(Kinyarwanda) ITANGAZO RITABARIZA ABATURAGE BAHOHOTERWA

 
Kigali, kuwa 06 Ukuboza 2011  
Kuwa 02 Ukuboza 2011 mu murenge wa Nyamabuye  ahitwa i Nyabisindu akarere ka Muhanga, intara y’Amajyepfo habereye ubushyamirane hagati y’abatwara amagare n’abagize umutwe witwa Local Defense ngo ushinzwe umutekano ariko ukaba winubirwa n’abaturage kubera imyitwarire mibi y’abawugize,  guhohotera abaturage no kubambura utwabo. Ubwo bushyamirane bukaba bwaravuye ku muntu wambuwe igare rye maze abaturage bahari hamwe na bagenzi be bakigaragambya kugeza aho polisi ihuruye, bamwe muri bo bakaba barahakomerekeye  bakanafungwa.
Tariki ya 03 Ukuboza 2011 uburakari n’inzika polisi yagiriye abo baturage bari berekanye akababaro kabo no kutishimira ibyemezo byo kubambura utwabo bwatumye polisi yambika bamwe mu bapolisi imyenda ya gisivire bajya mu Murenge wa Muhanga aho bakunze kwita mu Meru bahahurira n’abaturage batatu bava inda imwe aribo TWAGIRUMUKIZA Felix, HATEGEKIMANA Emmanuel na NSEKANABO Vedaste bari bavuye ahitwa mu Birembo nko mu birometero 10 uvuye mu mujyi w’akarere ka Muhanga, abo baturage bakaba bari baje guhembwa kuko bakora mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro kiri mu gace k’icyaro kari mu murenge wa Muhanga ariko kubera urugendo rurerure bagombaga gukora bifashishije amagare bari banatiye abaturanyi babo. Bageze mu Meru bahise bagubwa gitumo na ba bapolisi bambaye imyenda ya gisivile  babambura ya magare nta n’icyo babanje kubabaza ubundi barabakubita barabavunagura babahindura inoge  bahamagaza imodoka babapakiramo ari intere babagerekaho na ya magare yabo ubundi babicara hejuru babajyanye mu munyururu, babarekuye  ku wa  4 Ukuboza 2011, bajya kuborera iwabo n’amagare batayasubijwe.
Ibi bikorwa bigayitse bije bikurikira ibindi nkabyo byakorewe abaturage bakoraga mu birombe by’i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza nabo bahohotewe na polisi  mu kwezi gushije bagakubitwa iz’akabwana, benshi muri bo bagafungwa ubwo berekanaga ko batishimiye icyemezo cyari cyabafatiwe cyo kubangamira inyungu zabo mu murimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ibi bikorwa byibasira rubanda kandi birakorwa nyuma y’aho muri iki gihe cy’ihinga abaturage baranduriwe imyaka yabo ndetse bamwe bagacibwa amande ahanitse, bagategekwa guhinga ibigori, abandi bagatemerwa intoki zabo. Mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Nyakabuye, akagari ka Kamanu ho  hagaragaye akarusho ko kwibasira intoki z’abantu bamwe izindi bakazihorera ariko ntiherakanwe impamvu y’iryo vangura.
Muri aka karere kandi haravugwa inyagwa ry’imirima y’abaturage bahingaga mu gishanga cya Bugarama. Iyo mirima abaturage bari baragiye bayigura akayabo k’amafaranga bakaba barayatswe igahabwa abandi ariko n’abayihawe bakaba binubira imisoro bayitangaho ihanitse ku buryo babona ko nta kintu kigaragara bazajya bunguka. Bategetswe kujya mu mashyirahamwe buri muntu akaba asabwa ibihumbi icumi (10 000FRW) yo kwinjira mu ishyirahamwe, ibihumbi bitanu (5 000FRW) ku muntu kuri buri musaruro  y’ubunyamuryango, ndetse no gutanga ibihumbi cumi na bibiri (12 000 FRW)  byo gufata neza igishanga atangwa kuri buri murima kuri buri sarura. Ibyemezo bijyanye n’aya  mafaranga yose biza bibitura hejuru nta ruhare na ruto bagira mu kuyagena.
ITEGEKO N° 25/2004 RYO KU WA 19/11/2004 RISHYIRAHO KANDI RIGENA IMITUNGANYIRIZE N’IMIKORERE BY’URWEGO RW’ABATURAGE RUSHINZWE GUFASHA GUCUNGA UMUTEKANO “LOCAL DEFENCE” mu ngingo zaryo za 3, 4 na 7 zisobanura ko uyu mutwe ugizwe n’abaturage b’inyangamugayo, bakora ku bwitange, badahembwa, kandi bakaba bashinzwe kunganira inzego z’umutekano. Itegeko ribaha n’ububasha bwo kuneka, kureguzwa no gufata abantu bagashyikirizwa inzego zibishinzwe (ingingo ya 7). Mu by’ukuri uru rwego rufite ububasha bukomeye cyane; Kandi abarugize nibo bishakira umushahara mu byo bakora, bityo amakimbirane hagati yabo na rubanda agahoraho.  Ni nk’ingabo zibera mu baturage. Leta ya FPR yari ikwiye kwerura, ikabashyira muri police y’igihugu, mu ngabo cyangwa se mu nzego z’ubutasi, n’izindi zose yakwifuza, ariko bakagenerwa imishahara, n’imirimo yabo ikarushaho gukurikiranwa. Niba kandi Leta idashoboye kubahemba no kuvugurura imikorere yabo, ikwiye gukuraho urwo rwego, abaturage bagahumeka.
Ishyaka FDU-INKINGI rikaba risaba inzego zishinzwe umutekano kwubaha no kwubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu burimo no kuba yakwerekana ko atanyuzwe n’icyemezo runaka. Gukubita umuntu kugeza n’aho akomeretswa kubera ko atunze igare cyangwa agenze ku igare noneho ukagerekaho no kumwambura igare rye ni ibikorwa by’urukozasoni ku bantu bitwa ko bashizwe umutekano. Nyamara muri zimwe muri gahunda za leta n’imiryango itegamiye kuri leta tujya tubona harimo gutanga amagare agamije korohereza abantu ingendo.
Tuributsa ko itegeko nshinga ry’u Rwanda rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa. Ntirigomba guhonyorwa nkana n’inzego z’ibanze aho zirara mu mirima y’abaturage bakabarandurira imyaka, bakabatemera intoki, bagategekwa guhinga igihingwa kimwe, ndetse bakagerekaho no kubaca amafaranga ya za amande.
FDU-INKINGI
Umuyobozi mukuru w’agateganyo wungirije
TWAGIRIMANA Boniface
Itangazo_ritabariza_abaturage_bahohoterwa

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this