Rwanda: La mauvaise gouvernance du Front Patriotique Rwandais est à l’origine des détournements des biens publics et des exactions perpétrées contre la population rwandaise.

Kigali, le 21 février 2013.
Le Parti FDU-INKINGI est préoccupé par la mauvaise gouvernance du régime du Front Patriotique Rwandais qui ne fait que piller les biens publics, terroriser la population et la priver de ses droits reconnus par la loi.
Depuis 2010 jusqu’à ce jour, l’inspecteur des Finances publiques a rédigé des rapports faisant état des centaines de milliards de francs rwandais détournés au sein des différents ministères, des établissements publics, des collectivités territotiales (provinces et disticts) et des projets de développement  (surtout les centrales hydroélectriques).

Kigali kuwa 21 Gashyantare 2013
Imiyoborere idashingiye ku nzego zifite imbaraga  itumye Leta ya FPR ibura ubushobozi  bwo kurinda inyerezwa ry’  umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa.
Ishyaka FDU-Inkingi rihangayikishijwe n’imiyoborere mibi ikomeje kuranga ubutegetsi bwa FPR -Inkotanyi irimo kunyereza umutungo w’abaturage, kubahutaza no kuvogera uburenganzira bemererwa n’amategeko.
 Guhera mu mwaka wa 2010  kugeza uyu munsi umugenzuzi w’imari ya leta yagiye agaragaza umubare utagira ingano wa za miliyari z’amafaranga y’u Rwanda zagiye ziburirwa irengero haba muri za minisiteri, mu bigo bya leta, mu ntara  no mu turere. Umugenzuzi w’imari ya leta kandi yanagiye agaragaza bamwe mu bagaragaraho iyo micugire mibi ndetse n’inyerezwa ry’umutungo wa leta. Iri nyerezwa ry’akayabo katabarika kandi ryagiye rinavugwa mu mishinga y’ibikorwa remezo bitandukanye ibyavuzwe cyane bikaba ari iby’ingomero z’amashyanyarazi. Ikigaragara ni uko umutungo w’abaturage ukomeje gushirira mu mifuka y’udutsiko twa  benshi mu bayobozi kugeza ubwo bimaze kugaragara ko ubwo busambo bisa n’aho nta  rwego ruhari mu gihugu rufite uburyo n’ubushobozi bwo kubukoma imbere  kuko n’inteko ishinga amategeko yananiwe gukumira ubwo bujura kandi byitwa ko ariyo ireberera abaturage.
Mu gihe abaturage barimo kwibaza impamvu aba bajura badafatirwa ingamba ngo bakurikiranwe mu buryo bugaragara n’amategeko kandi ibyibwe rubanda bigaruzwe batangajwe n’uko tariki ya 15 Gashyantare 2013 minisitiri w’intebe Bwana Petero Damiyani HABUMUREMYI yihanukiriye agatangariza abanyarwanda ko ngo abo bajura guverinoma ayoboye yabafatiye ingamba zo kubakata ¼ cy’umushahara ngo mu rwego rwo guhashya ubwo bujura. N’ubwo iki gihano bigaragara ko ari urwiyerurutso uyu muyobozi ntacyo yatangaje kuburyo ibyo bibye byagaruzwa.
Uku kujenjekera ubu bujura nibyo bituma abaturage bamaze iminsi bijujuta ku maradiyo agerageza kubaha ijambo hano mu gihugu bavuga ko bishoboka ko hagati y’abayobozi haba hari ishyirahamwe ryitwa « Duhishirane », ibi bakabivuga bashingiye ku kubona ubuyobozi busa n’ubudashaka kugira icyo bukora kuri ibi bisambo cyane ko banivugira ko usanga aho kugirango abayobozi bagaragayeho iyi myitwarire igayitse bahanwe bagororerwa kwimurwa bakajyanwa mu yindi mirimo.
