INAMA MBWIRWARUHAME YO KU WA 25/10/2014 I BRUXELLES
Nagirango mbanze mbashimire mwese kuba mwitabiriye iyi meeting muri benshi. Kuza kwanyu buri gihe tubakeneye birushaho kutwemeza ko tubafitiye umwenda.
Ishyaka risohotse mu bihe bikomeye byashojwe na Kongre yabereye Alost mu Bubiligi mu kwezi kwa cyenda kw’uyu mwaka ; iyo Kongre yavugishije benshi amagambo atari ngombwa. Nakwibutsa ko iyo Kongre yari yemejwe n’indi Kongre yabaye mu kwezi kwa Kane Breda mu gihugu cy’ubuholandi. Bamwe bashatse kuyiburizamo ariko abarwanashyaka berekanye ko batakiri babandi ba « humiriza nkuyobore ».
Mu byemezo by’ingenzi iyo Kongre ya Alost yagezeho, ndagaruka ku matora yabaye agashyiraho Komite Nyobozi nshya ihuje n’igihe tugezemo. Twashyizeho Komite ihuriweho n’abarwanashyaka bo hanze n’abarwanashyaka bari mu gihugu. Bamwe mu bagiriwe icyizere turi kumwe hano, nkaba nagirango mbabereke.
Iyo Komite Nyobozi ikaba iyobowe na madame Victoire Ingabire wungirijwe na bwana Boniface Twagirimana nk’ Uwa mbere wungirije Umukuru w’Ishyaka ubu uhagarariye Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka, muzi aho ari, jye nkaba Uwa kabiri wungirije Umukuru w’ishyaka.
Nongere mbitsindagire, Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka ni madame Victoire Ingabire. Uwaba yifuza umwanya we nkaba musaba kumusanga aho ari bagahiga ubutwari yabumurusha akayobora ishyaka.
(KWEREKANA ABAGIZE KOMITE NYOBOZI BARI BITABIRIYE INAMA).
Iyo Komite Nyobozi ikaba ivanye rero ishyaka mu nzibacyuho kuko ari ubwa mbere habaye amatora ataziguye mw’ishyaka.
Ndagirango kandi nibutse ko ishyaka FDU-INKINGI ritari impuza mashyaka bamwe bita ngo « composantes ». Ishyaka FDU rigizwe n’abarwanashyaka barimo kubera amatwara yaryo, ntibarimo bakurikiranye izo za « composantes ».
Mu bintu byihutirwa Komite Nyobozi nshya yiyemeje harimo ibintu bine nshaka kugarukaho.
- 1. Kuba hafi umukuru w’ishyaka madame Victoire Ingabire mu rubanza ahanganyeho n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR (mwibuke ubujurire Mme Ingabire yashyikirije urukiko rw’Africa rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu, rufite ikicaro Arusha). Hari uwambwiye ati mubyo uzakora uzamuvane muri gereza. Yongeraho ati ukwo byagenda kwose nta kwizigama. Komite Nyobozi yiteguye gukora ibishoboka byose ngo ave mu gihome, ariko ntituzirengagiza ko kuba ari aho ari, ari uko yanze kwemera ibyaha atakoze nk’uko ari umuco muri kiriya gihugu. Nyuma y’imyaka ine rero sibwo yakwemera igitugu ngo kugira ngo arekurwe. Yaritanze ngo ikibazo cy’u Rwanda kijye ahagaragara, ahubwo twamaganire kure abashaka gushimuta umwanya we mu ishyaka, bawiyitilira ku buryo bw’igitugu gusa . Niyo mpamvu Kongre yabereye Alost yashimangiye bidakuka ibyari byemerejwe muyabereye i Breda, ivuga ko igihe cyose azaba afunze, umwanya we ushinganye.
