(Kinyarwanda) RWANDA : UMUGAMBI MUSHYA KO WO KWICA URUBOZO ABAYOBOZI BA FDU-INKINGI MADAME VICTOIRE INGABIRE NA SYLIVAIN SIBOMANA

Mu itangazo ryacu ryo ku itariki ya 28/07/2015, twari twabagejejeho amananiza gereza ya Kigali yashyiraga ku muyobozi  wa FDU INKINGI, madame Victoire Ingabire. Byageze aho butegeka umwunganizi mu mategeko we (avocat conseil), gusaba bundi bushya uruhusa rwo kubonana na madame Victoire. Nyamara ubutegetsi buzi neza ko ariwe umuhagarariye  mu kirego yashyikirije urukiko nyafurika rukemura  ibibazo birebana n’ukubahirizwa k’uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Cour africaine des droits de l’homme et des peuples) ruri Arusha, kubera ko habaye uguhererekanya kw’inyandiko (mémo) hagati ye n’uhagarariye leta y’U Rwanda. Ibyo umwunganiye, Gatera Gashabana yarabikoze, ariko nta gisubizo yari yabona.

Guhera uyu munsi, tariki ya 11/08/2015, mu rwego rwo kumutesha umutwe, gereza ya Kigali yategetse ko ngo serivisi  z’iperereza  zajya zisuzuma ibyo kurya agemurirwa ngo barebe niba nta rumogi cyangwa ibindi bintu bitemewe birimo. Nyamara ibyo biryo uko bigeze muri cellule ye, abashinzwe kumurinda barabisaka. Kubera kubitobatoba babigaraguza amakanya utakwizera isuku yayo, ku buryo bihinduka nk’iby’ingurube, madame Ingabire yanze kubirya. 

Biragaragara ko ali nko kugirango babone urwitwazo rwo kuvanaho ubwo burenganzira bwo kugemurirwa yari afite, kubera impamvu z’uburwayi.

Uko guhohoterwa ntiguhagararira kuri madame Victoire Ingabire, kuko na umunyamabanga w’ishyaka Bwana Sylvain Sibomana, nawe ariko amerewe. Kugeza magingo aya nawe yari afite impapuro zimuha uburenganzira bwo kugemurirwa, kubera impamvu z’uburwayi. Izo mpapuro (numéro 1003/08/2014) zatanzwe nyuma yisuzumwa ryakozwe na muganga wemewe. Ariko ku mpamvu za nyirarureshwa, ubutegetsi bwa gereza ya Gasabo bwanze kongera igihe cy’izo mpapuro, ku buryo guhera ku wa gatatu  tariki ya 5/08/2015, Bwana Sylvain ataragemurirwa.

Ishyaka FDU INKINGI ryongeye kwamagana iryo hohoterwa, rikaba risaba ubutegetsi bwa FPR kubahiriza uburenganzira abanyururu bemererwa n’amategeko mpuzamahanga. Ishyaka FDU INKINGI risanga iyo mikorere ntaho itaniye n’iyicwa rubozo ryamaganwa n’ayo masezerano.

Bikorewe i Kigali tariki ya 11/08/2015

Boniface Twagirimana

Uwungirije wa mbere Prezida wa FDU-Inkingi

PDF : UMUGAMBI MUSHYA KO WO KWICA URUBOZO ABAYOBOZI BA FDU-INKINGI MU RWANDA

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this