Kongere idasanzwe y’ishyaka FDU-Inkingi yateranye kw’itariki ya 24 Gicurasi 2025 yiga ibibazo byugarije akarere k’Ibiyaga Bigali muri rusange n’u Rwanda ku buryo bw’umwihariko.
Baganiriye kandi ku bibazo by’Intambara n’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari n’ingaruka zabyo.
Ishyaka FDU-Inkingi ryamaganye intambara yatejwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Republika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) n’Ingabo zu Rwanda (RDF) ziyobowe na jenerali Paul Kagame ; inkurikizi z’iyo ntambara akaba ari ugusahura amabuye y’agaciro, kuvana imiryango itabarika y’abanyekongo mu byabo no kubica, guhiga abahutu, guhiga no kurimbura impunzi z’abanyarwanda bitwaje FDLR.
Abagize Kongre bamaganye ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu bukorwa n’ubutegetsi bw’igitugu bw’i Kigali kimwe no guhonyora ubusugire bw’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), bikorwa n’ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanije n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 waremwe n’u Rwanda.
Ku itariki ya 12 Gicurasi 2025, Bwana Willy Ngoma mu by’ukuri witwa Ngarulira Ingoma Rutikanga wavukiye muyahoze ari komini ya Kinigi mu Rwanda muri 1986, akaba ariwe muvugizi w’igisirikare cy’umutwe w’inyeshyamba wa M23, uwo mutwe akaba ariwo uhagarariye ingabo z’u Rwanda (RDF) muri RDC, yakusanyije abantu 181 b’ingeri zose kuri Sitade y’Ubumwe i Goma maze abereka abanyamakuru nk’abanyagihugu b’u Rwanda baba muri RDC mu buryo butemewe n’amategeko. Aba baturage, bose bari mu bwoko bw’Abahutu, bambuwe indangamuntu yemeza ko ari Abanyekongo. Izo mpapuro z’indangamuntu zatwikiwe ku mugaragaro.
Kw’itariki ya 17 Gicurasi 2025, byibuze abantu 360, abenshi muri bo bakaba ari abagore n’abana, bapakijwe mu modoka za bisi zerekeza mu Rwanda. Aba bahutu batishoboye barashinjwa gukorana n’inyeshyamba za FDLR kandi ntabimenyetso bibyerekana.
Abagize kongre bamaganye itotezwa, ribera mu mujyi wa Goma, rigaragara ko rigamije kurimbura amoko. Ibi bikaba byibutsa ko Abahutu batotezwa muri Goma ari abarokotse ubwicanyi bunini bwakozwe n’ingabo z’u Rwanda mu gihe cy’ibitero bibiri by’Abanyarwanda byibasiye RDC mu myaka ya 1996 na 1998.
Ni muri urwo rwego, raporo y’umuryango w’abibumbye yitwa « Mapping Report » yakozwe n’ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu igaragaza ko ibintu byinshi bibi byashyizwe ahagaragara muri iyi raporo ari ukuri ku buryo budashidikanywaho na gato.
Uko bigaragara muri gahunda z’ibitero byibasiye umubare munini w’impunzi z’Abahutu b’abanyarwanda ndetse n’izabaturage ba Kongo b’abasivili b’Abahutu, bikabaviramo gupfa, bishobora kwitwa jenoside, biramutse bigejejejwe imbere y’urukiko rubifitiye ububasha (urupapuro 280-81 igika cya 515).
Ishyaka FDU-Inkingi ryamaganye kandi ubushotoranyi bw’ingabo za FPR ziyobowe na jenerali Paul Kagame bukomeza gukorerwa igihugu cy’abavandimwe cy’u Burundi.
FDU-Inkingi zirasaba ko mu masezerano hagati ya RDC-USA-Rwanda hashyirwamo ingingo zirebana no kurengera impunzi z’abanyarwanda ziri muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo-DRC , nyinshi zikaba ari izo mu bwoko bw’abahutu.
FDU-Inkingi zirasaba nanone ko muri ayo masezerano habamo gusaba leta y’u Rwanda ko igomba gufungura, bya nyabyo , urubuga rwa politiki kugirango abanyarwanda bose bahabwe uburenganzira bwo gutanga umusanzu wabo mu milimo y’amajyambere bisanzuye, kandi babashe gusangira nta robanura umusaruro w’ingufu zabo.
Abagize Kongere basuzumye ibibazo byugarije buri munsi umunyarwanda biturutse ku butegetsi bw’igitugu bwa Leta iyobowe na FPR na jenerali Kagame. Muri byo harimo ibi bikurikira :
- ibibazo by’umutekano muke ;
- gusenya amazu y’Abaturage nta ndishyi ;
- kwicisha abanyarwanda inzara ;
- gukomeza guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ;
- urubuga rwa demokarasi ruradadiye kandi rwihariwe na FPR n’inkundarubyino zayo ;
- kwibuka birimo irondakoko (apartheid mémoriel) ;
- abanyururu barakomeza gukorerwa iyica-rubozo ;
- abantu barakomeza kuburirwa irengero no kwicwa ;
- abanyarwanda bakomeje gusenyerwa amazu nta ndishyi kubera inyungu z’agatsiko ;
- irondo rimaze imyaka 30 kandi FPR ivuga ko nta ntambara u Rwanda rurimo;
- kubuza abanyarwanda guhinga ibyo bashaka birengera ingo zabo no kubakumira kujya gushaka amaramuko mu bihugu duturanye ;
- Abanyarwanda baricwa n’inzara kubera kandi kubura amafranga biturutse ku ntambara FPR yashoyemo u Rwanda
- FPR ikomeje kwikubira amasoko n’umutungo w’igihugu cyane cyane ibinyujije muri société yayo Crystal-Venture, n’ibindi byinshi bituma umunyarwanda yirirwa kandi akarara rwantambi.
Abagize Kongere bafashe ingamba zikwiye kugira ngo ishyaka FDU-Inkingi rizashobore guhangana n’ibyo bibazo n’akaga byugarije abanyarwanda.
Abagize Kongere batahanye imigambi y’uko bazafasha ishyaka guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije impunzi z’abanyarwanda , cyane cyane izo muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) nyuma y’amasezerano icyo gihugu kigiye kugirana na Leta y’u Rwanda.
Abakongressistes baganiriye no ku mitegurire ya Kongere isanzwe izaba mu kwezi kwa Ugushyingo uyu mwaka wa 2025.
Bikorewe Bruxelles, ku itariki 24 Gicurasi 2025.
RWALINDA Pierre-Célestin
1er secrétaire général du Parti FDU INKINGI

