(Kinyarwanda) 1/7/1962 – 1/7/2015 : U Rwanda rumaze imwaka 53 rubonye ubwigenge abakurambere bacu baharaniye

Banyarwanda , Banyarwandakazi,
 
Nshuti z’U Rwanda,
 
Kw’itariki 1 Nyakanga 1962 ni ho igihugu cyacu cyabonye Ubwigenge abakurambere bacu baharaniye. Umunsi ku wundi, hashize imyaka 53.
Ubwigenge bw’igihugu bivuga ko abenegihugu  bishyira bakizana, bakagira ubwinyagambuliro mu bitekerezo, ntibaniganwe ijambo, maze bakagira uruhare mu byemezo bifatwa mu gihugu cyabo.

Nyuma y’imyaka 53, abanyarwanda bongeye kuba ingaruzwamuheto, ingabo z’igihugu zigaruriwe n’abashaka kuzikoresha mu guhutaza uburenganzira bwa muntu. Gusa si zose naho harimo inyangamugayo. Abanyarwanda barayoborwa nk’umunyago, ubutegetsi burica bugakiza, bugaha ijambo uwo bushaka, utikirije imbyino bwateye cyangwa ngo abe inkomamashyi, akagirwa umwanzi w’igihugu, yaba adakijije amagara ye akaborera mu mu nyururu, cyangwa akarigiswaiyo atishwe ku manwa y’ihangu n’abo bita abagizibanabi.
Abantu barakubitwa ikiboko, baranyagwa ibyabo, bagasenyerwa, bakarazwa rubunda batorongeshwa mu gihugu cyabo, bakicishwa inzara kubera kubahambilira guhinga ibitabatunga kandi nta mikoro bafite yo guhaha ibyo badafite.
Ni ngombwa ko buri munyarwanda yumva ko u Rwanda ari urwacu twese, ko ntawe ugomba kuvutswa ubuzima bwe kubera ibitekerezo bye, ubwoko bwe cyanga amavu n’amavuko ye.
Igihe kirageze kugira ngo dushirike ubwoba, abanyarwanda duhagurukire limwe twongere duharanire ubwigenge bwacu.
Igihe kirageze kugira ngo twime amatwi abitwaza ubwoko kugira ngo bavutse abandi uburenganzira bwabo. Igihe kirageze kugira ngo abahutu, abatutsi n’abatwa dufatane urunana tuvane igihugu cyacu mu maboko y’agatsiko k’abategetsi bashaka kukigira akarima kabo. Nimwange kuba ibikoresho by’abishakira inyungu zabo bwite.
Ni yo mpamvu twongeye guhamagalira abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR, abari mu gihugu no hanze y’igihugu, kureba ukwo twarushaho gukorera hamwe tugafasha abanyarwanda kuva mu kangaratete.
Tubifulije umunsi mukuru mwiza w’ubwigenge, n’ubwo turi imbohe, ariko bidufashe kubona ukwo tuzibohora. Twese hamwe tuzatsinda.
 
Bikorewe i Bruseli 01/07/2015.
 
Joseph Bukeye
Uwakabili wungirije Perezida wa FDU-Inkingi.

Partager cette publication

Previous Next
Close
Test Caption
Test Description goes like this