Victoire Ingabire arabatashya
Banyarwandakazi, Banyarwanda nshuti z’u Rwanda
Mbanje kubifuriza mwese isabukuru nziza y’imyaka 50 igihugu cyacu kimaze kigenga. Ndabasaba mwese ngo tuzirikane abakurambere bacu baharaniye ko igihugu cyacu kigobotora ingoma y’Ubukoloni na Gihake.
Uyu munsi twizihiza imyaka 50 y’ubwigenge bw’igihugu cyacu, iyo witegereje imiterere y’ubutegetsi twakomeje kugenda tugira kugeza magingo aya, usanga tutaragera ku bwigenge bwuzuye, buha umunyarwanda wese ubwisanzure mu gihugu cye. Uyu munsi ubuyobozi dufite bw’umuryango FPR Inkotanyi ntibuha Abanyarwanda urubuga rwo kuba batanga ibitekerezo byabo nta mususu, mu bwisanzure busesuye. Ubigerageje ahita afatwa nk’umwanzi w’ubutegetsi akaregwa kurwanya gahunda ya Leta. Abanyarwanda ntibahwema gusaba ko batakomeza kuyoborwa butama. Abaturage bakomeje kwinubira guturwaho ibyemezo bivuye hejuru mu butegetsi, nta jambo bafite ryo kugaragaza icyo babitekerezaho mbere y’uko bishyirwa mu bikorwa.
Abanyarwanda bakomeje gusaba ko bagira ijambo mu bikorwa n’ibyemezo bafatirwa ariko amaso yaheze mu kirere.
Ikibabaje ni uko n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ubu nabo binubira ko ayo mabwiriza aturuka hejuru abageraho basabwa kuyashyira mu bikorwa badahawe igihe gihagije cyo kubanza kubisobanurira abo bashinzwe kuyobora.
Kubwira umuhinzi utunzwe n’ibihingwa bye ngandurarugo ngo nareke kubihinga utamweretse uko hagati aho arabaho we n’umuryango we, igihe umutegeka guhinga igihingwa kimwe, utamweretse ko wabanje kumushakira isoko, kuko icyo gihingwa atari cyo cyonyine kizamutunga, atabyubahiriza agacibwa ihazabu, yagira icyo akopfora agafungwa ngo ararwanya gahunda ya leta, biba ari kumuvutsa uburenganzira bwe.
Ivugururwa ribereye umuhinzi ndetse no mu bundi buzima bw’igihugu ntirikeneye igitugu. Bisaba ko ubutegetsi buriho bwa FPR Inkotanyi bwemera guha urubuga amashyaka atavuga rumwe na bwo ndetse n’abandi bantu ku giti cyabo, kugirango batange ibitekerezo byubaka ku buryo igihugu cyacu cyagira imiyoborere inogeye buri munyarwanda.
Kuva taliki ya 16 Mutarama 2010, ishyaka ryacu FDU INKINGI ryimurira ibikorwa byaryo mu Rwanda, twiyemeje kuba ijwi rya buri munyarwanda, ukomeje gupfukiranwa, utagira aho avugira. Ni ngombwa ko ibibazo biriho mu gihugu tubivugaho nta nkomyi. Ni ngombwa ko ubutegetsi bwa FPR INKOTANYI bwemera ko abanyarwanda twese dufite uburenganzira bungana mu gihugu, ko kuvuga ibibazo biriho mu gihugu cyangwa kunenga imikorere ya Leta atari uguhungabanya umutekano w’igihugu ko ahubwo ari bwo buryo bunogeye bwo gutera igihugu cyacu inkingi mu nzira y’amahoro arambuye.
Ntabwo igihugu cyacu gishobora kugera ku itera mbere rirambye, igihe cyose abene gihugu badafite ubwigenge busesuye. Kugirango tuzagere ku bwigenge n’ubwisanzure busesuye, ni inzira ndende isaba ubutwari n’ubwitange. Ntimurambirwe ariko kuko tuzabigeraho.
Kuva ishyaka FDU INKINGI ritangiye ibikorwa byayo mu Rwanda, twashyizweho igitutu n’iterabwoba. Abarwanashyaka bacu benshi bashyizwe mu buroko, abandi bakuwe ku mirimo yabo bityo bavutswa uburyo bari bafite bwo gutunga urugo rwabo. Ariko nyamara ibyo ntibyabaciye intege.
Ubwanjye maze amezi 21 mu buroko. Icyemezo urukiko rwafashe ndetse n’icyo ruzafata mu minsi iri imbere, ntabwo cyanca intege, kuko nzi ko mundi inyuma ndetse nkaba mboneyeho kubibashimira. Guharanira ubwigenge n’ubwisanzure busesuye, guharanira kugera ku bwigenge nyabwo, guharanira iterambere rishinze imizi muri demokarasi, ni intego twiyemeje kandi nabwo tuzasubira inyuma cyangwa se ngo turambirwe.
Nkinjira muri gereza nasanze ku rukuta handitse ngo « nta joro ridacya ». Icyo nsaba buri munyarwanda wese ukunda u Rwanda ni ugushyigikira umugambi mwiza dufite. Ndabasaba mwese kutarambirwa aho muri hose kuko inzira ndende turimo ariyo izatugeza ku Rwanda twebwe ubwacu ndetse n’ejo hazaza tuzaboneramo amahoro, mu bwubahane, ubumwe, twubaka iterambere rirambye, rishinze imizi muri demokarasi.
Ubuyobozi bwa FPR INKOTANYI bwagombye kumva ko budashobora kutuvutsa uburenganzira bwacu ubuziraherezo, kuko nta joro ridacya. Inshuti z’u Rwanda nazo kuri uyu munsi w’isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge, nabasaba ko mu nkunga yose batera u Rwanda bakwita mukurufasha gukemura ibibazo bibangamiye ubwigenge nyakuri, ubwigenge n’ubwisanzure busesuye no gushinga amahame ya demokarasi mu gihugu cyacu.
Bityo tuzasigire urubyaro rwacu u Rwanda ruzira akarengane, n’umuco wo gukemura ibibazo binyuze mu mishyikirano, mu mahoro.
Turi kumwe kandi twese hamwe tuzatsinda.
Victoire Ingabire Umuhoza
Umuyobozi wa FDU INKINGI
01/07/2012
Ubu butumwa bunyujijwe kuri Bwana Boniface Twagirimana,
Umuyobozi wungirije wa FDU INKINGI
www.fdu-rwanda.com