Muri iyi minsi kandi haravugwa ikibazo gikomeye cyo guhutaza abaturage hirya no hino mu gihugu, hari abakubitwa, abafungirwa mu tugari no mu mirenge, abatwarirwa ibintu harimo n’amatungo ngo kuko batatanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza. Iki kibazo nacyo cy’akarengane kagirirwa aba baturage ubuyobozi bwo hejuru buvuga ko budashyigikiye iyi myitwarire y’inzego z’ibanze bukanavuga ko buzahana ababikora ariko nabyo gushyirwa mu bikorwa byarananiranye ku buryo ubu abaturage ntawe bafite wo kubarengera yaba za minisiteri yaba n’ubuyobozi bw’ibanze kuko usanga ibivugwa na za minisiteri n’ibikorwa bitandukanye.
Mu gihe taliki 11 Gashyantare 2013 uwitwa Shyirambere Dominique ucumbitse mu mudugudu w’Amajyambere, akagali ka Kamatamu, umurenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yatewe na polisi aho acumbitse ikamubwira ko ije kumusaka ikamutwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40 000 Frw) hamwe n’imfunguzo z’inzu acumbitsemo kugeza na n’ubu ikaba itarabimusubiza, ubu noneho inzego z’ibanze zateye umuryango we uri mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Nyabitekeri akagali ka Maliba umudugudu wa Murenge zimutwarira inka zishinja umugore we ko ngo zaje kureba mutuelle zigasanga nta mafaranga afite zikavuga ko ngo yazisuzuguye. Ibi bikaba byakozwe n’umuyobozi w’uwo mudugudu witwa Dushimimana Fidèle (tel 0783134910:) afatanyije na za local defences zirimo uwitwa Niyonzima.
Muri ino minsi kandi hadutse akarengane gashyashya katari kamenyerewe ko inzego z’ibanze zitangiye kuvuga ko zigiye kujya zambura abaturage uburenganzira bwo gutura mu gihugu ku muntu uwo ariwe wese utabashije gutunganya gahunda zimutegetse byaba bimuturutseho cyangwa bitamuturutseho; urugero ni urwo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali aho n’abanyeshuri ubu bategetswe kurara irondo cyangwa bagatanga amafaranga igihumbi (1000frw) buri kwezi utabashije kuyabona ngo akirukanwa mu mudugudu yari asanzwe atuyemo (Nyarugenge : Abanyeshuri basabwe kujya bishyura umutekano cyangwa bakirukanwa ). Mu ntara y’iburasirazuba naho hari umuturage wo mu mudugudu wa Kabeza mu murenge wa Matimba, akarere ka Nyagatare, ngo ubu wategetswe n’umukuru w’umudugudu kugurisha igitaraganya isambu ye akimuka aho yari atuye amushinja ko ngo atubahiza amabwiriza yose y’umuyobozi w’umudugudu.
Ibi bikorwa byose bigayitse biraba ari nako ubuyobozi bwa FPR buririmbira abaturage ko bwabegereje ubuyobozi (Décentralisation) ko ndetse iyi gahunda yo kubegereza ubuyobozi igiye kugera ku cyiciro cyayo cya gatatu. Nyamara iyo witegereje neza usanga ahubwo ubuyobozi burimo kujya kure yabo.
Ishyaka FDU-Inkingi  nk’uko ryakomeje kujya ribibwira abanyarwanda rirasanga nta  miyorere myiza yagerwaho idashingiye ku nzego zikomeye kandi zishingiye kuri demukarasi aho ibitekerezo, uruhare n’ubushake bw’abaturage aribyo bigomba gushingirwaho mu kubayobora.
Ishyaka FDU –Inkingi ryongeye gusaba rikomeje ubuyobozi bwa FPR guhagarika no gufatira ingamba iki cyorezo cyo kunyereza nta nkomyi ibya rubanda kandi binyuze mu nzego zibifitiye uburenganzira ibyibwe bigakurikiranwa bikanagaruzwa.
Ishyaka FDU-Inkingi riributsa ko umunyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka mu gihugu nk’uko Itegeko Nshinga ribimwemerera. Turasaba ko ihutazwa ry’uburengazira bw’abaturage kugeza n’ubwo inzego z’ibanze zifata icyemezo cyo kubirukana aho batuye rihagarara kuko biteye isoni kandi biranatesha agaciro ikiremwamuntu gikwiye guhabwa kuko byaba bibabaje  umunyarwanda  abaye impunzi mu gihugu cye !  
