(Kinyarwanda) Rwanda :IBARUWA IFUNGUYE IGENEWE PREZIDA WA REPUBLIKA Y’U RWANDA YEREKERANYE N’INGAMBA ZIBONEYE KURUSHA IZIRIHO ZIGAMIJE GUKUMIRA NO GUHASHYA ICYOREZO CYA CORONA VIRUS MU RWANDA

Nyakubahwa Prezida,
Twebwe, abanyarwanda tuba mu mahanga dusinye iyi baruwa, twifatanije n’abanyarwanda bali mu gihugu mu kababaro no mu bibazo bibakomereye muli ibi bihe bitewe n’icyorezo cya Corona virusi (COVID-19). Abanyarwanda benshi, cyane cyane abo mu cyaro, babayeho mu bukene bukabije bwatewe n’imivugururire mibi y’ubuhinzi no kutabwitaho (Kwamburwa amasambu, kubategeka guhinga igihingwa kimwe, ibindi bakabihaha...) yababereye inkomoko y’inzara. Ukwimuka bagana imijyi ku bwinshi byakurikiyeho, byongereye cyane abatuye imijyi, batungwa n’ihaho rya buli munsi kubera ko icyerekezo cy’ubukungu bw’igihugu kitashingiye ku kubahangira imilimo irambye. 
Turemeza ko umutima wo gusangira, kwisungana no kwihangana byaranze abanyarwanda bizanabafasha kuva muri ibi bihe bigoye. Aliko kugira ngo bazabishobore, birasaba ko guhera ubu, bitandukanye n’uko bisanzwe bikorwa, Leta yatega amatwi ibyifuzo ndetse n’inama ikomeza kugezwaho n’abenegihugu. Twiyemeje natwe gukomeza gutekereza ku bikorwa by’ubufatanye, ubufasha n’ubwisungane byatuma tugira uruhare rwo kworohereza umubabaro bagenzi bacu bali mu gihugu, maze tukazabitangaza mu gihe gikwiye. Mbere y’aho aliko, reka twihutire kubagezeho, muli iyi baruwa, umusanzu wacu w’ibitekerezo dusanze byafasha ku buryo bwihuse mu gukumira ingaruka mbi zaturuka mu ngamba zigamije kurwanya icyorezo cya Corona virusi ubuyobozi bwanyu bukomeza gufata.
Ubushobozi bumwe bushora kuboneka
Mu gihe hagitegerejwe ko abenegihugu, batunguwe n’icyo kiza, bashira igihunga ndetse bagashikirizwa n’ubufasha, bwaba buturutse mu gihugu cyangwa mu mahanga, bukagira icyo bubamarira mu mibereho yabo, turifuza kubagezaho ibitekerezo ku aho ubushobozi bwaboneka mu gihugu imbere niba mwebwe ubwanyu n’ababafasha mu milimo, mwaba mutarabizirikanyeho.
Baca umugani mu kinyarwanda ugira uti: ‘’Ukena ufite itungo rikakugoboka’’. Birakwiye ko abaturage balindwa icyorezo cya Corona virusi (Covid-19) batakwicwa n’inzara iturutse ku guhezwa mu ngo zabo. Ingaruka mbi zababaho zaba nyinshi kurusha iz’ibyo barindwaga. Biranakwiye kandi ko abanyarwanda babanza kuramirwa n’ibyo biteganirije bo ubwabo mu gihe  hategerejwe ko imfashanyo zivuye mu mahanga ya kure zibageraho.
1. Kwifashisha ikigega “AGACIRO”
Icyo kigega kinafite izina ry’igisobanuro cyiza, cyashyizweho mu mwaka wa 2012, bivugwa ko hagamijwe kwihaza mu mibereho kw’abanyarwanda mu ngamba nyamukuru yali iyo kuzamura ikigero cy’iterambere ry’imibereho kikava hasi kikagera ahaciriritse muli 2020. Igihe ni iki, ngo umusaruro uvuye mu nyungu zabyawe n’icyo kigega cyali kigeze, mu mpera za 2017, ku kayabo ka miliyari 52,3 z’amanyarwanda (hari n’abavuga ko zaba zigeze kuri miriyari 194), muli zo miliyari 41,8 zaravuye mu misanzu y’abanyarwanda, naho miliyari zisigaye alizo 10,5 ali inyungu zabyawe n’igishoro amafaranga y’imisanzu y’icyo kigega “Agaciro”. Iki ni igihe rero cyo gukoresha ako kayabo kavuye mu byuya abanyarwanda biyushye.