- Ngo amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho. FDU ifite imizi mu Rwanda ariko ikagira n’indi mu buhungiro. FDU-Inkingi ntishobora kwishitura umurage bamwe mubayigize bafite w’ubuhunzi. Uwo murage w’ubuhunzi udusaba kwita ku kibazo cy’impunzi ku buryo bw’umwihariko. Niyo mpamvu muri Komite Nyobozi nshya hari Komisiyo yihariye ishinzwe imibereho y’impunzi. Ni muri urwo rwego ikibazo cya FDLR kimwe n’impunzi zaheze mu mashyamba ya Kongo kigomba gufatwa. Nk’ishyaka rishaka amahoro, nta pfunwe tugomba kugira, mugusaba ko ikibazo cya FDLR kirangizwa hitawe ku nyungu z’impunzi. Ntawe ugomba kwitwaza impamvu iyo ariyo yose, ngo yongere kumisha amasasu ku mpunzi nk’uko bamwe bari mukubisaba.
Guhagurukira icyo kibazo bisaba ko ishyaka rikurikiranira hafi imishyikirano irimo gukorwa mu karere no mu muryango w’abibumbye. Tugomba kwerekana ko hari izindi nzira zo kurangiza ikibazo nta yandi maraso y’impunzi yongeye kumeneka.
- Urugamba rwa démocratie ntawe ruheza. Niyo mpamvu Komite Nyobozi nshya izihatira gukomeza kwagura amarembo. Nyuma y’amasezerano ishyaka ryagiranye n’Amahoro-(People’s Congress) na RNC ubu amaze imyaka irenga itatu kandi akaba yarageze ku bikorwa bishimishije, FDU-Inkingi izakomeza guharanira ko amarembo akomeza kwagurwa. Gusa ntawategereza, cyagwa ngo atekereze ko amashyaka yose ariho abanza kwishyira hamwe ngo hagire igikorwa.
Nyuma ya Kongre yabereye Alost, abantu benshi, cyane cyane abanyamahanga batubajije niba turi mukwishyira mu myanya kugirango tuzajye mu matora ya 2017. Ikibazo cy’ariya matora ishyaka ryagifasheho umwanzuro ntacyahindutse. Biragaragara ko ariya matora nta kintu cyiza twayategaho igihe cyose ubutegetsi buriho buzaba budashaka ko akorwa mu mucyo (biragaragazwa n’ibyo bwatangiye byo guhindura itegeko nshinga). Ntabwo dushaka kuba, udukingirizo n’urwitwazo rwo gutera ibyuhagiro ubuteketsi buriho. Ntidushobora kujya mu matora ya nyirarureshwa abarwanashyaka bacu bafungiwe akamama, ndetse bamwe barambuwe uburenganzira bwabo fatizo bw’Ikiremwamuntu cyane cyane ubuhabwa umwene gihugu wese ubwo kugira uruhare mu mitegekere n’imiyoborere y’igihugu[1].
Ubutegetsi duhanganye bwakomeje kugendera kw’itanganzamakuru muguharabika abatavuga rumwe nabwo. Uvuze wese ko hari ibintu bitagenda ashyirwa ku rutonde rw’abatemera Itsembabwoko (genoside). Ariko iyo ntwaro itangiye kubugaruka. Itangazamakuru ritangiye guhumuka. Mwabonye ejo bundi, ukuntu ubutegetsi bwakiriye ikiganiro cyahise kuri BBC kigaragaza ukuntu ukuri kwahishwe. Tugomba gukora ibishoboka kugirango abanyarwanda ndetse n’amahanga akomeze amenye ukuri. Gusa ntituzagwe mu mutego wo gukeka ko uko kuri kuzavanaho ububi bw’ubwicanyi bwabaye ku nzirakarengane. Ntabwo twasaba amahanga ngo yemeza genoside yakorewe impunzi muri RDC, ngo ku rundi ruhande twange kwemera indi genoside ayo mahanga yemeje. Bisaba ubutwari n’ugushishoza muri Politiki, ariko ntitugomba gusubira inyuma.
