishyaka arabashimira ko mukomeje kumuzirikana aho ari mu gihome.
Kugeza ubu Ishyaka ryacu FDU – INKINGI ntiriremerwa n’amategeko yashyizweho n’ingoma ya FPR Inkotanyi. Nyamara Itegeko – Nshinga ry’igihugu cyacu ryemera amashyaka menshi. Abarwanashyaka bacu iyo bahuye biganirira barafatwa bagafungwa. Ingingo ya 36 y’Itegeko – Nshinga ry’igihugu cyacu ibitangira uburenganzira. Izi ngero nke zigaragaza ikibazo gikomeye dufite mu gihugu cyacu aho ubuyobozi bwashyizeho amategeko yo kugaragariza amahanga ko dufite igihugu kigendera ku mategeko, nyamara FDU – INKINGI turi abahamya b’uko mu Rwanda hari ubutegetsi bw’igitugu butubahiriza n’amategeko bwishyiriyeho. Tuzakomeza kuba abahamya b’ako karengane kari mu gihugu ari nako dukomeza guhuza imbaraga hirya no hino, ari imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo kugira ngo tugeze ubwisanzure na demokarasi mu gihugu cyacu, kuko nibyo mizi y’iterambere rirambye n’ubwiyunge nyakuri bw’Abanyarwanda. Tuzi neza twese ko nta wundi ufite igisubizo cy’ibibazo byacu usibye twe ubwacu.
Nimushikame, dukenyere dukomeze, duharanire mu mahoro uburenganzira bwacu.
Umwaka mushya muhire kuri mwese. Imana ikomeze kutubera urumuri.
FDU-INKINGI
Visi-Prezida w’agateganyo
Boniface Twagirimana.
FDU-Inkingi-Umwaka mushya wa 2013
31Déc