2. Kwifashisha umutungo utagira ingano wigwijweho n’ishyaka riri ku butegetsi FPR
Nk’uko mubizi, Nyakubahwa Prezida, FPR ni ishyaka rya politiki rimaze mu gihugu cy’u Rwanda imyaka ingana na 1/4 cy’ikinyejana gusa, aliko ubu rishyirwa mu mashyaka ya politiki akize cyane ku isi, ndetse rishobora kuba ali naryo riyabereye ku isonga. Kugeza taliki 30 Nyakanga 2017, ishyaka FPR ryafatwaga nka rwiyemezamirimo wa mbere wigenga mu gihugu, wali ufite umutungo wabarirwaga muli miliyoni 500 z’amadolari ya amerika. FPR yali ikwiye kugaragariza igikorwa cy’ubumuntu abanyarwanda bali mu bibazo, igakora kuli iyo mali yayo itagira ingano, maze ikabafasha.
3. Gufungura imfungwa zuzuye gereza z’u Rwanda
Kugeza magingo aya, nk’uko bivugwa, haba habarirwa imfungwa zigera ku bihumbi 75 muli gereza zizwi mu Rwanda. Ntidushidikanya ko muzi neza, Nyakubahwa Prezida, ko ku italiki ya 25 Werurwe 2020, na Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa Muntu, Madamu BACHELET Michelle, yasabye za Leta z’ibihugu ko zirekura imfungwa mu rwego rwo kurwanya Corona virusi. Icyo gikorwa yasabye gifite ishingiro cyane mu Rwanda by’umwihariko, aho imfungwa nyinshi zifunzwe imyaka myinshi nta madosiye. Usibye ko n’iryo rekurwa ryafasha kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Corona virusi muli za gereza, aliko ryanatuma haboneka  amafaranga yakoreshwa mu gufasha abali mu bibazo. Ni byiza ko taliki ya 1 Mata 2020, Umugenzacyaha mukuru wa Repubulika yandikiye Abagenzacyaha bose abaha amabwiliza ajya muli icyo cyerekezo, aliko ayo mabwiriza yayashyizemo imiziro n’imyitangirizwa bidasobanutse neza bituma hatagira benshi mu mfungwa barekurwa.
 
4. Ikigega ISHEMA RYACU cyashyizweho ubwo Generali Karenzi Karake yafatirwaga i Londoni taliki ya 20 Kamena 2015.
Murabyibuka, Nyakubahwa Prezida, ubwo Jenerali Emmanuel Karenzi Karake, muli icyo gihe wali Umukuru w’urwego rw’igihugu rw’iperereza n’umutekano, yafatirwaga i Londoni muli 2015, hifashishijwe impapuro mpuzamahanga z’u Burayi zo guta abanyabyaha muli yombi zali zatanzwe na Hispaniya. Yashoboye gufungurwa hatanzwe ihazabu y’insimbura gifungo ya miliyoni imwe y’ama pounds (1,5 million £) yakusanyijwe mu misanzu  yakuwe mu banyarwanda. Ayo mafaranga ashobora, kandi agomba, gukoreshwa mu gufasha igice cy’abanyarwanda bali mu buzima bugoye.