Nk’ishyaka twemeye iyo genoside yabaye muri 1994. Icyo gihe l’ONU yari yayise « génocide rwandais ». Muri résolution 2150 (2014) yo ku wa 16 mata 2014, inama ya ONU ishinzwe umutekano (conseil de sécurité), yakoresheje nibura inshuro 5 ijambo « génocide contre les Tutsi » aho kuvuga « génocide rwandais ». Mwese muri bakuru murumva icyo bivuga. Abadafite iyo résolution ndayifite hano. Ibyo ntabwo byari bikwiye kudukerereza. Kwemera ko habaye génocide yakorewe abatutsi ntibivanaho ko hari indi génocide dusaba amahanga kwemeza, nk’uko byasabwe na rapport Mapping Report. Ibyo bintu tugomba kubitandukanya. Amahanga azatugirira icyizere nabona ko dushobora kumva akababaro ka buri bwoko bugize u Rwanda. Abahutu nibumva akababaro k’abatutsi, abatutsi nabo bakumva akababaro k’abahutu, nibwo tuzashobora gufatanya kujegeza buriya butegetsi bw’igitugu. Nidukomeza guterana amacumu hagati yacu mu buhungiro ngo uyu n’uyu niwe wishe benshi, tuzaba duha icyuho uwo duhanganye. Uwishe benshi turamuzi ni Kagame nimureke abe ariwe duhanga amaso.
Duharanire kuba abayobozi b’abanyarwanda bose, ubwoko ubwo ari bwo bwose, akarere akariko kose. Nibwo abanyarwanda n’amahanga bazatubonamo ubushobozi nyabwo bwo gushobora gusubiza ituze mu gihugu, tukakivana i « Buzimu » tukakizana i « Buntu ».
Hari abantu bagira bati ko FPR nta yindi myumvire igira uretse imbunda . Bati mubona izashyigurwa n’amagambo gusa. Iyo ushaka kurwanya umuntu ntumuhera aho akurusha urufatiro. Umufata aho adashobora kwikura. FPR yaba ishyizwe igorora twishoye mu ntambara tutiteguye. Mureke tubanze dutsinde urugamba rwa politiki, kuko ariho FPR ijegera kurusha ahandi. Ikiganiro nka kiriya cya BBC gifite akamaro kurusha udutero twa nyirarureshwa twaha FPR impamvu , urwitwazo n’intandaro yo gukora andi mahano. Birumvikana ko abantu barambiwe kuko tumaze imyaka myinshi mu buhungiro ; Ariko rero twibuke ko iyihuse ibyara ibihumye, tutitonze twahavana imvune itagira ubwungo. Turacyafite ikivi cya politiki tugomba gusoza mbere yo gutekereza izindi nzira. N’ubwo bitatubuza gutekereza izindi nzira , igihe byazaba bibaye ngombwa.
Barwanashyaka nshuti za FDU INKINGI,
Dukeneye inkunga ya buri wese kuko urugamba rwa demokarasi rusaba ingufu nyinshi. Bamwe ntibategereje impuruza. Hano i Bruxelles hari igikorwa cya Fundraising kimaze imyaka irenga itanu. Icyo gikorwa cyatumye dushobora gukomeza kwita ku mfungwa yacu VIU, na bagenzi bacu bandi bari mu gihugu. Ndagirango mumfashe gushimira abo bagiraneza bitanga ku buryo ntangarugero.
Hari abandi biyemeje gutonda iperu buri wa kabiri imbere ya Ambassade hano i Bruxelles, no mu Buholandi imbere y’Inteko Ishinga amategeko buri wa kane, berekana ububi bwa buriya butegetsi. Abo bantu bahujwe na kudacika intege, ntibatezuke ku rugamba biyemeje no gukunda igihugu. Bava mu mashyaka menshi. Haba ku zuba, haba mu mbeho baba bahari. Bakwiye nabo gushimwa kandi bakeneye inkunga. Nibibere isomo n’abandi.
Nkaba rero ntabarambiye mbizeze ko FDU INKINGI ifatanyije n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR itazatezuka ku mugambi yiyemeje wo gutabara abanyarwanda bagasubirana agaciro n’ishema byabo byo kudahutazwa no kuvutswa uburenganzira bwabo.
Harakabaho ubumwe bw’abanyarwanda, harakabaho ubutabera, harakabaho ubwiyunge mu bana b’u Rwanda. Turi kumwe.
25/10/2014
Joseph BUKEYE