Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda,
Amashyaka agize Plate-forme P5 arabararitse mu kiganiro mbwirwaruhame kizabera i Buruseli kuri 40, Rue Washington, 1050 Ixelles, tariki ya 29/10/2016 guhera saa saba na mirongo ine n’itanu (13h45) zuzuye.
Muri icyo kiganiro, Plate-forme P5 izabagezaho ibikorwa yagezeho kuva yashingwa ku itariki ya 14/08/2015 kugeza ubu mu rwego rwo guharanira ko Abanyarwanda tubana mu mahoro mu rwatubyaye, u Rwanda rukagendera kuri demokarasi nyayo, aribyo bizatuma tugera ku iterambere risesuye kandi rirambye.
Abagize Plate-forme bazabaganirira ku bibazo by’ingutu bitwugarije nk’abanyarwanda. Muri ibyo twavuga ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR inkotanyi, itotezwa rikorerwa abatavuga rumwe na Leta, ingirwa matora yo muri 2017, inzara no kurimburirwa imyaka byateye benshi gusuhuka, n’ibindi.
Mu rwego rwo kwibuka imyaka 20 impunzi zimaze zicwa na FPR-Inkotanyi irangajwe imbere na Paul Kagame, ikiganiro kizabanzirizwa n’imyigaragambyo imbere y’ibiro Palais de Justice, Place Poelaert 1, 1000 Bruxelles ; guhera saa sita (12h) zuzuye kugeza saa saba n’igice (13h30).
Tubasabye kuzitabira izi gahunda zombi no kubahiriza igihe kuko ni ingenzi mu ntambara y’ubwigenge duharanira.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 19 ukwakira 2016
Jean-Damascène Munyampeta
Umuyobozi wa P5
E-mail :acteur.changement@gmail.com
Tel. : +32.477.97.14.65
Abifuza ibindi bisobanuro babaza :
Robert Mugabowindekwe
Tél. +32.472.70.80.61 |
Marcel Sebatware
Tél : +32.492.91.47.80
|
Alexis Rudasingwa
Tél : +32.497.53.66.97 |
Gérard Hakizimali :
Tél : +32.485.40.98.70 |