 
FDU-Inkingi
Boniface TWAGIRIMANA
Visi Perezida wungirije w’agateganyo

L’inspecteur général a même rendu public quelques noms de ceux qui se sont rendus coupables de mauvaises gestions ou de détournements des fonds de l’Etat, mais personne n’a été poursuivi jusqu’à présent. En effet, des réseaux mafieux se sont constitués dans les hautes sphères de la direction du pays de sorte que les responsables de ces détournements se sont placés au-dessus de la loi. Même le Parlement, censé représenter le peuple, n’a pu rien faire face à l’ampleur  et à la complexité de la situation.
Tandis que la population s’interroge sur les motifs de cette impunité, elle a été surprise, en date du 15 février 2013, d’entendre  le Premier Ministre, Monsieur Pierre Damien HABUMUREMYI, déclarer que, afin de juguler ce fléau, son gouvernement a décidé que ceux qui ont détourné les fonds publics subiront une retenue d’un quart de leur traitement mensuel !
Face à cette impunité, la population commence à soupçonner qu’il y aurait  une entente entre dirigeants pour couvrir ces malversations puisque ces auteurs de détournements, au lieu d’être remerciés, sont affectés à d’autres fonctions équivalentes !
Par ailleurs, dans les différents coins du Rwanda, la population est victime de la terreur, de la violence, de la spoliation de leurs biens et même de l’emprisonnement sous prétexte qu’elle ne s’est pas acquittée des frais de la mutuelle de Santé ! Même si les plus hautes autorités disent qu’elles condamnent ces actes intolérables,  rien de concret n’est fait pour faire cesser ces actes répréhensibles.
A titre d’exemple, nous citerons le cas de Monsieur Shyirambere Dominique résidant à Kamatamu, Secteur Kacyiru, District de Gasabo, Province de la Ville de Kigali, qui, en date du 11 février 2013, a été attaqué à son domicile par la police, qui, sous prétexte de perquisition, lui a dérobé 40.000 frws et confisqué les clés de sa maison qu’il n’a toujours pas récupérées.
Entretemps, Monsieur Dushimiyimana Fidèle (dont le n° de téléphone est 0783134910), Responsable du village Murenge, en compagnie des membres de Local Defense  (parmi lesquels figurait Monsieur Niyonzima), a attaqué la famille de Shyirambere Dominique sise à Murenge, Cellule Maliba, Secteur Nyabitekeri, District de Nyamasheke, et lui a pris une vache en arguant que son épouse a refusé orgueilleusement de lui remettre la cotisation de la Mutuelle de Santé.
Actuellement, un nouvel acte de malveillance à l’encontre de la population est en vogue : les instances de base du Front Patriotique Rwandais prétendent qu’ils ont désormais la compétence, selon leur appréciation du comportement de chacun individu, de lui priver de son droit de résider dans le lieu de son propre choix ! Les exemples ci-après sont révélateurs :
-Dans le District de Nyarugenge, Province de la Ville de Kigali, les étudiants sont obligés de participer aux patrouilles ou de s’acquitter mensuellement de 1000 frws sous peine de ne plus avoir le droit de résider dans la Ville de Kigali. (Nyarugenge : Les étudiants sont obligés de participer aux patrouilles sous peine de ne plus avoir le droit de résider dans la Ville de Kigalihttp://igihe.com/amakuru/u-rwanda/nyarugenge-abanyeshuri-basabwe-kujya-bishyura-umutekano-cyangwa-bakirukanwa.html )
-Dans la Province de l’Est, District de Nyagatare, Secteur Matimba, Village de Kabeza, un habitant a été contraint par le Responsable dudit village de vendre son terrain et de partir pour se chercher un autre lieu de résidence sous prétexte qu’il n’a pas respecté les directives régissant son village.