 
5. Kugarura mu gihugu amafaranga ahishe mu bihugu by’amahanga yatangajwe muli dosiye ya “Panama Papers”.
Hanyuma, Nyakubahwa Prezida, icyegeranyo cya vuba aha cya Banki y’Isi, cyakozwe ku bihugu 22 bilimo n’u Rwanda cyagaragaje ko inkunga yahawe u Rwanda na Banki y’Isi yagiye igwa mu maboko y’ibyonnyi bili mu butegetsi, byaheraga ko biyisahura, biyijyana kuli za konti zabyo zili mu mabanki yo mu mahanga, abibikira ibyo byibano mw’ibanga rikomeye, nk’izili mu Busuwisi, muli Luxembourg, mu Birwa bya Caïman cyangwa muli Singapour. Bigaragara ko icyo cyegeranyo cya Banki y’Isi cyabereye u Rwanda, kuko mu mwaka wa 2018, rwahawe imfashanyo ikubye inshuro ebyili iyo rwahabwaga mu myaka yabanzilije uwo, kuko yazamutse ikagera kuli miliyoni 545 z’amadolari. Mu iperereza bakoze, abashakashatsi bavumbuye ko miliyoni 190 z’amadolari zasohowe mu gihugu zijyanwa guhishwa mu mahanga. Ayo mafaranga n’indi mitungo nk’iyo yanyerejwe  bigomba kugarurwa mu gihugu vuba na bwangu, kubera impamvu zo kwihesha agaciro, maze bigakoreshwa mu kworoshya ububabare abaturage babayemo muli ibi bihe by’icyorezo cya Corona virusi. 
Ni ngombwa ko hakoreshwa neza amafaranga yose ava mu mfashanyo n’inguzanyo igihugu cyazahabwa muli ibi bihe.
Nyakubahwa Prezida, tumaze kumenya ko mu rwego rwo guhabwa “Inguzanyo Yihuse”, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imali kimaze guha u Rwanda imfashanyo yihuse ya miliyoni 109,4 z’amadolari, kugira ngo rushobore kwikura mu ngaruka zirugoye zikomoka mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya Corona virusi. Turizera ko ayo mafaranga, umunyarwanda azagira umugogoro wo kwishyura, azakoreshwa koko ibikorwa byo kworohereza ingorane abali mu buzima bugoye, aho kujya mu mifuka no kuli za konti z’indakoreka zili mu butegetsi. Mu bali mu bafite ubuzima bugoye muri iki gihe, halimo abasenyewe amazu yabo. Muby’ukuli benshi muli twe twatangajwe no kubona muli iyi nkubiri y’icyorezo cya Corona Virusi cyasakaye, abayobozi b’umujyi wa Kigali barohereje ba rushenyi bo gusenya amazu y’abatuye mu gace ka Nyarutarama. Nguko uko isi nzima yashoboye gukurukirana ibikorwa  bya kinyamaswa, aho byagaragayemo ubugome no kubura umutima wa kimuntu, byakorewe iliya miryango yajugunywe mu muhanda ikabura kirengera. Agahebuzo kabaye ijambo mwavugiye mu ruhame kuko, usibye n’uko  mwashimye ndetse mwisekēra biliya bikorwa byo gusenyera ziliya ngorwa, ahubwo mwanashimangiye ibyo mwavuze muli 2014, ubwo mwashushe n’abavuga ko abasenya bali bakwiye gusenya amazu na banyirayo balimo, maze byose bagakomatanya bakajya gujugunya. 
Ibyakozwe by’ubushoramari bitali bikwiye kuzasubira mu bihe bizaza.
Magingo aya, iyo dusubije amaso inyuma dusanga hali imishinga yamenwemo akayabo k’amafaranga ya Leta bikozwe namwe, Nyakubahwa Prezida, ikaba yarabyaye icyuho kituzura cy’ingengo z’imali.
1. Haravugwa ko umushinga Oneweb mwashyizemo akayabo k’amafaranga abarirwa muli miliyari 1.2 y’amadolari avuye mu Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo, wahombye. Birazwi kandi ko ibyemezo byo gusohora ayo mafaranga bifatwa namwe mw’ibanga. Uwo ni umwe mu mishinga ikorwa mu buryo butamenyeshwa na limwe abanyarwanda. Ubutaha byafasha abaturage, ubwo buryo bwo gucunga ibya rubanda bucitse burundu.
2. Ikigo cya Rwandair cyashyizwemo amafaranga atagira ingano muli iyi myaka ya nyuma, ubu indege zacyo zirahagaze, ku buryo biruhije kumenya niba zizongera kuguruka. Twakwibutsa ko, n’ubwo cyashyizwemo imisoro ya rubanda itagira ingano, icyo kigo kitigeze kibyara inyungu na limwe. Iki kigaba ali ikindi kimenyetso kigaragaza amahitamo mabi mu gushora imali y’igihugu muli iyi myaka ya nyuma, atandukanye n’ayo umubyeyi mwiza yakagombye gukorera urugo rwe.
