Ishyaka FDU-Inkingi ryifurije abayoboke baryo n’abanyarwanda muri rusange umwaka mushya muhire wa 2026. Uzabe uw’amahoro, ituze n’uburumbuke.
Muri uyu mwaka ushize wa 2025 twakomeje kugaragaza ibitagenda neza mu mitegekere y’u Rwanda. Twamaganye ibikorwa by’ubugome n’akarengane bikorerwa abanyarwanda biturutse ku bategetsi n’izindi nkundarubyino ziba zishyigikiwe na Leta y’agahotoro.
Twakomeje kandi ubuvugizi dusaba abaturanyi, inshuti n’amahanga ko ako karengane gahabwa akato binyujijwe mu mibanire yabo n’igihugu cyacu. Cyane cyane twasabye ko intambara ingabo RDF za Leta y’i Kigali zashoje muri Kongo (RDC) yahagarara, izo ngabo zigataha nk’uko ibyemezo n’amasezerano mpuzamahanga bibisaba. Iyo ntambara igomba guhagarara, maze guhekura u Rwanda na Kongo bikarangira.
Ikibazo cy’abanyarwanda b’impunzi bahejejwe mu mahanga nacyo kigomba kwitabwaho kugira ngo impamvu zose zitera ubuhunzi zisobanuke kandi ziranduranwe n’imizi.
Urwo rugamba rwo kurenganura abanyarwanda ruzakomeza muri uyu mwaka dutangiye wa 2026, tugamije guhindura imitegekere no guhagarika ubwicanyi bwabaye karande mu butegetsi bwa Prezida Paul Kagame na FPR-Inkotanyi. Amategeko ni yo atanga uburenganzira, agomba kubahirizwa.
Uyu mwaka 2026 uzabe uwo gukaza umurego duharanira impinduka twifuza mu Rwanda.
Twese hamwe, tuzatsinda.