Ces actes intolérables se produisent au moment où les autorités de Kigali claironnent que la politique de décentralisation est  dans sa deuxième phase. A y voir de près, on constate amèrement que le pouvoir s’éloigne de plus en plus du citoyen !
Le Parti FDU-INKINGI a toujours affirmé qu’il n’y aura jamais  de bonne gouvernance au Rwanda tant que les institutions démocratiques basées sur le choix libre du peuple rwandais seront absentes.
Le Parti FDU-INKINGI réitère son appel au gouvernement du Front Patriotique Rwandais pour qu’il prenne des mesures appropriées pour que cessent ces détournements et que les biens publics détournés soient officiellement recouvrés.
Le Parti FDU-INKINGI rappelle que tout rwandais a le droit reconnu par la Constitution de s’installer n’importe où il veut dans son propre pays  et demande que cesse la violation de ce droit fondamental dont la conséquence est de rendre le citoyen réfugié dans son propre pays.
FDU-Inkingi
Boniface TWAGIRIMANA
Vice-Président intérimaire

Guhera mu mwaka wa 2010  kugeza uyu munsi umugenzuzi w’imari ya leta yagiye agaragaza umubare utagira ingano wa za miliyari z’amafaranga y’u Rwanda zagiye ziburirwa irengero haba muri za minisiteri, mu bigo bya leta, mu ntara  no mu turere. Umugenzuzi w’imari ya leta kandi yanagiye agaragaza bamwe mu bagaragaraho iyo micugire mibi ndetse n’inyerezwa ry’umutungo wa leta. Iri nyerezwa ry’akayabo katabarika kandi ryagiye rinavugwa mu mishinga y’ibikorwa remezo bitandukanye ibyavuzwe cyane bikaba ari iby’ingomero z’amashyanyarazi. Ikigaragara ni uko umutungo w’abaturage ukomeje gushirira mu mifuka y’udutsiko twa  benshi mu bayobozi kugeza ubwo bimaze kugaragara ko ubwo busambo bisa n’aho nta  rwego ruhari mu gihugu rufite uburyo n’ubushobozi bwo kubukoma imbere  kuko n’inteko ishinga amategeko yananiwe gukumira ubwo bujura kandi byitwa ko ariyo ireberera abaturage.
Mu gihe abaturage barimo kwibaza impamvu aba bajura badafatirwa ingamba ngo bakurikiranwe mu buryo bugaragara n’amategeko kandi ibyibwe rubanda bigaruzwe batangajwe n’uko tariki ya 15 Gashyantare 2013 minisitiri w’intebe Bwana Petero Damiyani HABUMUREMYI yihanukiriye agatangariza abanyarwanda ko ngo abo bajura guverinoma ayoboye yabafatiye ingamba zo kubakata ¼ cy’umushahara ngo mu rwego rwo guhashya ubwo bujura. N’ubwo iki gihano bigaragara ko ari urwiyerurutso uyu muyobozi ntacyo yatangaje kuburyo ibyo bibye byagaruzwa.
Uku kujenjekera ubu bujura nibyo bituma abaturage bamaze iminsi bijujuta ku maradiyo agerageza kubaha ijambo hano mu gihugu bavuga ko bishoboka ko hagati y’abayobozi haba hari ishyirahamwe ryitwa « Duhishirane », ibi bakabivuga bashingiye ku kubona ubuyobozi busa n’ubudashaka kugira icyo bukora kuri ibi bisambo cyane ko banivugira ko usanga aho kugirango abayobozi bagaragayeho iyi myitwarire igayitse bahanwe bagororerwa kwimurwa bakajyanwa mu yindi mirimo.
Muri iyi minsi kandi haravugwa ikibazo gikomeye cyo guhutaza abaturage hirya no hino mu gihugu, hari abakubitwa, abafungirwa mu tugari no mu mirenge, abatwarirwa ibintu harimo n’amatungo ngo kuko batatanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza. Iki kibazo nacyo cy’akarengane kagirirwa aba baturage ubuyobozi bwo hejuru buvuga ko budashyigikiye iyi myitwarire y’inzego z’ibanze bukanavuga ko buzahana ababikora ariko nabyo gushyirwa mu bikorwa byarananiranye ku buryo ubu abaturage ntawe bafite wo kubarengera yaba za minisiteri yaba n’ubuyobozi bw’ibanze kuko usanga ibivugwa na za minisiteri n’ibikorwa bitandukanye.
