(Kinyarwanda) Rwanda: Inyigo ififitse yo kuhira amabanga y’imisozi ya Bugesera yahombeje miliyari

Iyi nkuru yanditswe na Twizeyimana Fabrice (fabricefils@igihe.com)
Tariki ya 26-11-2014
Igihe.com
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, yasabwe gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko impamvu yatumye umushinga wo kuhira mu mabanga y’imisozi ya Bugesera ntacyo umarira abaturage, mu gihe washowemo amafaranga y’u Rwanda miliyari, hatumbiriwe iterambere ry’abaturage.
Uruhuri rw’ibibazo bigaragara mu mushinga wo kuhira imyaka mu mabanga y’imisozi, ni bimwe mu by’ingutu biri mu buhinzi bwo mu Rwanda byatahuwe n’abadepite bagize komisiyo ifite ubuhinzi mu nshingano, binatuma hafatwa umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Ubuhinzi ngo abisobanure.
Intumwa za rubanda zivuga ko ubwo zakoraga ingendo mu gihugu hose zigamije kureba ibibazo biri mu buhinzi, zasanze abahinga mu mabanga y’imisozi batagerwaho n’inyungu zari zitezwe mu mushinga wo kuhira imyaka nk’uko byari byitezwe.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine
Komisiyo ifite ubuhinzi mu nshingano yagaragaje ko aka kayabo k’amafaranga kari kagendeye mu bikorwa remezo bifasha mu kugeza amazi mu mpinga z’imisozi zagombaga kuhirwa, nyamara ngo magingo aya byose byarangiritse bidasubirwaho ku buryo bidakoreshwa.
Minisitiri Dr Mukeshimana yemereye inteko ko iki kibazo gikomeye cyabayeho mu Bugesera, ariko avuga ko izingiro ryacyo riri ku nyingo mbi yakorewe uyu mushinga. Ati “wari umushinga koko wizwe nabi…”
Minisitiri Mukeshimana yasobanuriye intumwa za rubanda ko abakoze iyi nyigo batibutse ko kugira ngo amazi agere aho asabwa kugera, hakenewe imashini ziyazamura ndetse n’ibikomoka kuri peterori zigomba kunywa, maze baza gusanga bihenze cyane biba inzitizi ikomeye.
Uyu muyobozi yanagaragaje ko nyuma hageragejwe gukoresha ubundi buryo bwo kugezayo amazi nabwo burananirana, bituma aka kayabo mafaranga kashowe muri uyu mushinga kageza magingo aya nta musaruro ufatika zibyaye, ahubwo n’ibyakozwe birangirika.
Abajijwe icyo minisiteri ayoboye iri guteganya kuri iki kibazo, Minisitiri Mukeshimana yagize ati “Ubu turimo turakora inyigo nshya z’uko uburyo buhari bwahindurwa…”.
Ibibazo biboneka mu mushinga wo kuhira imyaka mu mabanga y’imisozi ntibirangirira mu Bugesera gusa kuko no mu karere ka Ruhango hashowe amafaranga yo gucukura ibyobo 50 byo kubika amazi yo kuhira mu misozi, ariko naho ibirenga 13 byamaze kwangirika cyane ku buryo ntacyo bikimaze.
Mu Karere ka Gicumbi na ho ibyobo bigera kuri 48 byahubatswe ntibikora neza kubera kwangirika, kandi ngo ikibazo gihari ni uko ubushobozi bw’abaturage butabemerera kubisana cyangwa kubaka ibishya.
Minisitiri w’Ubuhinzi yabwiye abadepite ko muri gahunda ya Leta yo kuhira ubuso buto, ibi byobo ari byo bizaherwaho bigasanwa ndetse hakubakwa ibindi. Yashimangiye ariko ko uko biri kose abaturage bakwiye guharanira kubibyaza umusaruro.
Mu bindi bibazo biri muri iyi gahunda hagaragajwe abakozi n’ibikoresho bidahagije, byose bituma intego yo kuhira imyaka hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere itagerwaho.
Indi nkuru bijyanye:
Radiyo yacu Ijwi ry’Amerika Tariki ya 26 Ugushyingo 2014. Ni uguhera ku munota wa 16.

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this