3. Gahunda ya ”Sura u Rwanda”(’Visit Rwanda’’) yakozwe na kimwe mu bihugu bikennye ku isi, cyikiha guha ikipe ya Arsenal miliyoni 33 z’ama euros, n’andi abarirwa hagati ya miliyoni 8 na 10 z’ama euros ikipe ya Paris Saint Germain buli mwaka. Ubutaha, Nyakubahwa Prezida, iri shoramari ry’umutungo wa Leta risa n’urusimbi ntiryali rikwiye kuzasubirwa, ahubwo rikazasimbuzwa irishyira mu gaciro nk’uko umubyeyi wese yabikora mu muryango we.
4. Nyakubahwa Prezida, ikindi gikorwa cyatikiriyemo amafaranga menshi y’igihugu muli iyi myaka ya nyuma, kigomba ndetse kwitabwaho vuba na bwangu, ni umubare w’ingendo zanyu mu mahanga. Imibare ikurikira iyo umuntu ayirebye azana urumeza ku mubili:
l  Ku mezi ya mbere atanu gusa  y’umwaka wa 2014, abahanga basanze ingendo zanyu mu mahanga zaratwaye miliyoni 5.3 z’amadolari ya amerika.
l  Muli 2018, mwakoze ingendo 59 mu mahanga. Tubifasheho nk’ikigereranyo, Prezida Barack Obama wa amerika yakoze gusa ingendo 52 mu mahanga mu myaka umunani yose yamaze ku butegetsi. Iyo umuntu yumvise amafagitire ahanitse, amadolari 14.000 ku masaha 14, isosiyete Crystal Ventures Ltd, ihuliwemo n’ibigo by’ubucuruzi n’inganda bya FPR, ishyaka muyobora, yishyuza mu isanduku ya Leta, icyuho mu ngengo y’imali giterwa n’ingendo mukora mu mahanga gihita cyumvikana neza.
 
l  Muli 2019, hagati ya mutarama n’ukwakira, mwagiye mu mihango 45, muliyo halimo n’ihabwa ry’impamyabumenyi ry’umuhungu wanyu muli Williams College I Williamstown, USA 20 muli kamena 2019. Niba hali icyiza umuntu yabona muli ibi bihe by’icyorezo cya Corona virusi, ni uko byahagaritse inyota yanyu yo guhora mu ngendo. Isanduku ya Leta ili kubyungukiramo. Turabona ko inama zikomeye zili gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’itumanaho. Biradushimishije ndetse binaduteye kubasaba kuzakomeza mutyo na nyuma y’iki cyorezo.
 
Nyakubahwa Prezida, biragaragara ko, iyo ayo mafaranga yatikiliye muli iyo mishinga, kandi ntitwayivuze yose, aza kuba yarashyizwe mu mishinga y’ubuzima, guhugura abakozi bo mu buvuzi, mu mishahara ikwiye ku balimu ndetse no mu yindi mishinga ijya kwegera ibyifuzo n’inyungu by’abaturage, yali kuba yali kugira icyo afasha abanyarwanda muli ibi bihe bibagoye bali kunyuramo.
Iyo mishinga twavuze, ndetse n’indi yose yo kwishyira mu rwego ryo kwisumbukuruza, itubere amasomo kugira ngo n’ubutaha abazayobora igihugu bazagerageze kujya bashyira mu gaciro ndetse banateganya.
Igikomeye kurusha byose aliko, Nyakubahwa Prezida, turasaba ko nituva muli iki cyorezo, muzatinyuka gufata ibyemezo bihamye mukemera gufungura urubuga rwa politiki, yo nzira rukumbi yo kurekura imbaraga n’ibitekerezo ubu bipfukiranye kubera ihohotera ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu bikorwa n’ingoma muyoboye.