Mu gihe taliki 11 Gashyantare 2013 uwitwa Shyirambere Dominique ucumbitse mu mudugudu w’Amajyambere, akagali ka Kamatamu, umurenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yatewe na polisi aho acumbitse ikamubwira ko ije kumusaka ikamutwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40 000 Frw) hamwe n’imfunguzo z’inzu acumbitsemo kugeza na n’ubu ikaba itarabimusubiza, ubu noneho inzego z’ibanze zateye umuryango we uri mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Nyabitekeri akagali ka Maliba umudugudu wa Murenge zimutwarira inka zishinja umugore we ko ngo zaje kureba mutuelle zigasanga nta mafaranga afite zikavuga ko ngo yazisuzuguye. Ibi bikaba byakozwe n’umuyobozi w’uwo mudugudu witwa Dushimimana Fidèle (tel 0783134910:) afatanyije na za local defences zirimo uwitwa Niyonzima.
Muri ino minsi kandi hadutse akarengane gashyashya katari kamenyerewe ko inzego z’ibanze zitangiye kuvuga ko zigiye kujya zambura abaturage uburenganzira bwo gutura mu gihugu ku muntu uwo ariwe wese utabashije gutunganya gahunda zimutegetse byaba bimuturutseho cyangwa bitamuturutseho; urugero ni urwo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali aho n’abanyeshuri ubu bategetswe kurara irondo cyangwa bagatanga amafaranga igihumbi (1000frw) buri kwezi utabashije kuyabona ngo akirukanwa mu mudugudu yari asanzwe atuyemo (Nyarugenge : Abanyeshuri basabwe kujya bishyura umutekano cyangwa bakirukanwa ). Mu ntara y’iburasirazuba naho hari umuturage wo mu mudugudu wa Kabeza mu murenge wa Matimba, akarere ka Nyagatare, ngo ubu wategetswe n’umukuru w’umudugudu kugurisha igitaraganya isambu ye akimuka aho yari atuye amushinja ko ngo atubahiza amabwiriza yose y’umuyobozi w’umudugudu.
Ibi bikorwa byose bigayitse biraba ari nako ubuyobozi bwa FPR buririmbira abaturage ko bwabegereje ubuyobozi (Décentralisation) ko ndetse iyi gahunda yo kubegereza ubuyobozi igiye kugera ku cyiciro cyayo cya gatatu. Nyamara iyo witegereje neza usanga ahubwo ubuyobozi burimo kujya kure yabo.
Ishyaka FDU-Inkingi  nk’uko ryakomeje kujya ribibwira abanyarwanda rirasanga nta  miyorere myiza yagerwaho idashingiye ku nzego zikomeye kandi zishingiye kuri demukarasi aho ibitekerezo, uruhare n’ubushake bw’abaturage aribyo bigomba gushingirwaho mu kubayobora.
Ishyaka FDU –Inkingi ryongeye gusaba rikomeje ubuyobozi bwa FPR guhagarika no gufatira ingamba iki cyorezo cyo kunyereza nta nkomyi ibya rubanda kandi binyuze mu nzego zibifitiye uburenganzira ibyibwe bigakurikiranwa bikanagaruzwa.
Ishyaka FDU-Inkingi riributsa ko umunyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka mu gihugu nk’uko Itegeko Nshinga ribimwemerera. Turasaba ko ihutazwa ry’uburengazira bw’abaturage kugeza n’ubwo inzego z’ibanze zifata icyemezo cyo kubirukana aho batuye rihagarara kuko biteye isoni kandi biranatesha agaciro ikiremwamuntu gikwiye guhabwa kuko byaba bibabaje  umunyarwanda  abaye impunzi mu gihugu cye !  
 
FDU-Inkingi
Boniface TWAGIRIMANA
Visi Perezida wungirije w’agateganyo

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this