Abatavuga rumwe n’ishyaka ryanyu babasabye kenshi ko habaho ibiganiro byabahuza n’ibice byose by’abanyarwanda. Kugeza ubu mwahisemo kubihinyura mwikomereza urugendo rwanyu rwo guhiga abo mutavuga rumwe.
Turabasabye, Nyakubahwa Prezida, kwisubiraho mukumva, ku nshuro ya mbere, ijwi rya rubanda ribabwira guhindura imyumvire n’imiyoborere biganisha ku kuli n’ubwisanzure kuli bose.
Abashyize umukono kuli iyi baruwa biteguye gutanga umusanzu wabo wubaka kugira ngo impinduka ziganisha ku mahoro arambye zitegurwe kandi zizagere ku musozo uboneye.
Bishyizweho umukono taliki ya 9 Mata 2020 
Abasinye iyi baruwa: 

 1. Laurent Munyandilikirwa, Prezida wa Observatoire des Droits de l’Homme au Rwanda (ODHR) ;
 2. Emery Nshimiyimana, Umunyamabanga mukuru wa Fondation IBUKABOSE-RENGERABOSE, Mémoire et Justice pour tous ;
 3. Jean Marie Ndagijimana, Umuhuzabikorwa wa Comité pour l’Unité, la Paix et la Réconciliation au Rwanda (CUPR) ;
 4. René Mugenzi, Umuhuzabikorwa wa Global Campaign for Rwandans’s Human Rights (GCRHR);
 5. Joseph Matata, Umuhuzabikorwa wa Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR);
 6. Theobald Rutihunza, Prezida wa Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda (RIPRODHOR) ;
 7. Robert Mugabowindekwe, Prezida wa JAMBO asbl ;
 8. Callixte Kanani, Umuhuzabikorwa wa Comité de Suivi de la Problématique des Réfugiés Rwandais (CSPR) ;
 9. Aloys Simpunga, Initiative HUMURA ;
 10. JMV Nyirimbirima, Umuyobozi wa Global Voice of Rwandan Refugees (GVRR) ;
 11. Stany Rwandarugari, Rwandan Platform for Dialogue, Truth, and Justice (RDTJ) ;
 12. Marcelline Nyiranduwamungu, Prezida wa Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RifDP) ;
 13. Pascal Kalinganire, Umuhuzabikorwa Mukuru wa Organization for Peace, Justice and Development in Rwanda and Great Lakes Region (OPJDR) ;
 14. Pierre Claver Nkinamubanzi, Prezida wa Congrès rwandais du Canada (CRC) ;
 15. Nelson Gatsimbazi, Rwandiska föreningen för mänskliga rättigheter (RFMR) ;
 16. Rugema Kayumba, Norway Sub Sahara Africa development organisation (NSADO) ;
 17. Celestin Muhindura, Prezida wa Rwanda National Forum (RNF);
 18. Gilbert Mwenedata, Prezida wa Initiative du Peuple pour l’Alliance Démocratique (IPAD) ;
 19. Emmanuel Mugenzi, Umuhuzabikorwa ushinzwe ibikorwa bya politiki muli  Rwandan Alliance for the National Pact (RANP-Abaryankuna) ;
 20. Jean Damascène Munyampeta, Umunyamabanga mukuru wa Pacte Démocratique du Peuple (PDP-IMANZI) ;
 21. Général Emmanuel Habyarimana, Prezida wa Convention Nationale Républicaine (CNR-Intwari) ;
 22. JABO AKISHULI, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa UNITED FREEDOM FIGHTERS (UFF- INDANGAMIRWA) ;
 23. Jerôme Nayigiziki, Umuhuzabikorwa, RNC-Ihuriro ;
 24. Jean Baptiste Ryumugabe, Umuhuzabikorwa, PSI-Imberakuri ;
 25. Etienne Masozera, Prezida,  AMAHORO-PC ;
 26. Justin Bahunga, Prezida FDU-INKINGI ;
 27. Nadine Claire Kasinge, Prezida ISHEMA PARTY ;
 28. Anastase Gasana, Prezida Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI ;
 29. Paul Rusesabagina, Vice Prezida, Mouvement rwandais pour le Changement démocratique (MRCD).

 
Lettre -ouverte-PrésidentPaulKagame.Covid_19-Rwa

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this